Akamaro kanyuranye ka za vitamini

Mu mafunguro dufata haba hagomba kubonekamo ibyubaka umubiri arizo poroteyine, ibitera imbaraga aribyo binyasukari n’ibinyamavuta, habonekamo imyunyungugu, amazi, ndetse hakanabonekamo ibirinda Indwara arizo za vitamin. Vitamin z’ingenzi mu mubiri zigera kuri 13. Usanga iyo bibaye ngombwa kwa muganga baduha imiti ikoze muri vitamin byaba ibinini cyangwa inshinge, nyamara burya ziboneka by’umwimerere mu mafunguro dufata buri munsi.

Hano tugiye kurebera hamwe muri macye akamaro ka buri vitamin mu mubiri wacu. Mu nkuru zizakurikiraho tuzagenda tuvuga aho buri vitamin wayibona mu mafunguro.

1. VITAMINI A


Vitamin A cyangwa Retinol ni vitamin y’ingenzi mu kurinda no kuvura Indwara zinyuranye z’amaso (niyo mpamvu abana bayihabwa nk’igitonyanga), kurwanya ibiheri byo ku mubiri, Indwara zinyuranye z’uruhu no gutuma ibisebe bikira vuba. Nka carotenoid inafasha kandi mu gutuma ugira imisatsi myiza kandi mizima. Ikaba irinda kutareba neza iyo bwije kimwe no kuzana igihu ku jisho bakunze gufata abasheshe akanguhe.

2. VITAMINI B1


Iyi vitamin kandi initwa Thiamine ni vitamin izwiho kurinda indwara z’umutima, beriberi, gufasha igogorwa, gufasha umubiri mu mikorere yawo no gutuma amaraso atembera neza. Inafasha kandi mu mikorere myiza y’ubwonko. Ifatanya kandi na B2 na B3 mu gufasha abageze mu zabukuru kubarinda kwibagirwa.

3. VITAMINI B2


Iyi kandi initwa Riboflavin ikaba izwiho nayo kuvura Indwara zimwe z’amaso, izifata uruhu, kubura amaraso, gufasha urwungano rw’imyakura no kongerera ingufu ubudahangarwa ndetse ikanagira uruhare mu mikorere y’imbere mu mubiri.

4. VITAMINI B3


Iyi vitamin kandi yitwa Niacin ni vitamin irwanya umunaniro, irinda kugugara nyuma yo kurya, irinda ibibazo binyuranye by’uruhu, irwanya umutwe w’uruhande rumwe, ibibazo by’umutima, umuvuduko ukabije w’amaraso, impiswi, irinda igipimo cya cholesterol kiri hejuru kandi irinda kurwara diyabete.

5. VITAMINI B5


Iyi kandi initwa Pantothenic Acid igira uruhare mu kurwanya no gukuraho stress, kurwanya Indwara z’imitsi nka za rubagimpande, Indwara ziterwa na mikorobi, Indwara z’uruhu, irinda kuzana imvi imburagihe (nk’iziterwa na stress) kandi iringaniza igipimo cya cholesterol mu mubiri.

6. VITAMINI B6


Iyi niyo initwa Pyridoxamine ikaba ingenzi mu kuvura diyabete, kuzungera, kuva cyane uri mu mihango, stress, isesemi ya mu gitondo ku bagore batwite, isesemi uri ku rugendo (mu modoka cyangwa indege) ndetse inarinda kubura ibitotsi. Ifatanya na B1 na B12 mu gufasha abafite ikibazo cy’imitsi cyane cyane abageze mu zabukuru.

7. VITAMINI B7



Iyi vitamin initwa Biotin izwiho kurwanya ibibazo by’uruhu, gufasha umubiri mu mikorere yawo no gutuma ugira imisatsi myiza.


Aka ni agace ka mbere, ubutaha tuzakomerezaho tureba izindi vitamin. Ntuzacikwe

Comments

Post a Comment