Ishyano: Agace ka 18

Acyinjira na we yatunguwe ndetse atangazwa no kubona uwo mubyeyi aho nuko bombi barebana akanya batangaye banumiwe, nta we uvuga.

Thierry na Yvan bombi bari aho bumiwe, bategereje kureba igikurikiraho kuko byari byabayobeye.

 

Kamuzinzi: Uraho Uwamwezi we? Amakuru yawe?

Uwamwezi: Burege? Ni wowe cyangwa ni uwo musa? Icyakora amaso ashira isoni pee.

Kamuzinzi: Yewe ndumva nta cyo navuga imbere y’aba bana, ngwino tugende hanze mbanze nkuvugishe

Uwamwezi: Reka naje kwirebera umwana, ahubwo kuba ngusanze aha birantunguye. None se uyu mwana wanjye musanzwe muziranye?

Kamuzinzi yagiye kumusubiza terefoni ye iba irasonnye asohoka hanze kwitaba

**********************


TUGARUKE KU KAZI KA GATESI


 

Gatesi na we akazi ke ari kugakora neza, gusa abonye amafaranga atazi aho yagiye ahamagara boss ngo amumenyeshe

 

Gatesi: Boss ko hari amafaranga ndi kubona ntazi uko yasohotse mwaba mubizi?

Kamuzinzi: Amafaranga usanze angana gute? Wambwira muri macye amatariki yasohokeyeho?

Gatesi: ndabona ari ibihumbi maganatatu yose hamwe ariko yasohotse ku matariki atandukanye. Nabajije bambwira ko ari mwe mwayatwaye nashakaga kumenya uko mbyandika mu gitabo

Kamuzinzi: Yego sha ni jye wayajyanye ndi kuvuza umuhungu wanjye Yvan. Andikaho ibyo ushaka gusa werekane ko ari jye nayatwaye.

Gatesi: Ese Yvan ari gukira ko ntaheruka kumusura?

Kamuzinzi: Yego ari koroherwa urebye, ubu arabasha kuvuga na koma yayivuyemo

Gatesi: Imana ishimwe disi. Nari mpfakaye ntarongowe

Kamuzinzi: Ngo iki? Ese burya mubyumva kimwe sha?

Gatesi: Boss birancitse mumbabarire rwose

Kamuzinzi: Oya nta kibazo. Gusa ngushimiye ko ukora akazi kawe neza. Iyi weekend nzagusohokana ngushimire ko ukora akazi kawe neza. Nzanaguhemba ndenzeho ishimwe ryo kwitangira akazi nk’uko nabigusezeranyije

Gatesi: Numvaga weekend nshaka kuzasura Yvan ariko

Kamuzinzi: Humura Thierry amwitayeho bihagije. Nzaza kugufata tuzahurire aho ku kazi nka saa kumi z’umugoroba. Ntituzatinda ni hafi aho tuzajya

Gatesi: Ubwo se ni ngombwa cyane boss?

Kamuzinzi: yego ni ngombwa abakozi bakora neza mba ngomba kubashimira by’umwihariko. Bibatera umwete mu kazi. Ngaho komeza akazi nanjye ndi kwa muganga reka ndebe ko imiti yose yaguzwe. Ubwo nzakuvugisha

Gatesi: Urakoze boss.

 

(Amaze gukupa)


 

Kamuzinzi: Ese burya aba basore bantega abakobwa bakundana ntabizi? Uzi ko wasanga atari impuhwe ahubwo baba bashaka kundya amafaranga? Reba Thierry yampaye Uwera, kandi na we ngo barakundana. None na Yvan ngo ni umugabo wa Gatesi? Nizere ko batararyamana. Ngomba iyi weekend kuyibyaza umusaruro rwose. Yvan agomba kuzava mu bitaro kariya kana katakimwiyumvamo narakigaruriye. Ariko se ubu sindi guhemukira umwana? Reka mbanze numve ibya Uwamwezi ndebe ko na we muhonoka. Nabonye nkira Mukamusoni ariko uyu we sinzi pee.

 

Yarongeye arinjira nuko Uwamwezi ari we Mama Yvan arongera aramubaza

 

Uwamwezi: Nari nakubajije nti umuhungu wanjye muziranye mute?

Kamuzinzi: umuhungu wawe kuva yagera muri kaminuza ni inshuti yanjye cyane. Mufata nk’umwana wanjye rwose. Ahubwo ejobundi numvise ko yitwa Buregeya birantungura. Wambwiye niba atari ibanga. Papa we ni nde?

 

Uwamwezi yabanje gusuka amarira ariko yirinda kuboroga. Asaba Thierry kubaha akanya gato na we ahita asohoka ariko Yvan amufata akaboko

 

Yvan: Mama, uyu Thierry ni umuvandimwe ntacyo nshaka ko mumuhisha. Nubundi nubivuga adahari azabimenya. Aho utabaye yarahabaye, dore maze ukwezi kurenga hano andwaje. Kamuzinzi na we yambereye nka data kuko nta cyo nigeze muburana kuva namumenya. Rwose humura vuga na Thierry ahari

 

Uwamwezi: Mwana wanjye ndashaka kubanza kugusaba imbabazi kubera ko nakubeshye. Gusa impamvu nakubeshye ni uko ntashakaga ko uzakura urakariye so, ni yo mpamvu nahisemo kukubwira ko papa wawe yaguye mu mpanuka ngutwite. Rero kukwita Buregeya nakwitiriye so, ngo byibuze ninguhamagara njye nibuka ubuhemu bwe. Uwo so rero ni uyu ubona aha. Izina rya Kamuzinzi sinzi aho yaryitiwe kuko jye muzi yitwa Buregeya. Yanteye inda yawe, ubwo nabimubwiraga ambwira ko hari undi yateye inda kandi ko we yamaze kwemera ko bazabana kandi atatunga abagore babiri. Narabyakiriye gusa kuva uwo munsi kugeza ubu nari ntarongera kumubona. Rero kukubwira ko so yapfuye nuko numvaga byararangiye utakimubonye

Kamuzinzi: Mwana wanjye mbabarira (yabivuze apfukamye), mama wawe naramutereranye. Gusa amaraso ni mabi, dore imyaka yose tumaranye nkwitaho, ibyo nitaga kugufasha sinari nzi ko mbikorera uwo nibyariye. Ibindi bisigaye hagati yanjye nawe tuzabicyemura kigabo. Ndasaba na mama wawe kumbabarira

Yvan: None se papa ushaka kuvuga ko ubwo Uwera ari mushiki wanjye?

Kamuzinzi: Niko bimeze rwose nubwo ba nyoko atari bamwe ariko mwese ndi papa wanyu.

Thierry yari akurikiye byose atangaye nuko aravuga:

 

Thierry: Mama Yvan, urambabarira kuba menye byinshi gusa ndumiwe bidasanzwe. Uyu mugabo wanyu ari na we twita boss wacu, afite byinshi azashinjwa imbere y’Imana kuko si wowe yahemukiye gusa, yahemukiye n’abana be, na we arihemukira. Ibyo mvuga arabizi neza, gusa mugani we tuzabyivugira ukwacu.

 

Uwamwezi yarahagurutse nuko ati:

 

Uwamwezi: Jye namaze gukaraba, azagwe ku bandi namubabariye nkimubura kuko sinari nzi ko azagaruka. Reka nanigendere musigare mu byanyu ndumva ari birebire ntabivamo rwose

 

Kamuzinzi: None se waje gushaka umugabo byibuze?

Uwamwezi: Nshaka umugabo se mukuye hehe narabyariye iwacu? Uko ubizi mu cyaro cya Nyamasheke ni nde washaka umukobwa wabyariye iwabo? Umuhungu wawe ni ikinege rwose

Kamuzinzi: Nsigira nimero zawe nzaguhamagara twiyunge neza, ubu nanjye ndumva ntazi ibyo ndimo

 

Yahise ataha dore ko n’urugendo rutari rugufi, nuko Kamuzinzi aramuherekeza amugeza hanze amusigira ibihumbi ijana ati akira agatike. Kandi umbabarire burya na wawundi sinamushatse nahise njya Tanzaniya, ngarutse vuba narahinduye amazina. Ariko ndi kwiyubaka nimara gutuza nzagushaka twongere tuganire turebe icyavamo

Uwamwezi: Kamuzi, sinkubeshye nta mutima ukunda ngifite. Niba warihannye uzite ku muhungu wawe, nanjye nushaka kumfasha sinzabyanga naho gusubukura ho naba nkubeshye pee.

Bakomeje kuganira, amutwara mu modoka amugeza aho ari butegere

*****************


TUGARUKE MU BITARO


 

Thierry: Yvan, niba koko uriya ari so, yaba atari inyangamugayo. Niba yarateye abantu babiri inda akabihakana se, akaba yirirwa mu bana bangana n’abe, urumva koko atari ikibazo?

Yvan: Ahubwo ndi kwibaza byinshi. Ubu se niba koko yaramaze kuryamana na Gatesi, ibaze gusangira umugore na so? Iri si ishyano koko?

Thierry: Jye nkugiriye inama gatesi mwikuremo. Nanjye Uwera ndamwikuramo. Ibi bintu ndabona bigana habi. Ahubwo tekereza uko wakura agafatika kuri so, umurekere ubuhehesi bwe

Yvan: Sha birakomeye pee. Ndumva anyongereye ibisebe ku mutima. Ibaze kubaho uzi ko uri imfubyi, aho umenyeye so ugasanga ni inyamabi. Uribuka ko ibi ari we wabidushoyemo ubwo yasangaga turi gusangira urwagwa hariya bakinira igisoro? Ati muze mbereke umushinga wunguka? None ndebera? Ntihabuze gato ngo arongore Uwera iyo aba adasa na nyina?

 

Bakomeje kuganira, bwira Kamuzinzi atagarutse ariko abandikira ababwira ko azongera kuboneka nyuma ya weekend

 

Kuwa gatanu ntihatinze kugera, nuko Gatesi yitegura gusohokana na boss. Yambaye agakanzu gafite umutuku wijimye kamugera mu mavi, udukweto tureture, nuko isaha yavuganye na boss igera ari ku kazi

 

Kamuzinzi na we ntiyatinze kuza nuko aba amushyize mu modoka baragenda.

 

Mu nzira bagenda

 

Kamuzinzi: Wambaye neza cyane pee. Iyo ngira umusore nari kuzamugushyingira

Gatesi: Urakoze.

Kamuzinzi: Uzi ukuntu ucyeye. Ndi kumva nakomeza nkakwitegereza pee

Gatesi: Ariko boss nawe. Ndasanzwe ni nk’abandi bose

Kamuzinzi: Ese ubundi nkubaze uransubiza

Gatesi: Yego boss ndagusubiza

Kamuzinzi: Ngusabye kugira icyo umfasha wakemera?

Gatesi: Byaterwa n’icyo ari cyo. Ngishoboye nagikora

Kamuzinzi: Ndabizi uragishobora. Ndakikubwira nitugera aho tugiye. Si byo?

Gatesi: Wambabariye ukakimbwira ubu boss. Amatsiko aranyishe

Kamuzinzi: Nagusabaga ko tugeze aho tugiye wanyemerera tukararayo. Ubyemeye icyo ushaka cyose nakiguha

Gatesi: Uvuze ngo?

 

 

Birabe ibyuya mama wee


 
Biracyaza…..

Comments

  1. Ndakirahiye gatesi azarongorwa nase namusaza we .nabimenya azahita yiyahura ndaq

    ReplyDelete
  2. Na Gatesi bazasanga ari uwa Kamuzinzi niko ndi kubibona pee!

    ReplyDelete
  3. Hhhh ni hatar, gatesi ndabona azemera bakararana, nyuma akazanga nawe ari se

    ReplyDelete
  4. Ntacyo navuga nishyano koko!!

    ReplyDelete
  5. Huum,ahubwo na Thierry bizarangira ari uwe.Mana we Gatesi azababara bitavugwa.

    ReplyDelete
  6. ShaGatesiwagiye kwisujyuza ntawe batazaryamana tayari musazawe byararangiye papa we biri hafi mbaba mbazwa nuko atumva uwera

    ReplyDelete
  7. Ko uyu munsi mutaduhaye Indi episode? Amatsiko.com

    ReplyDelete

Post a Comment