Diyabete iri mu ndwara zitwa indwara zidakira dore ko uwayirwaye asabwa gufata imiti umunsi ku wundi. Ni indwara kandi ishobora guhitana uwayirwaye kuko igenda imunga ubudahangarwa bw'umubiri ikanatera imikorere mibi y'umubiri. Gusa nubwo bimeze gutyo, nk’imwe mu ndwara ahanini zituruka ku mirire, nubundi kwita ku mirire yawe ni bimwe mu byagufasha guhangana n’iyi ndwara bityo igipimo cy’isukari mu maraso kigahora kimeze neza.
Hano tugiye kuvuga amafunguro usabwa kwitaho ukayafungura kenshi mu kindi gice tuzavuga ku yo usabwa kwirinda

Aya ni amafi akenshi ava mu Nyanja. Aya mafi aba akungahaye ku binure bya omega-3, akaba rimwe mu mafunguro meza ku isi yose. Ibi binure birinda Indwara zinyuranye z’umutima na stroke, kandi abarwaye diyabete baba bafite ibyago byinshi byo kuzirwara. Amwe muri yo twavuga sardine, salmon, herring, mackerel.

Izi mboga ziba zirimo intungamubiri ndetse zibamo calories nkeya. Ikindi ni uko nta binyamasukari byinshi wasangamo kandi nibyo bizamura igipimo cy’isukari mu mubiri. Epinari, amashu n’izindi mboga zifite ibibabi binini ni zimwe mu ngero kandi zinakungahaye kuri vitamin C n’imyunyungugu.

Iki ni ikirungo kidahingwa iwacu ariko kiboneka mu masoko yahoo. Ubushakashatsi bugaragaza ko gifite ubushobozi bwo kugabanya igipimo cy’isukari mu mubiri ndetse kigafasha insulin gukora neza.
Gusa mu kuyikoresha niba ari cassia cinnamon ntukarenze akayiko kamwe ku munsi naho Ceylon yo ntukarenze tubiri ku munsi.

Amagi ni ifunguro rikungahaye kuri poroteyine. Kuyafata atarenze atatu ku munsi bikurinda Indwara zinyuranye z’umutima zishobora kuzanwa na diyabete. Amagi kandi arwanya kubyimbirwa, afasha insulin gukora neza ndetse anongera igipimo cya cholesterol nziza.

Utu tubuto natwo ntitwera ino ariko mu masoko turaboneka. Nubwo tubonekamo ibinyasukari ariko ni ibyo mu bwoko bwa fibre bikaba bitazamura igipimo cy’isukari mu maraso. Ahubwo utu tubuto dufasha mu igogorwa ndetse tunafasha umubiri kwinjiza intungamubiri ziri mu byo wariye.
Tunafasha mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso
Soma hano Ibyiza byo kurya utubuto twa chia

Iki kirungo nacyo benshi bashobora kuba batakizi ariko ni kimwe mu birungo bikoreshwa kuva na kera. Kirimo curcumin ikaba izwiho kugabanya igipimo cy’isukari mu maraso, kubyimbirwa no kurwanya Indwara zinyuranye z’umutima.
Ndetse kinafasha abarwaye diyabete kuba batarwara impyiko dore ko diyabete ishobora gutera uburwayi bw’impyiko.

Ubunyobwa mu moko yabwo yose ni ingenzi mu kongerera umubiri intungamubiri ndetse bukanafasha abarwaye diyabete.
Ubunyobwa bukaba bufasha mu kugabanya ibiro, kugabanya igipimo cy’isukari, kurwaya kanseri ndetse n’indwara yo kwibagirwa.

Aya ni amavuta ya elayo twakita umwimerere kuko aba yatunganyijwe nta kindi yongewemo. Abamo oleic acid ikaba izwiho kuzamura igipimo cya cholesterol nziza kandi usanga abarwaye diyabete baba bayifite nkeya.

Inkeri ziri mu mbuto umurwayi wa diyabete asabwa kurya nta bwoba afite. Zikungahaye kuri anthocyanin zituma zigira ibara ritukura. Anthocyanins kandi zikaba zigabanya igipimo cya cholesterol mbi mu mubiri. Inkeri kandi ziduha vitamin C yongerera umubiri ubudahangarwa

Iki kirungo nacyo ni ingenzi kuko kizwiho kugabanya umuvuduko w’amaraso. Ndetse kinafasha mu kuringaniza isukari no kugabanya cholesterol mbi mu mubiri.

Imyungu, ibihaza, amadegede uko waba uyita kose, ni bimwe mu biryo byiza ku barwaye diyabete. Gusa siyo gusa ahubwo ibiribwa byose byo muri iki gice harimo na courgette, chayotte, concombre, n’ibindi byera ku nzuzi biri muri iri tsinda
Ibihaza rero bikaba birwanya umubyibuho ukunze kuboneka ku barwaye diyabete.
Gusa aya siyo mafunguro gusa wemerewe ahubwo ni aza ku isonga mu yo usabwa kwitaho mu mirire yawe.

Amafi y’amavuta

Imboga rwatsi

Cinnamon

Iki ni ikirungo kidahingwa iwacu ariko kiboneka mu masoko yahoo. Ubushakashatsi bugaragaza ko gifite ubushobozi bwo kugabanya igipimo cy’isukari mu mubiri ndetse kigafasha insulin gukora neza.
Gusa mu kuyikoresha niba ari cassia cinnamon ntukarenze akayiko kamwe ku munsi naho Ceylon yo ntukarenze tubiri ku munsi.
Amagi

Amagi ni ifunguro rikungahaye kuri poroteyine. Kuyafata atarenze atatu ku munsi bikurinda Indwara zinyuranye z’umutima zishobora kuzanwa na diyabete. Amagi kandi arwanya kubyimbirwa, afasha insulin gukora neza ndetse anongera igipimo cya cholesterol nziza.
Utubuto twa Chia

Utu tubuto natwo ntitwera ino ariko mu masoko turaboneka. Nubwo tubonekamo ibinyasukari ariko ni ibyo mu bwoko bwa fibre bikaba bitazamura igipimo cy’isukari mu maraso. Ahubwo utu tubuto dufasha mu igogorwa ndetse tunafasha umubiri kwinjiza intungamubiri ziri mu byo wariye.
Tunafasha mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso
Soma hano Ibyiza byo kurya utubuto twa chia
Icyinzari

Iki kirungo nacyo benshi bashobora kuba batakizi ariko ni kimwe mu birungo bikoreshwa kuva na kera. Kirimo curcumin ikaba izwiho kugabanya igipimo cy’isukari mu maraso, kubyimbirwa no kurwanya Indwara zinyuranye z’umutima.
Ndetse kinafasha abarwaye diyabete kuba batarwara impyiko dore ko diyabete ishobora gutera uburwayi bw’impyiko.
Ubunyobwa
Ubunyobwa mu moko yabwo yose ni ingenzi mu kongerera umubiri intungamubiri ndetse bukanafasha abarwaye diyabete.
Ubunyobwa bukaba bufasha mu kugabanya ibiro, kugabanya igipimo cy’isukari, kurwaya kanseri ndetse n’indwara yo kwibagirwa.
Extra-Virgin Olive Oil

Aya ni amavuta ya elayo twakita umwimerere kuko aba yatunganyijwe nta kindi yongewemo. Abamo oleic acid ikaba izwiho kuzamura igipimo cya cholesterol nziza kandi usanga abarwaye diyabete baba bayifite nkeya.
Inkeri

Inkeri ziri mu mbuto umurwayi wa diyabete asabwa kurya nta bwoba afite. Zikungahaye kuri anthocyanin zituma zigira ibara ritukura. Anthocyanins kandi zikaba zigabanya igipimo cya cholesterol mbi mu mubiri. Inkeri kandi ziduha vitamin C yongerera umubiri ubudahangarwa
Tungurusumu

Iki kirungo nacyo ni ingenzi kuko kizwiho kugabanya umuvuduko w’amaraso. Ndetse kinafasha mu kuringaniza isukari no kugabanya cholesterol mbi mu mubiri.
Imyungu

Imyungu, ibihaza, amadegede uko waba uyita kose, ni bimwe mu biryo byiza ku barwaye diyabete. Gusa siyo gusa ahubwo ibiribwa byose byo muri iki gice harimo na courgette, chayotte, concombre, n’ibindi byera ku nzuzi biri muri iri tsinda
Ibihaza rero bikaba birwanya umubyibuho ukunze kuboneka ku barwaye diyabete.
Gusa aya siyo mafunguro gusa wemerewe ahubwo ni aza ku isonga mu yo usabwa kwitaho mu mirire yawe.
Comments
Post a Comment