Jyewe, Muhire Jacques, maze kumva icyo amategeko ategeka abashakanye nemeye nta gahato ko wowe Mugeni umbera umugore tukazabana uko twabyiyemeje kandi dukurikije uko amategeko ya Repubulika y’u Rwanda abiteganya.
Abari aho bose amashyi ngo kaci kaci.
Nuko Mugeni nawe azamura akaboko k’iburyo, ak’imoso gafashe ku ibendera maze ataratangira gusoma amasezerano y’ubushyingirwe, bumva umuntu ahonze ku rugi.
Jacques aba ashigukiye hejuru.
Asanga yicaye mu biro, ahubwo agatotsi kari kamutwaye. Ni uwari akomanze ku muryango w’ibiro bye
Jacques: Ni karibu injira
Diane: Murakoze muyobozi.
Jacques: None se bimeze bite mwana?
Diane: Byose byabonetse, amagambo bayanditse neza cyane, impano na yo twamaze kuyifungisha. Biri muri ya salle turi bwakiriremo Mugeni. Ahubwo se ko Paul atarahagera kandi ari we MC?
Jacques: Arahagera Mugeni yamaze kwinjira, turashaka ko byose biba surprise. None se wowe nturi bujye ku kibuga?
Diane: Oya sinjyayo. Harajyayo papa we na nyina, na boss wacu na madamu we. Abandi bajyayo ni abo mu muryango we gusa. Ariko amakuru boss yemeye ko azajya ayaduha ku buryo bagera hano wamaze kwihisha kure ku buryo atanacyeka ko ukora hano
Jacques: Naho se Sandrine we?
Diane: Sandrine ni we uri bubakire, akanababaza icyo bafata. We ubu yamaze kumubwira ko asigaye akorera I Kigali, gusa ntabwo yamubwiye ko akorera hano. Ahubwo se ko bahagera ari mu ijoro cyane ubwo ntakuraza?
Jacques: Reka reka. Yandaza ate se na nyina bahari? Twamaze gutegura icyumba cya famille, ni cyo bose bari buraremo. Erega turaranye sinabasha kwifata kandi hari ibyo namusezeranyije
Diane: Icyakora burya byose birashoboka pee. Sinari nzi ko Jacques wahinduka ukitonda bigeze aha. Burya rya joro nza iwawe nari nzi ko nta kundi nyine ngiye kurongorwa ariko nkarokora Mugeni.
Jacques: Noneho waje witeguye ko biri bube
Diane: Sha tubyihorere ni ibyahise. Nabonye ubishatse numva icyanzanye ngiye kukivamo nkakwihera ngataha mvuga ko utabikoze, ariko nanone umutimanama umpatira kuba inyangamugayo. None se ko mbona wiyambariye bisanzwe? Nawe ubanza utazi guhinda. Costume iri hehe?
Jacques: Winkuramo amakuru yose ariko. Nshaka mwese kubatungura yewe. Icyo wamenye ni ikiri muri gift ibisigaye tubirekere ariya masaha. Ahubwo winjiye ndi gutwarwa n’agatotsi shahu. Namenyereye kuryama kare none dore saa tanu zigeze ntegereje umuntu. Ahubwo se abakiriya bashize?
Diane: Uretse abari mu macumbi ariko abandi urebye bagabanyutse. Nta kazi gahari ubu. Ngaho reka nkureke ube uruhuka unatekereza ijambo uri butubwire
Amasaha ntiyatinze kugera nuko Mugeni agera ku kibuga cy’indege ahasanga murumuna we, papa we, mama we, Muhizi na madame, ndetse n’abana babo. Bamwakiranye ubwuzu bwinshi, bamuha ikaze mu rugo
Papa Mugeni: Mwana wanjye nari ngukumbuye. Amasomo nizere ko wayatsinze
Mama Mugeni: Mwana wa ko mbona wahorose ntimurya? Yewe reka ngire ntangire ako kukondora ndabona warashizemo
Muhizi: Umukazana wanjye ndabona rwose akomeye ameze neza. Ikaze mu rwakubyaye dushake iterambere
Bose bamaze kumwifuriza ikaze, binjiye mu modoka nuko berekeza iyo kuri guest house
Mugeni: Ko mbona se dutaye umuhanda ujya iwacu? Mwarimutse sinabimenya?
Papa Mugeni: Oya ahubwo urabona amasaha arakuze kandi urananiwe, twashatse aho kuruhukira bugacya tukabona kugenda.
Mugeni: Yoo disi mwakoze. Numvaga nanjye naniwe cyane nari nubundi kugenda nsinzira mu modoka.
Baraje bagera kuri guest house, nuko Sandrine aza kubasanganira. Mugeni akimubona ahita asimbuka amugwamo
Mugeni: Sando burya se ni hano ukorera? Mbega ahantu heza weee. Ndumva ntabyiyumvisha. Kuva ryari se?
Sandrine: Sha maze igihe hafi amezi 8 yose maze. Nabaye kavukire
Barasetse nuko Sandrine abajya imbere bagana mu cyumba bateguriwe. Akaziki keza gatuje, amagambo ngo “WELCOME HOME MUGENI” ku gikuta, intebe ziteguye neza zitatse, ni byo byabasanganiye maze Mugeni aratungurwa cyane.
Bamaze kwicara, Sandrine yabajije buri umwe icyo anywa, dore ko buffet yo yari iteguye ku ruhande, maze arabazanira.
Ubwo Paul na we yarinjiye, ajya imbere yabo afata ijambo
Paul: Mwiriwe kandi muraho. Mbashimiye ko mwigoye, mukigomwa ibitotsi, akazi, mukaza kwakira uyu mushiki wacu ukubutse mu rugendo rwa kure. Rero gahunda iduteranyirije hano nta yindi ni ukumuha ikaze, gusangira no kwishimira ko ateye indi ntambwe mu buzima. Mugeni, ni karibu hano, wisanzure kandi wisange. Abo ubona ahari utazi ni abakozi ba hano, uragenda ubamenya buhoro buhoro. Gusa si jyewe ufite ijambo rikomeye ahubwo reka nsabe bambwirire CEO niba akazi katamubanye kenshi, na we yinjire maze agire icyo abwira abateraniye hano. Murakoze
Yamaze kuvuga iryo jambo, Diane arasohoka, nuko nyuma y’iminota mike, arinjira afite impano ipfunyitse neza. Inyuma ye hari Jacques mu ipantalo nziza y’ubururu bwijimye, ishati y’ubururu bwereruka idoze mu buryo gakondo, inkweto nziza y’umukara. Mugeni yari yicaye imbere, ntiyigeze amenya uwinjiye kugeza ubwo Jacques yahagararaga imbere yabo. Akimubona, yabaye nk’uguye mu kantu, aratungurwa, ibyishimo biramurenga. Ashaka guhaguruka ngo ajye kumusuhuza ariko nanone arifata ategereza icyo Jacques ari bukore.
Nuko Jacques afata ijambo
Jacques: Mbanje kubasuhuza muri rusange, nubwo ndi buze kugira umwihariko wo gusuhuza buri umwe ku giti cye. Ndashimira umuyobozi wacu n’umuryango we bitanze bakanigomwa kugirango iki gikorwa kigende neza. Ndashimira ababyeyi ba Mugeni kubera uburere bwiza bamuhaye, ubwitange ndetse n’ubushishozi bwabo. Ndashimira kandi abakozi bagenzi banjye ku mikoranire myiza tugirana, bakaba bakoze ibitandukanye ngo iki gikorwa kize kubaho. Ndanabashimira kuba mwarakomeje kubika ibanga maze Mugeni tukaba tumutunguye muri ubu buryo bushimishije. Mbere yuko nkomeza ijambo ryanjye reka nsabe Mugeni yigire imbere ubundi muhe impano namuteguriye. Ndamusaba guhita ayipfundurira hano kandi.
Diane yamushyikirije impano maze Mugeni araza arayakira amaze kuyifata arayifungura, arebyemo yahise ayinaga hasi maze asimbukira Jacques aramuhobera cyaneeeeee, abari aho bose amashyi ngo kaci kaci.
Nuko Paul wari MC, arabegera aterura cya gikarito cyari kiri hasi,
Paul: Yemwe, burya ya mpano ni urupapuro, reka mbasomere ibyanditseho.
Yarukuyemo, nuko ararurambura, maze abari aho bose babasha kwisomera amagambo yari yanditseho.
Ese hari handitseho iki cyatumye Mugeni yicwa n’ibyishimo?
Biracyaza….
hallo!!!!!!!sha jassu usigaye utwicisha amatsiko ugakabya nikagufi cyane rwose!!!!!!!!!!!!!!!
ReplyDeleteNikuri Jassu irakora ariko amatsiko ni menshi inkuru yari igeze aharyoheye amatwi be blessed.
ReplyDelete