Zirikana ibi niba wifuza gutera imbere



Mu bikorwa byacu bya buri munsi duharanira iterambere. Mu ishuri wiga wifuza gutsinda, mu kazi ukora wifuza gushimisha umukoresha, ngo uzamurwe mu ntera. Umuhinzi aba yifuza umusaruro ushimishije, umworozi na we yifuza ko izo aragiye zororoka zikabyara neza kandi ntizirwaragurike ndetse zikagira umukamo umunyuze.
Ariko rimwe na rimwe hari igihe twifuza iterambere ariko ntiturigereho kuko twayobewe inzira nziza twanyuramo ngo turiharanire.

Twifashishije inyandiko n’inama zinyuranye zagiye zitangwa n’abahanga, muri iyi nkuru twagukusanyirije imico igera kuri irindwi ikwiye kukuranga niba wifuza gutera imbere mu byo ukora.

1. Ba ishingiro


Niba wifuza gutera imbere, menya ko iterambere ryawe ntawundi uzarigiramo uruhare rwa mbere atari wowe nyiri ubwite. Nudatera imbere ntuzarenganye abo ukomokaho ngo ntibaguharuriye inzira kandi nawe ukwiye kwishakira inzira. Ntukwiye kuganya ahubwo ukwiye gushaka ibisubizo. Imico yawe, iterambere ryawe, ni wowe ubwawe uzabigiramo uruhare bwa mbere abandi bazaza ari inyongera. Yego ushobora kugerageza bikanga, wenda ikirere kikaba kibi, niba uri umuhinzi ariko ntabwo bizaguca intege ahubwo uzakomeza umenye ko bikuri mu biganza


2. Tekereza iherezo mbere yo gutangira


Hari igihe ushobora gusanga umuntu akora akazi runaka wamubaza amaherezo akayabura. Ibi bivuze ko uri nyamujyiyobigiye, nyamutegerekazazejo. Niba ushaka iterambere, gira intego z’igihe kigufi n’igihe kirambye. Mbere yo gutangira ubucuruzi runaka banza wibaze intego ufite. Mbere yo kwinjira mu bworozi, ibaze nizororoka uko ubyifuza uko uzabigenza. Ibi bikurinda kuzagwirirwa n’ibyo utabasha gutunganya, ni hahandi uzasanga ubona inyungu ukayisesagura cyangwa ukayangiza kuko udafite igenamigambi. Panga uti muri uyu mwaka bizamere gutya, naho imyaka icumi bigende gutya. Bizagufasha guhitamo neza icyo ukwiye gukora. Ntiwakubaka inzu utabanje gutekereza uko izaba imeze. Banza wubake mu mutwe, ubone kubaka ku butaka. No mu mishinga ni uko byakagenze.

3. Gira gahunda


Mu byo ukora byose irinde kujarajara no kujagarara ngo ufate aka na kariya icyarimwe. Isuri isambira byinshi igasohoza bicye. Niba utekereza ko wakorora ukanacuruza, reba icyatuma ikindi kijya mbere. Ese ubucuruzi ni bwo buzamfasha mu bworozi cyangwa ubworozi nzabukuraho igishoro ncuruze? Numara kumenya igikwiye kubanza, ni cyo uzabanza kandi bizagenda neza kurenza kuba wafatafata.

4. Unguka nunguke


Aha harazamo ubufatanye nyamara butagamije kwikubira indonke ahubwo bugamije ubufatanye mu iterambere. Si ihame ngo ukorere mu ishyirahamwe, ariko mu byo ukora wikumva ko ukwiye kunguka ngo abandi bahombe. Ubufatanye bwiza ni ukunguka mwembi. Niba ukorera umushahara, kora akazi gatange umusaruro ntuhemberwe ubusa. Niba ukora kawunga, wishaka ko umuhinzi w’ibigori ahabwa macye cyane ngo wowe nujya gucuruza ifu uyihende. None se nahomba ntiyongere kubihinga, wowe uzunguka ute? Ariko nimufatana urunana, mwese muzazamukana. Abishimira kunguka bonyine, ntabwo bagira iterambere rirambye. Usabwa ubunyangamugayo hamwe no kugira ubutwari. Si ngombwa ngo munganye inyungu, ariko buri wese yunguke. Win-win, aho kuba win-lose nko mu mupira.

5. Umva abandi mbere yo gushaka kumvwa


Niba ushaka gutera imbere kandi ukaba udakora mwenyine, wishaka ko abandi bakumva ahubwo fata igihe wowe ubatege amatwi, mu byo bakubwira ushungure ukuremo ibikwiye noneho nawe ubone wababwira. Niwihutira kuvuga utarumva, ushobora kuziyima amahirwe yo kunguka ubumenyi bunyuranye. Ihutire kumva ubone kuvuga. 

6. Mutizanye imbaraga


Abaganga barabizi ko hari imiti uvanga noneho bikongera ingufu zo gukora kuri buri umwe kuruta ko buri umwe wawukoresha ukwawo. No mu iterambere havugwa ko gufatanya byongera ingufu. Iyo mushyize hamwe usanga inyungu kuri buri wese ziyongera. Aha kandi ikindi kiza ni uko muri wowe ubona impinduka mu myumvire kandi byongera ubusabane, ubwuzuzanye n’imigenderanire. Buri wese abyaza undi umusaruro, aho kugirango umwe anyunyuze undi

7. Ongera ubumenyi


Wikumva ko ibyo uzi bihagije, wikumva ko akazi ufite ari ako, wikumva ko aho utuye ari aho. Ubuzima bwo guhora hamwe nta terambere bukugezaho kuko akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze. Subiza amaso inyuma nko mu myaka 20 ishize. Abari bafite amashuri nk’ayo ufite uribuka akazi bakoraga? Ubu se bakabona? None se niba utiyungura mu bumenyi, ngo uhange udushya, urumva iterambere ryazaza gute? Niyo kaba akantu wiga umunsi umwe, kige. Nta wamenya icyo ejo hazazana.


Comments