Ibizakwereka ko umukobwa/umugore akwifuza mu buriri

Mu buzima hagati y’abakundana hanazamo ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina. Haba hagati y’abashakanye cyangwa abakundana batarabana, kwishimira mugenzi wawe no kwifuza ko mwaryamana, si iby’abagabo gusa burya n’abagore cyangwa abakobwa bibabaho kwifuza umusore cyangwa umugabo.

Mu gihe abagabo n’abasore iyo bagize irari cyangwa bifuje umuntu akenshi bahita babivuga, ku gitsinagore si ko bigenda kuko bo ahanini bakoresha ibimenyetso.

Muri iyi nkuru twakusanyije ibimenyetso binyuranye byakwereka umugore cyangwa umukobwa wifuza ko mwaryamana.

Gusa tubanze tukwibutse ko ashobora kuba abyifuza ariko ntibibeho, kubera umupaka runaka yashyizeho kandi usabwa kubaha no kubahiriza. Muri macye, niyo byose wabimubonaho ntuzahite wihutira kumukuramo imyenda ahubwo niba nawe wifuzaga ko icyo gikorwa cyabaho, uzanyure mu nzira nziza ubigereho hatabayeho guhohotera, gushyiramo ingufu cyangwa gushukana.

 

Twagiye

 


  1. Akunda kugukorakora




Picture8

Ikimenyetso cya mbere cy’umugore wakwishimiye, uzsanga aho muri akunda kugukorakora. Ahanini yibanda ku bwanwa, mu mutwe, kugufata mu biganza cyangwa kurambika ikiganza cye ku bibero byawe. Umukobwa w’amasoni cyakora uzasanga agufata ku rutugu, agufate mu biganza, kandi nabona wamuvumbuye, usange ari kwisekesha. Umutima ukunda ntiwihishira


  1. Akuba hafi




Picture7

Aha bizagaragara cyane mu gihe muri mu bantu benshi. Niyo mwaba muhujwe n’igikorwa kimwe, uzasanga we ashaka kuba ari wowe yegera. Niba muri gutunda amatafari uzasanga ashaka mugendere rimwe. Niba ari ibarura murimo we azashaka ko mujya mu ikipe imwe. Mbese azaba ashaka kukuba hafi, no kwerekana mu bandi ko ari umuntu wawe wa hafi.


  1. Aragutumbira




Picture6

Niba muri kuganira, gusangira uzasanga igihe cyose akureba mu maso, kandi mwahuza amaso agahita araba hasi cyangwa ku ruhande, atari uko agize isoni ahubwo nk’uburyo bwo kuguha umwanya nawe wo kumwitegereza. Niba muri mu bantu benshi uzasanga akunda kureba aho uherereye, aho wicaye se, cyangwa niba uri imbere y’abandi uri kuvuga usange ni we wakurikiye kurenza abandi.


  1. Azagusoma




Picture5

Kugusoma tuvuga hano si kwa kugusoma bisanzwe byo gusuhuzanya cyangwa kugusezera. Ahubwo niba mwasohokanye, uzabona we ubwe ashaka ko musomana mugahuza iminwa n’indimi. Niyo byaba akanya gato ariko nibiba ari we biturutseho, nta gushidikanya ibyifuzo bye biri mu buriri

 


  1. Murabyinana




Picture4

Niba mwasohotse muri benshi, hakageraho umwanya wo kubyina, uzasanga ntawundi yemerera kumubyinisha. Niba abantu bose babyinana na we, iki ni ikimeyetso cy’uko yisanzuye. Ariko niba ashaka kubyinana nawe gusa, iki kimenyetso kirakwereka ko akwifuza kurenza abandi


  1. Aganira ku mibonano




Picture3

Niba ari ibiganiro muri rusange, byo si ikibazo. Ariko niba mu biganiro hagati yawe na we akunze kukubaza iby’imibonano, umukobwa ukunda uko yaba ameze, position ukunda, ibikuryohera, ibyiza byabyo, uzamenye ko ayo ari amayeri yo kukwereka ko ashaka ko ayo mahirwe yo kuryamana nawe amugeraho. Erega niba mukundana si ikibazo.


  1. Azagusaba kumusura




Picture1

Ashobora kuba adakunda kuvuga menshi, akaba biriya byose twavuze atabikozwa, ariko ukazumva rimwe agusabye ko wamusura aho aba, cyane cyane mu gihe aba wenyine. Aha rwose ni ikimenyetso simusiga ko yakwihaye, gusa si umunsi wo kujya kubikora ahubwo akugururiye amarembo, ahasigaye nawe shaka uko udapfusha amahirwe ubusa


  1. Umubiri we urabigaragaza




Picture2

Ashobora guhisha amarangamutima ye ariko umubiri ukamutamaza. Hari byinshi umubiri ugaragaza ukamenya ibyihishe imbere. Niba umukora ku mabere akakwihorera, niba umukora ku mabuno ntakwiyame, wajya kumwongorera akazana umunwa, wavuga ikintu cyose ukabona aracyishimiye, umubiri uri kumutamaza. niba muri kumwe akanyuzamo akaguhobera, akagusoma se, akakuryamaho cyangwa wamukoraho ukabona abaye nk’urukoma rukubiswe n’umuriro, yewe nta kindi gisigaye.

 

Dusoza


 

Kuba agaragaza ko ashaka ko muryamana ntukwiye kubigenderaho ngo wihutire kuryamana na we. Ashobora kubikora kuko hari ikindi agushakaho atari urukundo agufitiye dore ko impyisi y’intasi yabira maka. Wowe mugabo cyangwa musore niba atari uwo mukundana ukugaragarije ibi bimenyetso, cunga neza urebe niba nta kindi kibiri inyuma. Naho niba ari umukunzi wawe navuga ngo

 

URUKUNDO NIRWOGERE.

Comments

Post a Comment