Buri wese yitegereje undi ariko ukabona harimo gutangara no kumirwa, mbese ukagirango hari igishya kiri kuri umwe, ariko nubundi niko byari bimeze. Nuko barasuhuzanya babazanya amakuru
Gatesi: Mbega Sheilla! Ntumbwire ko nyiri iriya modoka muziranye
Sheilla: Ahubwo se uyu ni wowe nzi cyangwa bafashe isura bayitera ku wundi muntu. Yayayayaaa. Mbega amabuno mbega amabuno. Uwangira umusore ngo nkubyaze umusaruro. Sha ntuzongere kwambara za rumbiya rwose
Gatesi: Ariko Sheilla rwose urasetsa ukanakabya. None se mbwira, iriya modoka bite byayo
Sheilla: ahubwo sha niba nta cyo uri gukora waje tukajyana ko turi butahane. Humura baradutegera ivatiri mu gutaha
Gatesi: None se ni ba nde muri kumwe ko utambwira
Sheilla: Sha ni abashuti, tugiye gusangira kandi nawe ntacyo waza. Ibindi ndakubwira nyuma
Yahise amufata akaboko, undi na we ubanza yaribagiwe ibyo yari agiyemo nuko ajya mu modoka baragenda. Sheilla agezemo yahise abwira abo bari kumwe mu modoka amazina ya Gatesi, ababwira n’utundi ducye twa ngombwa.
Bageze aho bajyaga baricaye ku meza. Bari abagabo babiri bakuze rwose na Sheilla na Gatesi, nuko bahita batanga commande y’ibyo kunywa no kurya.
Sheilla yasabye Amarula avuga ko ayasangira na Gatesi. Abagabo bo basaba Whisky, nuko bokesha n’inkoko.
Bari kunywa ni bwo batangiye kuganira birambuye
Sheilla: Gate, aba rero ubona ni abashuti banjye, ni abakire kandi ni abana beza. Ariko bitabagoye bakwibwira da. Nawe kandi ubibwire
Kamali: Jyewe nitwa Kamali nkaba mfite uruganda rutonora umuceri muri Nyaruguru
Gashumba: Nanjye nitwa Gashumba nkaba ncuruza imodoka zakoze zivuye mu Burayi
Gatesi: Jyewe ni Gatesi nkuko Sheilla yabibabwiye, ndi kwiga mu mwa mbere mu ishami ry’amategeko.
Waouu. Uzajya utuburanira sha. Courage mu masomo.
Sheilla: Gatesi rero aba bagabo ni abana beza cyane. Nako ndakubwira neza nidusubira muri kaminuza.
Bakomeje kuganira no gusangira, ariko ukabona abo bagabo bose bitaye cyane kuri Gatesi kurenza Sheilla. Nawe wabonaga (Sheilla) ntacyo bimubwiye kuko yanyuzagamo akigira ku bwiherero agatindayo cyane, bimeze nko gutanga rugari ngo baganire.
Nuko bageze aho barasezera, abo bagabo bababwira ko bo batarataha, nuko buri umwe bamuha amafaranga 20000 ngo yo gutega itagisi bagasubira kaminuza.
Bagiye bageze ku muhanda bifatiye moto za 300 zibageza ku macumbi nuko Gatesi yihutira kubaza Sheilla
Gatesi: Niko se muko, bariya bagabo nibo wita inshuti zawe? Sinabonye batubyaye koko
Sheilla: None se nibwo bwa mbere waba wumvise umuntu mukuru akunda umuto? Ariko wakikuyemo ubuturage koko? Uziko usirimutse ku myenda no ku musatsi ariko mu mutwe hakirimo igikoma
Gatesi: Igikoma se gute? Ubusirimu se ni ugukundana n’umuntu ukubyaye?
Sheilla: Umva Gate, niba ari byo byawe sinzongera kugendana nawe. Gusa nanone Imana ishimwe kuba nakubonye naho ubundi ubu nari kuba ngaramye tuuu
Gatesi: Ariko noneho uri kuntungura. Ugarama hehe se? Ukora iki?
Sheilla: Gatesi ngiye kukubwira gahunda uko zimeze. Kandi nimbyumvana abandi ntuzankira. Bariya bagabo bamaze igihe twandikirana. Hari application ushyira muri terefoni, noneho abantu mukajya muvugana. Ijya kumera nka facebook uretse ko yo ari chat gusa nta bindi washyiraho. Ubwo rero niyo umwe twahuriyeho icyo gihe yari ari Dubai. Tukajya twandikirana, ariko kenshi biba biganisha ku kuryamana. Namubajije icyo azampemba ambwira ko azampa amadolari ijana numva ayo mafaranga sinayitesha. Ubwo rero yaje kunsaba nimero ndayimuha, buriya bwari ubwa gatatu duhuye ariko sindamuha. Ubwa mbere urumva naramubwiye tubanze tubonane amaso ku yandi, duhurira mu kabari bisanzwe nuko ndigendera. Ubwa kabiri nagiye kumureba nambaye pad mubwira ko ndi mu mihango, arihangana ariko twarasomanye. Uyu munsi rero sinari kubona icyo nireguza, nuko nkubonye ndababwira ngo uriya mwana ni inshuti yanjye kandi na we nta ribi rye. Kuko bari babiri rero, urumva nyine bumvaga ko buri wese ari bufate uwe. Ni uko wantabaye
Gatesi: Sheilla, ibyo bintu urashaka kumbwira ko muri uru Rwanda bihaba? Noneho nanjye wari ugiye kuntanga ngo bandongore bampe amadolari? Mbega inshuti mbi
Sheilla: Oya Gatesi winyumva nabi. Nagirango byibuze tube turi kumwe babure aho bahera. Urabona se tutahavuye amahoro tukanahakura amafaranga. Ayo arimo ipantalo zingahe se? Waretse kuba umwana ugashaka cash? Ubona se dufite terefoni nziza twese ukumva ko twazihawe n’ababyeyi? Ubona twambara neza se ukumva ko tubikura hehe? Iyo bibaye ngombwa sha uragarama ariko ukayatahana. Apfa kwambara agakingirizo cyangwa mukaba mwipimishije mwarangiza akaguha ayo kugura akanini. Ubu uzi ko bamwe biga biyishyurira kandi ari aho bakura ay’ishuri?
Gatesi: Ubwo se urabishyigikiye koko? Nako nanjye ndabaza. Kandi numva uri kubinyinjizamo. Umva rero nkubwire. Ngushimiye amabanga umeneye, kandi nishimiye ko nkumenye hakiri kare. Aya mafaranga yo sinyaguha kuko bayampaye ntayabatse ariko ibindi byose ukomeze wenyine jyewe shwiii. Ubusugi bwanjye nzabuha umugabo wanjye gusa si ubwo guha abantu banduta. Ese ko ntazi papa ubu mbikoze na data cyangwa datawacu? Iryo shyano nazarirokoka? Uramuke ndetse.
Yahise yikubita aragenda nuko Sheilla na we asigara wenyine yumiwe.
Kamali: Ariko sha nubwo naterese Sheilla, uriya mwana ngo ni Gatesi aramurenze pee
Gashumba: Amurenzeho nyine. Mu bwiza ariko naho ubucakura n’ubunyamugi Sheilla ni ibandi. Ese n’ubu ntaraguha?
Kamali: Wapi sha. Kandi maze kumutakazaho arenga ijana yose. Ndabona ari ukumureka cyangwa ngahindura umuvuno
Gashumba: Ariko nubwo ntaguseka, jyewe nta warya akanjye bitarabaho. Wenda twasangira ariko n’igihumbi cash sinakimuha rwose bitarabaho. Nubundi byose ni bimwe ubwo nakemera nkajya mu ndaya nkagura nubundi ntawe tuba turi butahane
Kamali: Ibaze Kamali nkajya mu ndaya. Ibaze ubaye nka wawundi ngo wagezeyo indaya ikamubwira ko natongera amafranga isigarana inkweto. Ntiyishyuye 20000 bari bumvikanye 5000?
Gashumba: Umva rero nkubwire, uzashake Kamuzinzi akwigishe uko we abigenza urabizi ni we ugiye kuzamara abana ba kaminuza abatongoza. Naho rwose wowe karakunaniye. Ese Gatesi yagusigiye nimero
Kamali: Ubwo se nari kuzimwaka kandi Sheilla ahari? Sinzabura aho nongera kumubona uyu mugi si munini, nzazimusaba. Ariko ubundi mugani Kamuzinzi amakuru ye? Yarambwiye ngo agira abasore bamufasha kubona umwana ashaka, ubundi gahunda ze ntizimugore. Uwamunyuraho ubwo ntibyakoroha
Gashumba: Upfa kuba uzamuhuhiramo urumva uzamutuma, atume kandi abo basore ntibakorera ubusa urabyumva. Uwo mukobwa ushaka na we kandi ni uko ntuzamuha ubusa. Ariko se ubundi amafaranga amaze iki si ayo kuducyemurira ibibazo. Uvuge tumuhamagare tumusabe umwanya na gahunda.
Ubwo yaragiye ageze aho arara bimwanga mu nda yumva ntatuje ahitamo kureba ko Yvan ari online ngo babe baganira. Ku bw’amahirwe ye asanga ariho nuko batangira ikiganiro
Gatesi: Honey miss you
Yvan: Miss you too baby. Wiriwe wanyanze chr
Gatesi: Oya sha. Nyine navuganye na mama sha nari naramubuze kubera nta phone agira
Yvan: None se wazamwoherereje kakandi gato ko wabonye iyindi
Gatesi: ariko uzi ko ari byo. Ariko se ubwo namubwira ko nsigaranye iyihe? Maze natinye no kumubwira ko nabonye umukunzi
Yvan: Noneho byihorere uzamubwire byose mu biruhuko. Ese wumva uzankunda kugeza ryari chch
Gatesi: Ahubwo wowe. Mbona abasore muhararukwa vuba wabona nubona undusha ubwiza uzahita unyanga
Yvan: Kuva isi yaremwa kugeza irangiye nta wuzakundutira. Uzi ko ariko nari narabyeretswe ko uwanjye azaza uyu mwaka. Ibaze imyaka nari maze nta copine ngira ariko. Ongeraho uko twahuye. Ibi bintu ni Yesu wabikoze rwose
Gatesi: Chr nawe rwose winsetsa. None se andi makuru ariko urumva ntagukumbuye
Yvan: Si wowe se wanyiriyeho uyu munsi sinari kuza kukureba
Gatesi: Nyine se sinakubwiye uko byagenze
Yvan: Soma neza ntabyo wambwiye pee. Byagenze gute
Gatesi: Nyine namaze kuvugana na mama njya ku muhanda gushaka unite mpita nkubitana na Sheilla.
Yvan: nuko muhita mwitemberera
Gatesi: yego twatembereye ariko namurakariye
Hagati aho terefoni ya Yvan yahise yakira ubutumwa bugufi: “ Chr, ko ngukumbuye uri ghetto ngo niyizire? Irungu ryanyishe”
Yahise amusubiza ati niho ndi undi nawe ati ndaje.
Yahise abyuka ajya koga ngo umusuye adasanga asa nabi, ariko asohoka atavuye kuri chat, Gatesi na we akomeza kwandika
Gatesi: None se nawe uhise urakara ko utari kwandika
Abona ntashubije arongera arandika
Gatesi: Chr, ko utavuga ni amahoro?
Abura igisubizo
Gatesi: Basi nyine uramuke ubwo niba urakaye ariko nukuri sinagiyeyo mbishaka ni Sheilla wanyoheje
Yavuye koga asanga uwamusuye nawe ari gukomanga yihutira kumukingurira. Bahise bajya mu buriri, terefoni ayisiga muri salon ikimeze kwa kundi.
Nuko bucyeye Gatesi arongera arandika abona chat irasomwe arko nta gisubizo, bimwanga mu nda ahita abyuka nuko…

***************
TUGARUKE MU KABARI

********************
TUGARUKE KWA GATESI

Nuko agira ate? Ese uyu mushyitsi umusuye ni nde? Ese Gatesi ko atangiye kwisobanura atabajijwe? Ese aba bakire bandi bo na Kamuzinzi uyu bite byabo?
Ni ah’ubutaha byose…
Comments
Post a Comment