Niba uri umukunzi wa shokola urabizi ko ziboneka mu mabara urebye abiri y’ingenzi. Hari shokola y’umweru na shokola yirabura. Mu gihe iy’umweru atari nziza na gato ku buzima kuko ikozwe n’amasukari kurenza ibindi, shokola yirabura yo ni nziza ku buzima kuko yo ikorwa baherewe ku rugimbu ruva muri cocoa.
Gusa nanone nk’iba yanyuze mu ruganda hari ibyo usabwa kumenya no kuzirikana nk’igipimo ntarengwa ku munsi. Muri iyi nkuru reka tuvuge ku kamaro gatandukanye ka shokola yirabura ku buzima bwacu.
Kurya iyi shokola biha umubiri wawe intungamubiri zinyuranye harimo fibres, ubutare, magnesium, umuringa, manganese, potassium, phosphore, zinc na selenium. Habonekamo kandi ibinure, n’agasukari gacye. Hanabonekamo caffeine gusa nkeya ugereranyije n’iboneka mu ikawa
Iyi shokola ibonekamo kandi ibisukura umubiri bikawusohoramo imyanda n’uburozi. Twavugamo za polyphenols, flavanols na catechins. Ibi byongerera ingufu ubudahangarwa kandi bikanarinda za kanseri zinyuranye.
Iyo amaraso atembera neza biba bivuze ko ari kugendera ku muvuduko usanzwe kandi biba ari byiza ku mutima. Iyi shokola rero ituma imiyoboro y’amaraso ibasha gukora nitric oxide ihagije, iyi ikaba ituma imijyana yaguka bityo amaraso agatembera nta nkomyi
Ya nitric oxide kandi igira uruhare mu gutuma igitsina cy’umugabo kigumana umurego, kuko amaraso atemberamo neza kandi ntavemo vuba. Ku mugore naho bituma rugongo igira umurego dore ko kuri we ari rwo rugingo rugira ubushake kurenza izindi kandi rwaremewe kumushimisha gusa
Cholesterol zirimo amoko abiri hari LDL na HDL. Izi za nyuma zitwa cholesterol nziza zizamurwa no kurya shokola yirabura. Ibi bigira uruhare mu kurinda indwara zinyuranye z’umutima cyane cyane umuvuduko ukabije w’amaraso uturuka ku kuba mu mitsi hameze nk’aharimo ingese kubera ya cholesterol mbi iba yipakiyemo
Izuba rifite imirasire myiza ariko rinagira imirasire mibi yangiza uruhu ikaba yanarutera kanseri, muri yo harimo imirasire ya UV na IR. Muri shokola yirabura tubonamo flavonol zituma uruhu rugumana umwimerere warwo zikanarurinda kumagara biterwa na rya zuba
Kurya iyi shokola bituma amaraso abasha gutembera neza mu bwonko. Iyo amaraso atembera neza biba bivuze ko umwuka wa oxygen ugera mu bwonko uhagije, bityo bigafasha ubwonko gukora neza akazi bushinzwe
Si byiza kurya nyinshi. Kuko ahanini ziba zikoze mu dupande dufatanye, udupande tubiri nyuma yo kurya turahagije ku munsi. Kurenza iki gipimo si byiza kuko byakongera isukari mu maraso, kandi si byiza.

Yuzuye intungamubiri

Ni isoko y’ibisukura umubiri
Iyi shokola ibonekamo kandi ibisukura umubiri bikawusohoramo imyanda n’uburozi. Twavugamo za polyphenols, flavanols na catechins. Ibi byongerera ingufu ubudahangarwa kandi bikanarinda za kanseri zinyuranye.
Gufasha amaraso gutembera neza
Iyo amaraso atembera neza biba bivuze ko ari kugendera ku muvuduko usanzwe kandi biba ari byiza ku mutima. Iyi shokola rero ituma imiyoboro y’amaraso ibasha gukora nitric oxide ihagije, iyi ikaba ituma imijyana yaguka bityo amaraso agatembera nta nkomyi
Gufasha mu gutera akabariro
Ya nitric oxide kandi igira uruhare mu gutuma igitsina cy’umugabo kigumana umurego, kuko amaraso atemberamo neza kandi ntavemo vuba. Ku mugore naho bituma rugongo igira umurego dore ko kuri we ari rwo rugingo rugira ubushake kurenza izindi kandi rwaremewe kumushimisha gusa
Kuzamura cholesterol nziza
Cholesterol zirimo amoko abiri hari LDL na HDL. Izi za nyuma zitwa cholesterol nziza zizamurwa no kurya shokola yirabura. Ibi bigira uruhare mu kurinda indwara zinyuranye z’umutima cyane cyane umuvuduko ukabije w’amaraso uturuka ku kuba mu mitsi hameze nk’aharimo ingese kubera ya cholesterol mbi iba yipakiyemo
Kurinda uruhu imirasire y’izuba
Izuba rifite imirasire myiza ariko rinagira imirasire mibi yangiza uruhu ikaba yanarutera kanseri, muri yo harimo imirasire ya UV na IR. Muri shokola yirabura tubonamo flavonol zituma uruhu rugumana umwimerere warwo zikanarurinda kumagara biterwa na rya zuba
Ni nziza ku bwonko
Kurya iyi shokola bituma amaraso abasha gutembera neza mu bwonko. Iyo amaraso atembera neza biba bivuze ko umwuka wa oxygen ugera mu bwonko uhagije, bityo bigafasha ubwonko gukora neza akazi bushinzwe
Icyitonderwa
Si byiza kurya nyinshi. Kuko ahanini ziba zikoze mu dupande dufatanye, udupande tubiri nyuma yo kurya turahagije ku munsi. Kurenza iki gipimo si byiza kuko byakongera isukari mu maraso, kandi si byiza.
Comments
Post a Comment