Uko wakoresha apple cider vinegar mu kugabanya ibiro




Abifuza kugabanya ibiro bakoresha uburyo bwinshi bunyuranye bwabafasha, gusa tubanze tuvuge ko ibyiza ari ugutakaza ibiro bicye bicye niyo byagutwara igihe kinini kurenza gutakaza ibiro byinshi akanya gato, kuko biba byoroshye ko bigaruka, na cyane ko ubushakashatsi bugaragaza ko abatakaza ibiro byinshi mu gihe gito akenshi baba batakaje ibinure n’amazi. Iyo amazi agarutse, kuko n’ubundi yo ari ngombwa, bya biro bigenda bizamuka bucye bucye.

Iyi vinegar yo muri pome ikorwa hatarwa udusate twa pome bagashyiramo umusemburo wabugenewe bakabona alukolo. Ya alukolo ishyirwamo bagiteri zabugenewe igahindukamo vinegar, ariyo acetic acid.
Iyi vinegar itandukanye na yayindi tumenyereye isa n’amazi, kuko ntizikorwa kimwe kandi akamaro ku buzima si kamwe.

Akamaro kayo mu kugabanya ibiro


Mu kugabanya ibiro rero iyi vinegar ibikora mu buryo bukurikira:

  1. Igabanya igipimo cy’isukari mu maraso, aho ituma umwijima n’imikaya bikamura isukari yari mu maraso igakoreshwa
  2. Igabanya igipimo cya insulin ikayihinduramo glucagon, ibi bigatuma umubiri ubasha gutwika ibinure
  3. Ituma umubiri ukorana ingufu aho ituma hiyongera ubwinshi bwa enzyme izwi nka AMPK ikaba izwiho kwihutisha itwikwa ry’ibinure ikagabanya ikorwa ry’isukari ribera mu mwijima
  4. Itwika ibinure kandi ni byo ahanini bitera umubyibuho ukabije
  5. Ituma ubushake bwo kurya bugabanyuka bityo ntusonze vuba maze umubiri ugakoresha bya binure byibitse


Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko kugirango iyi vinegar igufashe kugabanya ibiro udasabwa gukoresha nyinshi kuko ikiyiko kimwe cyangwa bibiri ku munsi birahagije, kandi ntugomba kubirenza kuko byaba bibi ku buzima nanone.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ibikurikira


  • Mu gihe cy’amezi atatu, iyo ukoresha ikiyiko kimwe buri munsi udasiba, uba umaze gutakaza 1.2kg, ibinure mu mubiri bigabanyukaho 0.7%. Ushobora kumva ko iyi mibare iri hasi ariko wibuke ko hano uba ukoresha iyi vinegar gusa nk’uburyo bwo kugabanya ibiro nta kindi uvanga na yo (siporo, guhindura imirire ku buryo bukwiye…)
  • Naho mu gihe cy’amezi 3, iyo ukoresha ibiyiko bibiri buri munsi udasiba, uba umaze gutakaza 1.7kg, ibinure mu mubiri bigabanyukaho 0,9%.


Wayikoresha gute


  • Uburyo bwiza cyane ni ukuyivanga n’amavuta ya elayo ugashyira kuri salade ugiye kuyirya cyangwa se ukayishyira muri salade yonyine.
  • Ubundi buryo bworohera benshi ni ukuyivanga mu mazi yo kunywa cyane cyane amazi unywa mu gitondo.
  • Ukibuka gukoresha ikiyiko kimwe cyangwa bibiri ku munsi, ahubwo niba uri uvange mu mazi ukavanga mu yo uri bunywe umunsi wose.
  • Ntabwo byemewe kurenza ibiyiko bibiri ku munsi (30mL) kuko byatera ibindi bibazo nk’isesemi, kuribwa mu gifu, kwangirika amenyo. Kandi ntabwo wemerewe kuyinywa yonyine byakangiza inzira y’igogorwa.


Comments

Post a Comment