FIRDAUS: Agace ka 14



Ines: Oya ndabizi neza Maurice ni mubyara wa Zahara. Zahara buriya ni impfubyi ku babyeyi bombi, rero arererwa iwabo wa Maurice.
Firdaus: Yo disi mugiriye impuhwe. Gusa baramukunda kuba batemera ko yitwara uko ashatse. Hagati aho jyewe ndatashye nigire guteka sha sinabishinga mwebwe mufite abasigaye mu rugo

Narabasezeye ndataha.

Ngeze mu rugo nahise mbanza kuhatunganya, ndiyambura (ubusanzwe sinkunda kwambara ibimfashe iyo ndi mu rugo, iyo ndi jyenyine niyambarira agakanzu gataratse koroshye akayaga kagahita. LOL)
Maze guteka ubugari n’ifi, naryaga ndeba filimi. Hafi mu gicuku nka 00h00, ubwo film yari hafi kurangira, numvise umuntu akomanga ku rugi.

Izi saha se kandi ni nde uri kunkomangira?

Firdaus: Ni nde?
….: Kingura sha

Narebeye mu mwenge wo ku rugi mbona ni Maurice. Nkinguye, mbona ari kuvirirana.

Firdaus: Mana we. Mauri, wabaye iki?
Maurice: Reka ninjire ndakubwira

Namufashe akaboko mwinjiza mu nzu. Nahise muryamisha ku mukeka hasi njya gushaka ibyo kumuhanagura no kumupfuka. Yari afite ibikomere ku munwa, mu gahanga ndetse n’ibikomere ku maboko. Yari ameze nk’uwo bakebye

Firdaus: Uri kubabara cyane?
Maurice: Ntibikabije cyane

Naramuhanaguye mupfuka aho nshoboye. Burya ni byiza kugira ibikoresho by’ibanze mu gihe ukomeretse ndetse ukanagira ubumenyi ku butabazi bw’ibanze wakora mu gihe bidakabije cyane cyangwa mbere yo kujya kwa muganga
Ndangije byose naramugaburiye nuko mwicara iruhande

Maurice: Nukuri urakoze cyane
Firdaus: Ni ibisanzwe. None se byagenze gute?
Maurice: Wahora n’iki ko nzize gufuha w’abasore. Urabona mfite umukobwa twakundanaga tuza gutandukana. Rero ndi mu mugi mubonana n’umusore w’inshuti yanjye njya kubasuhuza, umusore we ubanza yacyetse ko nje kwisubiza umukobwa. Yahise antera ingumi ngwa hasi, mu kweguka ndwana na we nitabara nibwo yankatishije icyuma yari afite mu ntoki. Iyo uwo mukobwa atamubwira kundeka aba yandangije ahubwo. Nahise niruka njya mu modoka ni uko namukize
Firdaus: Ngaho ruhuka rero
Maurice: oya ahubwo reka ntahe
Firdaus: ntabwo wataha wenyine.
Maurice: wagirango uri mama neza. Rea mpamagare umuntu aze amperekeze
Firdaus: yego muhamagare nahagera ndagusindagiza ugere hasi
Maurice: erega ntabwo namugaye
Firdaus: jye ndabona warembye ahubwo

Yarahamagaye ariko abura n’umwe umwitaba.

Maurice: ubu se ibi bigoryi byose byasinziriye?
Firdaus: Rero urarara hano, ubwo mu gitondo ndahamagara Ines aze kukureba. Iyo mba nzi imodoka mba ngutwaye none ntayo nzi.
Maurice: Nawe rwose. Urumva umusore kurara iwawe nta bwoba biguteye? Ntiwakira amagambo y’abantu
Firdaus: Biterwa n’ikihamuraje. Ntabwo uharaye kubera impamvu mbi, ni ukurengera ubuzima. Urarara mu cyumba jye ndare hano.
Maurice: uziko nta minsi irenga 3 tumenyanye none koko uri kunyitaho bigeze aha? Urakoze rwose
Firdaus: ugira neza ntareba ubushuti cyangwa igihe amaze amenye umuntu. Abikora kuko ari inshingano ze.

Twaganiriyeho kugeza ubwo mbonye atangiye guhunyiza mubwira guhaguruka akajya mu cyumba kuryama. Ariko yarabyanze asinzirira aho yari arambaraye. Nagiye mu cyumba nzana umusego n’ikiringiti ndamworosa nanjye njya kuryama ariko nabanje kwandurura no koza ibyombo nk’uko Ines yanyigishije.
Nicuye nka saa tatu z’igitondo. Nabanje koga, nambara agakanzu niyambarira iyo ndi mu rugo jyenyine. Nibwo nibutse ko Maurice ntarebye uko yaramutse.
Nasohotse mu cyumba ngeze muri salon nsanga ikirangiti namuhaye kwiyorosa kirazinze, ahubwo ku meza hari icyayi na crepe

Maurice: Salaam
Firdaus: Salaam. Ntumbwire ko ibi ari wowe wabikoze ariko
Maurice: ngwino urye. Namaze guhamagara Ines arahagera mu kanya
Firdaus: none se koko izi crepe ziryoshye ni wowe wazikoze?
Maurice: sha jyewe nzi guteka. Ni jye nazikoze rwose
Firdaus: sha ziraryoshye nukuri.
Maurice: ndumva nkwiriye gutaha ubu mama yahangayitse
Firdaus: kuki se utamuhamagaye
Maurice: ndi kwanga ko ambaza byinshi kuri terefoni kandi mama sinjya mubeshya
Firdaus: sha nabibonye. Gusa uwakurebera inyuma yabona uri kanyamanyanga. Hhhh
Maurice: gute se kandi
Firdaus: nyine uboneka nk’umusore w’imonga, utazi gukora wo kuryoshya ubuzima gusa, akaba agenzwa n’inkumi. Gusa nabonye ko nakwibeshyagaho
Maurice: nubundi ngo ntukwiye kurebera igitabo ku gifubiko utarasoma ibirimo

Narahagurutse ngo nandurure, nawe ahamagara nyina

Maurice: mama naraye ahantu ntugire ubwoba
…..
Maurice: ni umukobwa
…..
Maurice: oya ejo nagize akabazo, arancumbikira. Nabanje guhamagara mbura unyitaba nuko naraye iwe
…..
Maurice: mama urakomeje se?
…..
Maurice: wallah ni umukobwa mama. Urabizi sinjya nkubeshya
…..
Maurice: reka mubaze ndakubwira
….
Maurice: ni aho mu kanya mama

Yahise ahindukira amaze gukupa arandeba

Maurice: Niba ufite akanya genda wambare tujyane iwacu
Firdaus: None se ibyombo nari ngiye koza
Maurice: Humura ndabyoza wowe jya kwitegura

Nabishyize muri lavabo nuko njya kwitegura.
Nsohotse nasanze Ines yahageze arimo kuganira na Maurice

Ines: Muko urashoboye ariko. Umaze iminsi 3 umenye Maurice none ugiye kureba nyina?
Firdaus: ceceka aho se
Maurice: tugende ahubwo

Tugeze iwabo Ines ni we wakomanze. Haje gukingura mama wa Maurice

Mama Maurice: Mauri, gabanya kujya untekaho imitwe. Urumva
Maurice: Wallah mama. Ubwo ubutaha ni wowe nzajya mpamagara niyo byaba mu gicuku
Ines: None se tanti, urareka twinjire cyangwa tugume hanze
Mama Maurice: Ceceka se wa ndondogozi we. Mwinjire. Uraho rata mwana wa (ni jye yasuhuzaga)
Firdaus: uraho mama

Twarinjiye nuko twiyicarira ku mukeka. Mama wa Maurice yitwa Fatina kandi ni umubyeyi mwiza. Twaganiriye isaha irenga. Yambajije utubazo tunyuranye gusa namusubizaga mu ncamake.
Yanambajije ku muhungu we ariko Maurice ahita amuca mu ijambo amubwira ko tuziranye bisanzwe

Fatina: Nimutabana mwebwe dore aho ndi. Sindi umupfumu ariko ndeba ibizahura kare

Nahise ndebana na Ines turaseka dukubitana mu biganza
Twaganiriyeho nuko ndasezera ariko nagombaga kubana kureba mama wa Ines dore ko batuye muri appartement imwe.
Twagiye iwabo wa Ines nsuhuza mama we tuganiraho nuko ndasezera ndataha.

Ngeze iwanjye nahise niyambura nsigara nambaye bikini. Nagiye mu bwogero nirebera mu ndorerwamo. Inkovu ntizirasibangana zose. Ku maboko, ku nda haracyishushanyijeho umukandara papa yankubise. Ndibuka ko yawunkubise ngo kuko natinze gukubura. Ibaze kuzira ibyo ugakubitwa kugeza ubwo umukandara wishushanya. Ku maboko naho haracyishushanyijeho ubushye aho yantwitse kuko yabuze briquet ye akoresha anywa itabi, kandi jyewe ntarisangira na we.

Nakomeje kwireba nibuka byinshi ....

Ese igihe kizagera uyu mukobwa areka gukomeza kwibuka ibyamubayeho?


Biracyaza….

Comments

  1. Maurice vs FIRDAUS: bazabana nanjye ndabibona

    ReplyDelete
  2. Yooo,byaryoshye disi.kwibagirwa ntiwibagirwa ariko ntibiguhungabanya

    ReplyDelete

Post a Comment