Hano nta siporo yihariye umwana asabwa gukora kuko imikurire ye n’ibyo akora bihagije gutuma umubiri we ukomera. Muri iki kigero niho yigira kwicara, guhaguruka, gukambakamba no kugenda. Ibyo akora nibyo bimutegurira uko azaba nyuma y’iyi myaka.
Imyaka hagati ya 2 na 5
Muri iki kigero umwana aba amaze kumenya kugenda neza, azi kwirukanka mu kigero cye gusa nanone aba atarageza imyaka yo kuba yakora siporo zisaba amategeko runaka. Siporo umwana wo muri iki kigero asabwa gukora ni izo kwishimisha gusa nanone zimufasha gufunguka mu bwonko n’umubiri ugakora neza.
Sport nziza ku mwana uri muri iki kigero ni:
Kwiruka
Gukirana (hano aba akirana n’urungano cyangwa abamuruta gato, usabwa kuba hafi kugirango hatavamo kurwana cyangwa izindi mpanuka)
Koga (byibuze ageze ku myaka 3, aho usabwa kuba hafi y’aho yitoreza ndetse waba nawe ubizi ukaba ari wowe umwitoreza)
Kuva ku myaka 3 kandi ushobora kumwigisha gutwara igare ukoresheje amagare yagenewe abana
Buri kigero cy’abana kigira siporo ikibereye
Imyaka hagati ya 6 na 9
Uko umwana agenda akura niko ubwonko bwe nabwo bugenda bwaguka ndetse bukanabasha kugendera ku mategeko amwe n’amwe yerekeye imikino.
Mu mikino uyu mwana aba ashobora kumenyerezwa harimo:
Imikino y’imipira ku bakobwa (gupikanwa, tayari,…)
Imikino njyarugamba (karate n’indi nka yo)
Aha usabwa gukurikirana byihariye buri myitozo y’abana ndetse kuko baba ari abana bageze mu myaka y’ishuri ukabaha umwanya wa siporo ariko ukanabahwiturira kwiga no gusubiramo ibyo bize
Muri iyi myaka umwana ashobora gukina karate
Imyaka hagati ya 10 na 12
Muri iki kigero uba umaze gusobanukirwa sport nziza ku mwana, akunda ndetse ashoboye kurenza izindi. Hano ashobora no gukina imikino ifite amategeko yihariye nka basketball, volleyball, hockey, na football. Kandi ntiwanareka gukomeza kumukurikirana mu mikinire ye kuko aracyakeneye kutinaniza cyane, no kwirinda impanuka zinyuranye.
Kuri iyi myaka imikino yose umwana aba ashobora kuyikina
Mube hafi
Kuba hafi umwana muri siporo zaba izo akora wenyine, izo mukorana cyangwa atozwa n’ababihugukiwe bizamufasha muri byinshi. Niba ari izo akora ari kumwe n’abandi, ushobora gusanga umutoza abakankamira cyangwa se yita cyane ku babyumva cyane, aha rero iyo utari hafi ngo ubimenye ushobora gusanga umwana azinukwa siporo ndetse anayanga.
Ni byiza by’umwihariko ko siporo wowe uzi neza kandi ukunda ariyo ufasha umwana gukora kugirango abone agaciro kayo. Naho kumujyana koga mukavayo muri mu modoka bugacya wikomereza akazi umwana ntazasobanukirwa niba siporo ifitiye akamaro abantu bose.
Comments
Post a Comment