Ese umunyu uhurira he n'umuvuduko w'amaraso?



Iyo ugiye kwa muganga bagusuzuma bagasanga ufite umuvuduko ukabije w’amaraso, ikintu cya mbere bagusaba ni ukureka umunyu ndetse wanawurya ukarya mucye.
Si umunyu gusa bakubuza ahubwo banakubuza kurya amafunguro bizwiho ko ashobora kuwuzamura.

 Ariko se ubundi umunyu uhuriye hehe n’umuvuduko w’amaraso?


Iyo havuzwe umuvuduko ukabije w’amaraso, duhita twiyumvira umutima gusa. Nyamara kandi ntidutekereza ku mpyiko, dore ko ari zo zishinzwe gusohora amazi adakenewe mu mubiri.

Kugirango wumve neza uko umunyu ukora, fata umunyu uwusige ku kintu kibisi nk’ikirayi gihase. Nyuma y’umwanya muto uri bubone amazi, bivuze ko umunyu ufite ububasha bwo gukura amazi mu kintu winjiyemo. Muri ubu buryo rero, iyo umunyu ubaye mwinshi u mubiri utuma amazi yari gusohoka adasohoka ahubwo akireka mu mikaya, ibi bikagira ingaruka ku miyoboro y’amaraso igenda igasa n’iyifunga maze amaraso kugirango akomeze anyuremo angana nk’uko bisanzwe, akongera umuvuduko. Muri macye inzira yari bunyuremo yafunganye ariko ingano y’agomba kunyuramo ntiyahindutse. Birasaba kubyigana, no kwihata kugirango atambuke, ibi rero bisaba umutima ingufu zirenze izisanzwe.

Impyiko, ni zo zisohora umunyu urenze, rero zishobora kunanirwa kuwusohora. Niyo mpamvu hari isano nini hagati y’umuvuduko ukabije w’amaraso, n’indwara zinyuranye z’impyiko. Muri macye umuvuduko ukabije w’amaraso uba ari uko impyiko zitakibasha gusohora sodiyumu idakenewe mu mubiri kandi 96% by’ibigize umunyu ni sodiyumu.

Mu nkuru itaha tuzarebera hamwe ingaruka z’umunyu mwinshi ku bwonko, impyiko, umutima n’imiyoboro y’amaraso.

Comments