Birashoboka. Agace ka 29



Muhizi: Ngaho mbwira nguteze yombi
Jacques: Buriya impamvu ntakunda kuvuga kuri mama, arafunze.
Muhizi: None se gufungwa si ibintu bisanzwe? Iryo si ikosa ryatuma umwanga
Jacques: Ikibazo si uko afunze ahubwo dupfa icyatumye afungwa
Muhizi: None se yafungiwe iki?
Jacques: Afite uruhare mu rupfu rwa papa
Muhizi: Ni we wamwishe se cyangwa yaramwicishije?
Jacques: Reka ahari mbihere mu itangiriro niho biri busobanuke neza.

Muhizi: Ahubwo noneho nibyo bizima.
Jacques: Ubusanzwe papa na mama ntibari barashakanye ngo babane. Mama yari indaya. Noneho muri bwa buraya bwe nibwo papa yamuteye inda, ashaka kuyikuramo ariko biranga, ni ko yajyaga ambwira iyo yabaga yasinze ngo kuvuka kwanjye byamubujije abakiriya. Ubwo navukaga rero, papa yashatse kuntwara mama aramunyima, ariko byari uburyo bwo gushaka uko yajya andiraho. Urumva papa yamuhaga ayo gutunga urugo buri munsi kuko yari yishoboye. Ubwo nakuraga ngize imyaka umunani mama yaje gutwara indi nda, abyara mushiki wanjye ariko amubyarana n’undi mugabo. Rero umunsi umwe, papa yaje kundeba, dore ko yari anamaze igihe ataza, yari ameze nk’aho yamaze kurambirwa ashaka kuntwara ngo tubane nuko yicaye turi kwiganirira wa musambane wundi wa mama aba aje nk’iya Gatera, aba aramusingiriye atangira kumuhondagura ngo aje kumusambanyiriza umugore. Mama aho gutabara ahubwo yarimo arebera uko barwana, kugeza ubwo wa mugabo yasunitse papa akubita umutwe hasi, apfa gutyo imbere yanjye ndeba.
Ubwo hakorwaga urubanza, mama yireguye avuga ko papa yari yamuteye undi mugabo akaza kumutabara, bakagira ibyago basunika papa agapfa, ariko nari nzi ubwenge nasobanuye byose uko byagenze. Ubu mama yakatiwe imyaka 25, ashigaje imyaka 10 agafungurwa.
Ubwo yafungwaga rero umuryango wo kwa papa waranjyanye ariko na bo bamfata nabi, nuko mbona abagiraneza bandihira amashuri kugeza ndangije kaminuza. Kuva narangiza kaminuza rero nahise nigira gushaka ubuzima, singishaka no kumva amakuru yerekeye mama. Imyitwarire mibi yose nagize mushinja kuyigiramo uruhare, gukura ubona abagabo batatu bane iwanyu basimburana kuri nyoko, byanteye igikomere nkura numva ko abagore ari abo kurongorwa gusa nta kindi. Gusa menyana na Mugeni yanyeretse ko umugore ari umuntu wo kubahwa atari igikoresho cyo kwishimisha kw’abagabo. Muri macye ngibyo ibya mama, rwose sinteze kumubabarira kuko nta n’imbabazi yansabye
Muhizi: Yooo. Sha ndakumva rwose ariko nanone ntabwo umuti ari ukumwanga burundu, niyo yakubera mubi gute, ibuka ko ari we wakubyaye, akakonsa. Yego yakoze amakosa, kuko ni umuntu. Ibuka ko nawe ufite amakosa wakoze atandukanye, kuko uri umuntu. Ariko se abo wakoshereje bose bagutereranye urumva utasigara uri wenyine? Ahubwo mama wawe afungiye hehe ngo tuzajye kumusura?
Jacques: Boss aho rwose ntituri kumwe. Sinshobora gusura mama nta nubwo nzi aho afungiye sinshaka no kuhamenya
Muhizi: Naho se uwo mushiki wawe we bite bye?
Jacques: Mushiki wanjye ubu arangije S6, ndi gushaka uko namurihira akiga kaminuza kuko na we muka se yaramwanze.
Muhizi: Aho ndagushimye cyane byibuze wagaragaje ubumuntu. Uzamuzane yige I Kigali, tumuhe n’akazi hano
Jacques: Boss mushiki wanjye sinakemera ko akora mu kabari.
Muhizi: Kubera iki se kandi?
Jacques: Oya boss. Abakobwa bakora mu kabari abagabo bakunda kubahohotera sinshaka ko byazaba kuri mushiki wanjye. Oya rwose
Muhizi: Erega ntabwo ari bose mwana wanjye. Ntabwo abakora mu kabari bose ari ko bahohoterwa nta nubwo abagakoramo bose bitwara nabi. Ikindi kandi burya itegeko rirengera abakozi bose hatitawe ku kazi bakora. Guhohotera umuntu ni icyaha gihanwa n’amategeko. Ahubwo dusubire kuri mushiki wawe. Ese we yaba azi aho mama wawe afungiye?
Jacques: Yego arahazi ajya anamusura.
Muhizi: Jacques rero naguhaye byinshi, ngukorera byinshi ariko kugeza ubu nta kintu jyewe ndagusaba. Ngiye kugusaba ikintu kimwe gusa, kandi nukimpa uraba ubaye umwana mwiza kurutaho
Jacques: Ndabyemeye boss. Kuko aho ngeze hose mbikesha wowe
Muhizi: Nshaka ko tuzajya gusura mama wawe. Ukamubwira ibyo umaze kugeraho, ibyo uteganya. Natinyuka akagusaba imbabazi, uzamubabarire. Uzaba ubohoye imitima ibiri. Uzaba ubohoye uwawe uwukuyemo urwango n’inzika kandi uzaba ubohoye uwe, uwongereyemo urumuri, icyizere n’urukundo.
Jacques: Kujyayo byo ndabyemeye ariko imbabazi zo sinzi ko nabona imbaraga zo kuzitanga. Mama yarambabaje bikomeye. Ni we wakabaye yarampumurije, ni we wakabaye yararinze urupfu rwa papa, ariko byose yabigizemo uruhare. None se ko turi kwitegura kujya gufata irembo kandi umunsi tuzagirayo ukaba ari wo munsi wo gusura aho afungiye, ubwo tuzajyayo mu kundi kwezi
Muhizi: Oya uze kumpuza n’uwo mushiki wawe ampe amakuru yose y’aho afungiye, nzasaba tumusure by’umwihariko, biremewe iyo ufite impamvu yumvikana. Hanyuma rero. Iby’ubukwe. Ubu se wamaze gushaka umusaza uzagusabira, abazakwambarira, gutekereza inkwano n’ibindi?
Jacques: Umusaza uzansabira we arahari. Abazanyambarira na bo si ikibazo. Inkwano se si inka?
Muhizi: uzi ute se niba bazayemera?
Jacques: None se bizaba guciririkanya na byo? Ariko papa, mba mbona twarataye umuco. Uzi ko inkwano usanga bari kugereka nk’abagereka isambu? Ngo muzaduha miliyoni ebyiri, bati dufite ibihumbi 500. ngo basi reka dukatureho 200 muzaduhe imwe na maganinani, abandi bati reka basi twuzuze imwe ariko mudushyingire. Harya ubwo biba bikiri urwibutso cyangwa biba byabaye ikiguzi?
Muhizi: Ikibazo rero mwana wanjye iyo myumvire ufite siko uyihuje na benshi. Ababyeyi benshi ubu basigaye banyunyuza abakwe babo, nuko nyuma y’ubukwe ugasanga intebe n’utubati byatejwe ngo bashake icyokurya. Gusa iwabo wa Mugeni nabonye basobanutse, tuzabaha inka nziza cyane. Ngaho mpa nimero za mushiki wawe tumuhamagare.

Yamuhaye nimero za mushiki we baravugana. Amaze kumenya aho nyina wa Jacques afungiye, yaragiye avugana n’ubuyobozi bwa gereza nuko bamwemerera kuzaza gusura byihariye.

Umunsi wo kujya gusura nyina wa Jacques ugeze, bariteguye nuko berekeza aho afungiye. Ubwo bagendaga bageze mu nzira, Muhizi yabajije Jacques:

Muhizi: Ese hari ikibazo mama wawe amenye ko ugiye kurongora?
Jacques: Oya nta kibazo ndabimubwira
Muhizi: None se urabimubwira utanamwereka uwo ugiye kurongora?
Jacques: Azaba amumenya.
Muhizi: Ujye wemera ko abakuru tuba turi bakuru rero. Mugeni namaze kumumenyesha turi buhurire kuri gereza.


Bageze kuri gereza basanga Mugeni yahageze kare abategereje. Bararamukanyije, nuko binjira muri gereza bicara aho abasuye bategerereza.

Nyuma y’akanya gato, umubyeyi ukuze, ubona ko ananutse rwose, ameze nk’uwihebye yarasohotse aza abasanga. Gusa muri uwo mwanya Mugeni yari agiye kwitaba terefoni. Mama Jacques yaraje arabasuhuza, gusa ubona afite isoni, ariko kuri Jacques yaramuhobeye aramukomezaaa bamarana iminota bagihoberanye.

Mugeni avuye kuri terefoni yaje abasanga, mama Jacques akimubona, arekura Jacques, nuko atumbira Mugeni cyaneeee, Mugeni na we akimukubita amaso, yikorera amaboko byo gutungurwa no gutangara.

Ngaho ree. Aba se kandi basanzwe baziranye? Cyangwa harimo isano????


Biracyaza….

Comments

  1. Oya rwose barabe badafitanye isano,byakwica ubukwe rwose mwanditsi!

    ReplyDelete
  2. Nizere ko Jacques na Mugeni nta sano bafitanye kuko baba batubujije ibyiza pe!
    kuba babonanye bigasa n'aho baziranye rwose ndumva binteye impungenge!

    ReplyDelete

Post a Comment