FIRDAUS: Agace ka 13



Firdaus: Ese munsobanurire
Ines: uzabisobanukirwa numara kumenyera yewe. Ibindi byihorere
Zahara: ahubwo se twerekeje hehe?
Amel: Tujye mu mugi mwana
Ines: nanjye ndumva ariho twagana
Zahara: Tubanze tunyure Kiko bantere ikirungo mwana
Firdaus (yongorera Camelia); None se Kiko ni igiki?
Camelia: (aseka cyane) urakomeje se koko ntuzi Kiko?
Firdaus: Naba nkubeshye da
Camelia: urakomeje se koko?


Twavuye mu modoka nuko ubwo navuganaga na Ines na Camelia, Miryam, Amel na Zahara barimo bagenda

Ines: Eeeeh, Firdaus ngwino nkwereke ikanzu nabonye ngahita ngutekerezaho
Firdaus: Untekerezaho kubera iki se?
Ines: nahise ntekereza u Rwanda
Camelia: nuko ye
Firdaus: kagire inkuru
Ines: bako, tujye kuri Zara?
Amel: yego yego
Zahara: sha tubanze Kiko
Camelia: uyu na we na Kiko antera asyi
Firdaus: Ntuhakunda se
Camelia: ni igikobwa kibi sinzi impamvu abakobwa banakiyoboka

Twarasetse nuko duherekeza Zahara muri Kiko

Yinjiyemo asohoka nyuma y’iminota nka 10, ubona ibara afite wagirango ni ikindi kiremwa cyadutse ku isi. Yewe koko hari amabara atabera imbwa. Makeup hari igihe uyitera aho kukugira mwiza ikaguhindanya biteye ubwoba.

Narebanye na Ines twifata ku munwa nuko twerekeza Zara mu myenda

Tugezemo bafashe imyenda babona myiza nuko barampereza ngo njye kwigera.

camelia: genda wigere, ngiye kureba abandi hanze ntusohoke tutaraza

Nasetsemo nuko ndinjira ntangira kwigera. Nabanje kwigera akajipo gataratse kirabura n’agashatsi k’ubururu bwijimye

Firdaus: nsohoke?
Bose: yego

Nahise nsohoka

Ines: mbega amaheru
Firdaus: ni mbi ntimbereye?
Amel: ndabona uberewe
Zahara: urebye uraberewe ariko yaba nziza ku wundi muntu utari wowe
Firdaus: undi utari jye?
Zahara: oya nako ni nziza
Camelia: wimwumva uyu munyeshyari mwihorere
Zahara: nshingukaho muko. N'ubundi ntidukundana wowe
Camelia: nibwo ukibimenya se?
Firdaus: reka nigere undi mwenda
Ines: yego bebe. Igendere rata

Nasetsemo nsubira kwigera. Nambaye ipantalo noneho ya high waist yirabura n’aka blouse k’umweru

Ines: Waouuuuu
Miryam: Ahooooo
Camelia: Waouu. Uri sexy rwose

Nigeze myinshi nuko nsoreza kuri ya kanzu Ines yari yampitiyemo

Ines: uri kwigera ya kanzu?
Firdaus: yego ariko nta kinyarwanda ndi kubonaho
Ines: irasa gute se?
Firdaus: higanjemo umuhondo
Ines: ubwo se ntuhita wumvamo imineke?

(Sinzi aho imineke ihurira n’u Rwanda ababizi mutubwire)

Amel: rata mwihorere. Wamaze kwigera
Firdaus: yego nabishoje. Mubare guhera kuri gatatu kugera kuri zeru mpite nsohoka
Ines: 3
Camelia: 2
Amel:1
Miryam: 0

Nahise nsohoka

Bose: Wawwwwwwwwww

Ines: iyo kanzu uyisize waba uri icyohe
Firdaus: reka ntayo ngura
Camelia: yigure
Firdaus: ntayo ngura yewe
Amel: niwanga ndayikugurira
Miryam: turayikugurira
Camelia na Ines: turayikuguriraaaaa
Zahara: Asyigari we
Firdaus: ese uyu yabaye iki ko mbona yigize syori?
Zahara: nijye uri kubwira?
Firdaus: oya noneho ndabwira uri inyuma yawe
Zahara: Ahreee
Firdaus: ese urakomeje? Noneho ni wowe ndi kubwira. Asyi we

Yaraje atangira kunsatira. Aracyeka ari nde ari gutera ubwoba se? Ntacyo ari cyo ugereranyije n’ibyo data na mama bankoreye. Kuri bo yaba urutozi1

Firdaus: Uracyeka ko kunyegera se byantera ubwoba?
Zahara: Ceceka aho wa mbwakazi we. Ntuzamenyere se
Firdaus: uranyita imbwakazi kandi mbona isura yawe irushwa ubwiza no mu bworo bw’ikirenge cyanjye?

Yaranyitegereje arimyoza yiciraguraho ahita asohoka nk’uwivumbuye

Nahise nsubiza ya myenda nigeraga aho ishyirwa ngumana ya kanzu

Ines: urayigura
Firdaus: yego ndayishyura
Ines: oya reka nyishyure. Ni impano yo kukwinjiza mu mugi

Nahise nihuta njya aho bishyurira ndayishyura mpita nsohoka ngo atavaho koko anayansubiza. Ibyo amaze kunkorera birahagije ntakwiye kugerekaho kungurira imyenda

Nsohotse nabonye Zahara yinjira mu modoka y’umusore.

Ubwo imodoka yanyuraga imbere yanjye nahise mbona umusore wari uyitwaye. Dukubitanye amaso yahise anyicira akajisho.

Inès: Eheeee. Ibyo mbonye na mwe mwabibonye?
Camelia: Ibiki se kandi?
Amel: Maurice yiciye akajisho Firdaus.
Miryam: Buriya aramwemera tu
Firdaus: wapi sha. Yaba anyemera se akaba atwaye Zahara mu modoka?
Camelia: yego kuko Zahara ni mubyara wa Maurice. Rero kuko bazi ko akunda abasore buriya aba aje kumutwara ngo ataza kugira aho ayobera
Firdaus: Urabizi neza ni mubyara we koko cyangwa ni bimwe byo kujijisha sha?

None se koko ni mubyara we? Ahubwo se kuki Firdaus ari kubyibazaho? None yaba yatangiye gukunda!!!!!!!

Biracyaza…

Comments