Ishyano: Agace ka 17

Thierry yahise ahamagara Kamuzinzi amubwira ibibaye nuko undi na we kuko yari hafi y’ibitaro ahita anyura ku bitaro azana na ambulance bajyana Yvan kwa muganga.

 

Yari ari kuvirirana bidasanzwe kandi yagiye muri koma ku buryo nta cyizere cyo gukira wabonaga abantu bafite.

 

Bakigera kwa muganga byabaye ngombwa ko bamutera andi maraso ariko barebye basanga ayo akeneye nta yari mu bubiko

 

Hifashishijwe iterambere rya drone, mu minota itarenze 45 amaraso yari ahageze nuko arayongererwa, ari nako abaganga bakora ibishoboka byose ngo baramire ubuzima bwe.

 

Iryo joro ryose Thierry na Kamuzinzi baraye aho bicaye bategereje ko Yvan ava ku iseta.

 

Bujya gucya umuganga yarasohotse nabo bihutira kumubaza amakuru y’umurwayi wabo

 

Thierry: Muga, none se Yvan ameze ate? Ari guhumeka neza?

Kamuzinzi: Umwana wanjye nizere ko yazanzamutse

Muganga: Muhumure ubu aracyahumeka gusa ntarava muri koma. Twabashije kumwongerera amaraso, tunamudoda aho yakomeretse turamupfuka. Gusa azatinda mu bitaro kuko yakomeretse cyane yanavunitse igufa ry’akaguru kamwe. Gusa dukeneye imyirondoro ye yose ngo tubashe kumwuzuriza ifishi, munatubwire ubwishingizi akoresha

Thierry: Yitwa Yvan Buregeya akaba akoresha ubwishingizi bwa kaminuza. Murebye mu ikofi ye mwabonamo ikarita kuko ntajya ayisiga.

 

Kamuzinzi yumvise izina Buregeya asa n’uwikangamo ariko ntiyabyitaho cyane.

 

Bumaze gucya neza, Kamuzinzi yasigiye amafaranga Thierry ati ukomeze kwita ku murwayi ndagiye ariko nimugoroba ndaza kureba uko amerewe.

 

Thierry yahise ahamagara Gatesi amubwira ibyago bagize, undi na we yahise aza kwa muganga bwangu, asanga Yvan yashizwe mu cyumba cy’indembe cyane ataremererwa kugira umusura.

Kuko ibyo yagaburirwaga byanyuzwaga muri sonde, kandi uretse guhumeka n’umutima wateraga ntiyari azi iriva n’irizima.

 

Thierry yakomeje kurwaza Yvan, ku bw’ibyago terefoni ya Yvan yari yangiritse bikomeye ku buryo batabashije kuyikoresha ngo babe bamenyesha umuryango we ko umwana wabo yagize impanuka.

Umunsi ku wundi babaga bategereje ko ava muri koma ariko akomeza kuyigumamo

 

Ibikomere byo byagiye bikira, baramupfukura ariko atinda muri koma.

 

Hagati aho ubucuruzi bwa Kamuzinzi bwa quincaillerie na sima bwaratangiye, Gatesi akajya ajyayo buri mugoroba kureba uko buri kugenda no kubitsa amafaranga yacurujwe uwo munsi.

 

Uwera yakomeje kubuza Gatesi ako kazi akamubwira ko ari umutego wo kuzamugusha mu bibi ariko Gatesi yamubaza ibyo bibi undi akabura aho ahera avuga ko Kamuzinzi ari se.

 

Thierry kubera kurwaza Yvan ntiyabashije gukomeza gushyira ingufu mu rukundo rwe na Uwera ariko ntibyabuzaga ko anyuzamo akamuhamagara, undi na we yajyaga agera aho nka rimwe mu cyumweru akabasura kwa muganga.

**************


NYUMA Y’UKWEZI



(Yvan)


 

Nafunguye amaso mbona ndi ahantu hameze nko kwa muganga. Nasanze akaboko kamwe karimo serumu, ngerageje kweguka birananira. Thierry yari yicaye imbere yanjye, mbona yubitse umutwe byamuyobeye. Nagerageje kumuhamagara ariko ijwi ryanga gusohoka. Nyeganyeje akaboko ngo murembuze biranga neza neza. Ngiye guhindukira ngo mpine akaguru numva kararemereye cyane.

Ku bw’amahirwe nagiye kubona mbona umuntu wambaye itaburiya arinjiye, angeze iruhande nabonye ko ari umuganga, nibwo nahise menya ko ndi kwa muganga gusa sinari nzi igihe nahagereye.

Umuganga yabonye nkanuye akajya anyuza ikiganza imbere y’amaso nkagikurikiza amaso, amenya ko nakangutse nuko ankura ikintu cyari kindi mu mazuru, ubanza ari cyo cyatumaga ntabasha kuvuga. Nuko aramvugisha

 

Muganga: Uri kubasha kumva?

Yvan: Yego ndi kukumva

 

Thierry yumvise mvuze ahita ahaguruka yihuse anza iruhande nuko

Thierry: Yvan! Wari uncitse wa muswa we. Ese wumvaga koko gupfa ugasiga abana bahiye wagera ikuzimu amahoro?

Muganga: Ariko abasore namwe muransetsa. Ubu ibyo nibyo wabwira umuntu uvuye muri koma koko?

Yvan: Ngo koma? None se hano nahageze ryari?

Muganga: Reka nsige mugenzi wawe akubwire ariko ntubyuke. Ndagaruka mu minota micye turebe ko twakwimura ukajya kurwarira ahandi

 

Yvan: None se mwana ngo byagenze bite

Thierry: uribuka urya munsi tuva guhura n’umukire?

Yvan: None se si mu kanya tuvuye guhura na we?

Thierry: Uti mu kanya. Uzi ko hano umaze ukwezi uharyamye?

Yvan: Ngo ukwezi? Byagenze bite se?

 

Thierry yamunyuriyemo mu ncamake uko byagenze, n’ukuntu amaze ukwezi ari muri koma. Maze Yvan

 

Yvan: Nari mvuye ku mvange mwana. Ubu se Gatesi arabizi? Mama se we?

Thierry: Gatesi we arabizi twarabimubwiye ajya anagusura kenshi. Ka kazi yaragatangiye ubu ari hafi guhembwa aya mbere ahubwo. Naho mama wawe urabizi nta nimero ze ngira, phone yawe na yo yarashwanyaguritse burundu na simcard irangirika ku buryo tutabashije kubona uko tumuvugisha

Yvan: Sha bimpaye isomo ariko. Kubana n’umuntu atagira nimero ya mwene wanyu yahamagara mu gihe bibaye ngombwa koko? Ubu se iyo mpfa mwari kujya gushyingura hehe

Thierry: Wapfuye ho sha hatangwa itangazo ryo kubika. Ntabwo twahabura. Ngaho zimpe muhamagare mubwire

 

Yvan yahise azimuha, nuko Thierry ahamagara uwo mubyeyi amubwira ko umuhungu we yakoze impanuka, undi na we ntiyatindijemo bwakeye aza kureba uko umwana we ameze.

 

Hagati aho ariko kwa Kamuzinzi ubucuruzi bugenda neza, ndetse Gatesi ari kurushaho kumenyera akazi no kumenyerana na shebuja aho basigaye bavugana kuri chat, amuterefona amubaza amakuru bisanzwe, mbese byo kumwiyegereza.

**********


BUCYEYE


 

Mama Yvan yaje ku bitaro, asanga umuhungu we ariho isima ku kaguru, mu isura harahindanye kubera ibikomere, akaboko kose ari uko, akimukubita amaso yaraturitse ararira, burya ababyeyi disi. Iyo amubona akigira impanuka ubanza atari kubona n’umuhoza.

 

Akiri aho areba uko umwana we amerewe, ako kanya urugi rw’icyumba barwariyemo rwarafungutse, nuko hinjira umuntu, ku buryo nyina wa Yvan yamurebye agahita amera nk’uri kubonekerwa

 

 

Ese uwo ni nde? Ese kuki Yvan yitwa Buregeya?


 
Biracyaza….

Comments

  1. Kamuzinzi rwose aboneze urubyaro kuko arakabije!

    ReplyDelete
  2. Yvan nawe numwana wa kamuzinzi mana yanjye ni sniper pe

    ReplyDelete
  3. Kamuzinzi
    Buregeya wakera hahahha abasore we
    Amaraso yubuto araryoha ariko nihatari

    ReplyDelete
  4. Yvan nawe ashobora kuba ar'umuhungu wa Kamuzinzi

    ReplyDelete
  5. Kamuzinzi nawe ni se wa yvan, indaya mbayaaaa hhhhhhh

    ReplyDelete
  6. BIRAMAHIRE Francois Jassu26 November 2019 at 16:58

    Hhhhh

    ReplyDelete

Post a Comment