Ese parfum itandukaniye he na deodorant?




Byombi bikoreshwa mu kurwanya impumuro idakenewe, kongera umuhumuro cyangwa indi mpamvu runaka. Ariko se waba uzi ko parfum na deodorant ari ibintu bibiri bitandukanye? Ese niba uzi ko bitandukanye waba uzi aho bitandukaniye?
Iyi nkuru yakorewe kugirango iguhe itandukaniro hagati ya byombi


1. Deodorant


Iri jambo ubwaryo uko rikoze rihita ryerekana akamaro kayo. De-odorant. Ni umubavu wagenewe gukura impumuro idakenewe ahantu. Akenshi deodorant ikoreshwa iyo hakenewe kwirukana umwuka mubi uterwa n’icyuya mu kwaha, mu birenge se cyangwa ahandi ku mubiri. Imibavu isigwa abapfuye, na yo iri mu bwoko bwa deodorant. Muri macye 
DEODORANT ISIGWA KU MUBIRI.

Kuba wagira icyuya kinuka, kuba waba unuka igikara, bishobora kuba atari wowe gusa biriho, rero kwitabaza deodorant bigufasha mu guhisha ya mpumuro idasanzwe cyangwa idakenewe.
Ubusanzwe abakoze deodoranta bari bagendereye mu kwaha, gusa ishobora no gusigwa ibindi bice by’umubiri.
Mu biyigize, deodorant igizwe na 10%-15% by’umubavu bivangwa muri ka alukolo gacyeya.

2. Parfum


Parfum yo noneho rero ntabwo izanwa no kwirukana impumuro ahubwo yo uyisiga kugirango ugire impumuro runaka wumva ku mubiri wawe. Parfum yo igizwe no hagati ya 10% na 25% by’umubavu bivangwa muri alukolo y’ikigote (very concentrated).
PARFUM ITERWA KU MYENDA

Nubwo benshi bashobora kutabitandukanya ariko ahacururizwa imibavu iyo ubasobanuje bakwereka deodorant na parfum nubwo wenda badashobora kugusobanurira neza itandukaniro hagati ya byombi.


Icyitonderwa: Deodorant nyinshi ziba zirimo aluminium kandi ishobora gutera kanseri nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje. Niba rero utabira ibyuya bikabije, ukaba ushaka kugira impumuro yihariye kandi igutindaho wakoresha parfum cyangwa washaka deodorant ugakoresha itarimo aluminium.

Ese wowe hari ibyo ujya wibaza bikakuyobera? Andika ahagenewe comment tuzabigushakire.

Comments

Post a Comment