Akamaro k'umutobe wa beterave

Beterave ni kimwe mu biribwa bivamo imitobe kandi umutobe wayo ugirira akamaro uwawunyoye. Nubwo benshi bayivanga n'inanasi kugirango bigire uburyohe ndetse binatubuke ariko kunywa umutobe wa beterave gusa bifite byinshi byakumarira.

Ni mu gihe kuko zikungahaye ku myunyungugu na za vitamini zinyuranye nka vitamin C, B1, B2, B5, choline, B6 na B9 kimwe na potasiyumu, manganese, manyeziyumu, zinc, umuringa, ubutare na betain.

Muri beterave niho gusa dusanga betalains izi zikaba zizwiho kubyimbura no gusohora imyanda mu mubiri.



Reka turebere hamwe akamaro kuyu mutobe.


1. Kugabanya umuvuduko w'amaraso



Ku bantu bagira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso kunywa uyu mutobe ni ingenzi. Iyo uwunyoye umara amasaha 24 ufite ibipimo byiza. Ibi biterwa ahanini na nitrates zibamo dore ko nubwo mu bimera byinshi ibonekamo ariko muri beterave habonekamo ikubye inshuro 20 iboneka ahandi.

2. Kuvana uburozi mu mubiri



Beterave iza ku isonga mu binyobwa byifashishwa n'abashaka gusukura umubiri bawukuramo imyanda n'uburozi cyane cyane abifuza kugabanya ibinure. Biterwa na methionine na glycine bibamo bifasha mu gutwika ibinure.

3. Kurinda uruhu gusaza imburagihe



Nubwo hari byinshi ubu ku isoko bakubwira ko bifasha uruhu birurinda gusaza ariko nta na kimwe kizabikora neza nk'umutobe wa beterave.
Kuko yo irinda inyuma iturutse imbere. Habamo lycopene ituma uruhu rworohera kandi ikarurinda kwangizwa n'izuba.

4. Gufasha mu igogorwa



Kunywa agace k'ikirahure umaze kurya cyangwa ikindi gihe cyose wumva mu nda wagugariwe bifasha mu gutuma ibyo wariye bigogorwa neza kandi binatuma wituma neza.

5. Kurinda kubyimbirwa



Ya betalain ibamo irinda utunyangingo na za poroteyine ziba mu mubiri wacu bityo bikarinda umubiri kubyimbirwa kandi bikanarinda inyama zo mu nda.

6. Kongera ingufu



Mbere ya siporo,, akazi se kingufu kunywa uyu mutobe bizatuma ubikora neza. Ubushakashatsi bwerekana ko kunywa uyu mutobe mbere yo gukora akazi gasaba ingufu bikongerera ingufu ku gipimo cya 16%. Ibi biterwa na za nitrates zibamo.

7. Kugabanya isukari yo mu maraso



Uyu mutobe kuwunywa bifasha abarwayi ba diyabete by’umwihariko kuba bagabanya igipimo cyisukari. Ibi biterwa nuko muri beterave habamo fibres zizwiho gukora aka kazi.

8. Kongera ingufu mu gutera akabariro



Za nitrates zihindukamo nitric oxide iyo zigeze mu mubiri bityo bigakora akazi kamwe n'agakorwa na Viagra dore ko nayo burya ituma igipimo cya nitric oxide kizamuka bityo bigafasha igitsina kongera ingufu n'umurego nuko umwanya wamaraga utera akabariro ukiyongera. Kandi hanabamo bore izwiho kongera imisemburo igenga imyororokere

Uyu mutobe ukorwa ute?



Gukora uyu mutobe nta bundi buhanga bisaba. Icyo usabwa ni beterave, amazi meza n'akamashini gakora imitobe waba utagafite ukifashisha agasekuru. Ukatamo duto duto ugashyira mu mashini ukongeramo amazi ubundi ugasya nyuma ukayungurura ukanywa. Niba udafite akamashini twa duce uradusekura noneho ukaza kuvangamo amazi ugakamura umutobe. Niba ushaka kuwubika igihe ushobora gukamuriramo indimu ubundi ugashyira muri firigo. Ariko utayifite wakora uwo unywa ugashira.akarahure kamwe ku munsi karahagije
Muryoherwe kandi mugire ubuzima

Comments

Post a Comment