Bamwe babyita ibishayote, abandi bakabyita kayote, ni rumwe mu mboga zo mu muryango w'ibihaza uretse ko mu gihe ibihaza bigira inzuzi nyinshi, kayote yo ibamo urubuto rumwe. Uru ruboga rwuzuye vitamin, imyunyungugu inyuranye, fibre, ibisohora imyanda n'uburozi mu mubiri, amazi; kandi nta calorie zibamo nyinshi kuko muri 100g harimo calories 16 gusa. Ibi bituma uru ruboga rugira umwihariko wo gufasha abantu b'ingeri zose nk'uko tugiye kubirebera hamwe.
Nkuko tubibonye uru ruboga rurimo calories nkeya bityo rukaba rwagufasha kugabanya ibiro ku buryo bwiza. Akandi karusho ni uko nta binure bibamo ndetse nta na cholesterol wasangamo. Niba ufite gahunda yo kugabanya ibiro rero uru ruboga rushyire ku rutonde rw'amafunguro yawe.
Ku bagore batwite uru ruboga ni ingenzi kuko muri 100g za chayote habonekamo 23% bya vitamin B9 umubiri wawe ukeneye kandi iyi vitamin ni ingenzi mu kurinda abana kuzavukana ubusembwa cyane cyane ubufata urutirigongo, ndetse inafasha mu ikorwa ry'ubwonko n'urwungano rw'imyakura. By'umwihariko niba utwite nyuma yo guhagarika imiti ikoreshwa mu kuboneza urubyaro, ushatse rwose buri munsi wakirira igishayote.
Nk'uko hejuru twabivuze uru ruboga nta cholesterol ibamo ndetse nta n'ibinure wasangamo. Ibi bituma rero mu kurya uru ruboga bifasha kugabanya cholesterol mbi mu mubiri ndetse ku bafata imiti igabanya cholesterol izwi nka statins uru ruboga barwongeyeho byaba amata abyaye amavuta.
Ingufu, imbaraga, stamina. Ku bagabo bagorwa no kwiyubakira urugo, bananirwa bataracyura umubyizi, cyangwa bikaza ibicebice, chayote yabafasha kugarura ijambo mu rugo. Ibi biterwa nuko uru ruboga rukungahaye kuri potasiyumu umunyungugu tunasanga mu mineke ukaba ugira akamaro mu kongerera ingufu umubiri cyane cyane mu gihe cyo gutera akabariro. Muri 100g usangamo 125mg za potasiyumu.
Hari abantu baba bafite imyaka mike ariko wamureba uruhu ugasanga rwarashaje ukamucyekera gucyecura cyangwa kuba umukambwe nyamara akiri urubyiruko. Muri chayote dusangamo ibisohora uburozi n'imyanda mu mubiri bikaba bifasha mu kurwanya ibyangiza uruhu ndetse bikaba byanatera izindi ndwara. Byumwihariko birwanya ROS (Reactive Oxygen Species) ibi bikaba ibinyabutabire biba byakomotse kuri oxygen ariko bikaba bishajisha imburagihe cyane cyane uruhu.
Inyingo yakorewe muri Kaminuza ya North Florida yemeje ko ku bafite ikibazo cy'impyiko zirimo utubuye (calcul renal/kidney stones) kurya chayote bibavura iyi ndwara. Ndetse ubu bushakashatsi bwanagaragaje ko uretse uruboga n'ibisusa bya chayote bifasha mu kugabanya umuvuduko ukabije w'amaraso. Ibi biterwa nuko chayote ikungahaye ku mazi.
Uru ruboga rukize kuri fibre n'amazi bikaba bifasha mu kwituma neza. Fibre zifasha mu igogorwa kandi zigatuma umubiri ukamura neza intungamubiri mu byo wariye naho ya mazi agafasha mu gutuma ibisohoka biba bidakomeye cyane.
Ubundi bushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Purdue bwerekanye ko gukoresha chayote nk'icyayi cyangwa kuyinywa bifasha mu kuringaniza umuvuduko w'amaraso mu mubiri. Aha urayiteka ukaza gushyira mu kamashini kabigenewe ugasya ukanywa iyo potage cyangwa ugashyiramo amazi menshi ukayungurura.
Imwe muri vitamin ziboneka muri chayote ni vitamin C ikaba izwiho kurinda imikorere y'umutima, itembera ry'amaraso ndetse inafasha umubiri mu kongerera ingufu ubudahangarwa. Ibi byose bifatanyiriza hamwe mu kurinda umutima indwara zinyuranye zishobora kuwufata.
Kugabanyuka k'ubutare mu mubiri na vitamin B2 (riboflavin) ni bimwe mu biri ku isonga mu bitera igabanyuka ry'amaraso mu mubiri bikaba birangwa ahanini n'isereri no kuzungerera. Chayote rero ibi byombi (ubutare na vitamin B2) ibikungahayeho bikaba biyigira uruboga rw'ingenzi mu kurwanya indwara yo kubura amaraso.
Uru ruboga mbere yo kuruteka ubanza kuruhata, ugakata mo duto ugateka nk'uko uteka izindi mboga zose kandi ibyiza ni uko warurya udakaranze. Kuri bamwe rero iyo uruhase wumva intoki zimeze nk'izazanye ibinya, ibi biterwa nuko igishishwa cyayo cyifitemo ubwo bushobozi bwo kuba cyakora nk'ikinya. Nyuma yo guhata usabwa gukaraba n'amazi menshi kugeza ibimeze nk'amakakama bigushizeho.
Ku bantu bafata aspirin ikoreshwa mu bibazo by'umutima (100mg cyangwa 75mg) si byiza ko bakoresha chayote.
Ahasigaye mugire ubuzima buzira umuze.
AKAMARO KU BUZIMA
1. Kugabanya ibiro
Nkuko tubibonye uru ruboga rurimo calories nkeya bityo rukaba rwagufasha kugabanya ibiro ku buryo bwiza. Akandi karusho ni uko nta binure bibamo ndetse nta na cholesterol wasangamo. Niba ufite gahunda yo kugabanya ibiro rero uru ruboga rushyire ku rutonde rw'amafunguro yawe.
2. Irinda abana kuvukana ubusembwa
Ku bagore batwite uru ruboga ni ingenzi kuko muri 100g za chayote habonekamo 23% bya vitamin B9 umubiri wawe ukeneye kandi iyi vitamin ni ingenzi mu kurinda abana kuzavukana ubusembwa cyane cyane ubufata urutirigongo, ndetse inafasha mu ikorwa ry'ubwonko n'urwungano rw'imyakura. By'umwihariko niba utwite nyuma yo guhagarika imiti ikoreshwa mu kuboneza urubyaro, ushatse rwose buri munsi wakirira igishayote.
3. Kugabanya cholesterol mbi
Nk'uko hejuru twabivuze uru ruboga nta cholesterol ibamo ndetse nta n'ibinure wasangamo. Ibi bituma rero mu kurya uru ruboga bifasha kugabanya cholesterol mbi mu mubiri ndetse ku bafata imiti igabanya cholesterol izwi nka statins uru ruboga barwongeyeho byaba amata abyaye amavuta.
4. Ni isoko nziza ya stamina
Ingufu, imbaraga, stamina. Ku bagabo bagorwa no kwiyubakira urugo, bananirwa bataracyura umubyizi, cyangwa bikaza ibicebice, chayote yabafasha kugarura ijambo mu rugo. Ibi biterwa nuko uru ruboga rukungahaye kuri potasiyumu umunyungugu tunasanga mu mineke ukaba ugira akamaro mu kongerera ingufu umubiri cyane cyane mu gihe cyo gutera akabariro. Muri 100g usangamo 125mg za potasiyumu.
5. Kurinda gusaza imburagihe
Hari abantu baba bafite imyaka mike ariko wamureba uruhu ugasanga rwarashaje ukamucyekera gucyecura cyangwa kuba umukambwe nyamara akiri urubyiruko. Muri chayote dusangamo ibisohora uburozi n'imyanda mu mubiri bikaba bifasha mu kurwanya ibyangiza uruhu ndetse bikaba byanatera izindi ndwara. Byumwihariko birwanya ROS (Reactive Oxygen Species) ibi bikaba ibinyabutabire biba byakomotse kuri oxygen ariko bikaba bishajisha imburagihe cyane cyane uruhu.
6. Kuvura utubuye mu mpyiko
Inyingo yakorewe muri Kaminuza ya North Florida yemeje ko ku bafite ikibazo cy'impyiko zirimo utubuye (calcul renal/kidney stones) kurya chayote bibavura iyi ndwara. Ndetse ubu bushakashatsi bwanagaragaje ko uretse uruboga n'ibisusa bya chayote bifasha mu kugabanya umuvuduko ukabije w'amaraso. Ibi biterwa nuko chayote ikungahaye ku mazi.
7. Kurwanya kwituma impatwe
Uru ruboga rukize kuri fibre n'amazi bikaba bifasha mu kwituma neza. Fibre zifasha mu igogorwa kandi zigatuma umubiri ukamura neza intungamubiri mu byo wariye naho ya mazi agafasha mu gutuma ibisohoka biba bidakomeye cyane.
8. Kugabanya Umuvuduko ukabije w'amaraso
Ubundi bushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Purdue bwerekanye ko gukoresha chayote nk'icyayi cyangwa kuyinywa bifasha mu kuringaniza umuvuduko w'amaraso mu mubiri. Aha urayiteka ukaza gushyira mu kamashini kabigenewe ugasya ukanywa iyo potage cyangwa ugashyiramo amazi menshi ukayungurura.
9. Kurinda indwara z'umutima
Imwe muri vitamin ziboneka muri chayote ni vitamin C ikaba izwiho kurinda imikorere y'umutima, itembera ry'amaraso ndetse inafasha umubiri mu kongerera ingufu ubudahangarwa. Ibi byose bifatanyiriza hamwe mu kurinda umutima indwara zinyuranye zishobora kuwufata.
10. Kurwanya indwara yo kubura amaraso
Kugabanyuka k'ubutare mu mubiri na vitamin B2 (riboflavin) ni bimwe mu biri ku isonga mu bitera igabanyuka ry'amaraso mu mubiri bikaba birangwa ahanini n'isereri no kuzungerera. Chayote rero ibi byombi (ubutare na vitamin B2) ibikungahayeho bikaba biyigira uruboga rw'ingenzi mu kurwanya indwara yo kubura amaraso.
Dusoza
Uru ruboga mbere yo kuruteka ubanza kuruhata, ugakata mo duto ugateka nk'uko uteka izindi mboga zose kandi ibyiza ni uko warurya udakaranze. Kuri bamwe rero iyo uruhase wumva intoki zimeze nk'izazanye ibinya, ibi biterwa nuko igishishwa cyayo cyifitemo ubwo bushobozi bwo kuba cyakora nk'ikinya. Nyuma yo guhata usabwa gukaraba n'amazi menshi kugeza ibimeze nk'amakakama bigushizeho.
Ku bantu bafata aspirin ikoreshwa mu bibazo by'umutima (100mg cyangwa 75mg) si byiza ko bakoresha chayote.
Ahasigaye mugire ubuzima buzira umuze.
Ngiye kujya reihats
ReplyDelete