Gutwara inda ukiri muto: Ikibazo kitureba twese

Isi yose muri iyi minsi ihangayikishijwe no kwiyongera kw’abana b’abakobwa batwita bakiri bato, ndetse no mu gihugu cyacu iki ni kimwe mu bibazo bihangayikishije cyane aho usanga umubare w’abana b’abakobwa batwara inda ugenda wiyongera aho kugabanyuka.

Iterambere, uburere budahagije, ibishuko byiyongera nibimwe mu bigaragazwa ko bigira uruhare mu gutwara izi nda.

Aha buri wese yakibaza abatera aba bana inda. Ese ni urungano rwabo cyangwa ni abagabo bakuze bakabaye aribo ahubwo babaha uburere bakabahanira kureka izo ngeso mbi? Igisubizo nawe wacyiha kandi uruhare rwa buri wese mu kurwanya no gukumira ibi rurakenewe kugirango twubake u Rwanda ruzima.

Aba bana abenshi ni abanyeshuri batakaza amashuri yabo, nuko icyizere cy’ejo hazaza kikayoyoka, rya terambere twifuza rikadindira.

 

Muri iyi nkuru twagukusanyirije bimwe mu byo ugomba kuzirikana bibabaje kandi wagakwiye guheraho wamagana abashora abana mu busambanyi ndetse unafasha abo bana gucika kuri izo ngeso zibakururira ibyago.

  1. Kuba umwana w’umukobwa yatwaye inda bivuze ko yakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye. Gukora imibonano mpuzabitsina ukiri muto ni ikibazo kimwe, kuyikora utikingiye bikaba ikindi kibazo kuko uretse iyo nda hashobora no kuzamo kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina na SIDA.

  2. Gutwara inda birerekana ko uyu mwana atahawe amasomo yerekeye imyorokere ahagije ibi bikaba bireba ababyeyi be mbere na mbere n’abamurera muri rusange. Ni ngombwa rero kongera ingufu mu burere buhabwa abana bato ku buzima bw’imyorokere

  3. Abana basaga 40% ubushakashatsi bugaragaza ko nyuma yo kubyara batabasha gukomeza amashuri yabo ibi bikaba ari umutwaro ku gihugu n’umuryango kuko uyu mwana uvutse akeneye kwitabwaho ndetse na nyina umubyaye aracyakeneye kwitabwaho.

  4. Gutwita no kubyara bihindura byinshi ku muntu kandi bigasaba byinshi. Izi ngaruka zose kuzigeramo ukiri muto bishobora gutera umwana ihungabana rishobora kumwomaho kugeza akuze

  5. Bamwe mu batera aba bana inda usanga babihakana, nuko wa mwana nyuma yo kubyara akarera wenyine. Kurera uri wenyine n’abakuze birabagora ibaze rero umwana ukiri muto uko we bizamugendekera. Bizaba ikibazo kuri we no kuri sosiyete kuko niho hazaviramo gusabiriza no kuba yakiyandarika ngo abone amaramuko akaba ashobora gutwariramo indi nda no kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina na SIDA

  6. Umuco wacu ntiwemera ko umukobwa abyarira iwabo. Iyo umwana bimubayeho, gutereranwa n’umuryango, gucunaguzwa,gutukwa, gukubitwa kuri bamwe no kwirukanwa mu rugo ni zimwe mu ngaruka zikurikira gutwara ya nda ndetse ugasanga urungano rwamuhanye yabuze aho yerekera. Ibi bishobora kumutera komongana no kuba yatekereza kwiyahura, gukuramo inda, cyangwa kujugunya umwana nyuma yo kumubyara

  7. Gutwita ukiri muto bitera ingaruka zinyuranye harimo kubura amaraso, umuvuduko ukabije w’amaraso, kubyara umwana udashyitse no kuba yarwara fistule


Izi ni zimwe mu ngaruka zishobora gukurikira gutwarainda ukiri muto.

Ikintu cya mbere gikwiye ni uburere buhabwa abana haba mu muryango no mu ishuri. Ibi nyamara ntibihagije mu gihe abagabo ba mucutsumumpe badafatiwe ingamba zihambaye kuko aba bana baba boroshye gushuka ari nacyo abenshi babafatisha kuko kuri uyu mwana kumuha ibyo ashaka aba yumva ari urukundo.

 

Babyeyi namwe barezi ni uruhare rwanyu kongera uburere muha umwana w’umukobwa ku myitwarire ibereye umwari, indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda ariko ntimunibagirwe ubuzima bw’imyororokere

Comments