Mikorobi zororokera ahantu hatandukanye mu rugo ndetse no ku mubiri wacu. Nyamara kandi usanga nubwo tugira isuku mu kwirinda hari ahantu tutajya twitaho kandi hakaba hari mu hantu harangwa mikorobi nyinshi mu hatuzengurutse.
Muri iyi nkuru tugiye kuvuga ku hantu cyangwa ibintu dusangaho mikorobi nyinshi kurenza ahandi.
Mikorobi zitera indwara zikunze kuboneka ahatuzengurutse twavugamo:
Ahaboneka mikorobi kurenza ahandi
Ahantu ibyokurya bitunganyirizwa cyangwa aho bitekerwa ni hamwe mu hantu haboneka mikorobi nyinshi ahanini kubera ibisigazwa by’ibyokurya bihaboneka. Hafi 75% by’utwogesho usanga hariho mikorobi za Salmonella na Escherichia coli, ndetse n’izindi zinyuranye
Si ibyo gusa kuko n’aho ibyombo byogerezwa, utundi dukoresho two mu gikoni, firigo, nabyo bibamo mikorobi
Mu rugo hari ahantu cyangwa ibikoresho usanga buri wese akoraho byibuze rimwe ku munsi. Muri byo twavuga urugi n’ibigendana na rwo (poignet n’imfunguzo), terekomande zinyuranye, aho bacanira bakanazimiriza amatara, imikondo y’amajerekani, kettle, n’ibindi bikoresho bifite aho bafata, imisego yo mu ntebe, n’ahandi. Aha kubera gukoreshwa na benshi kandi kenshi naho hari mu hantu haboneka mikorobi kurenza ahandi
Ubwiherero n’ubwiyuhagiriro nubwo ari ahantu twikiriza imyanda ariko nanone ni ahantu hatera imyanda kuri twe. Kubera kenshi hahora hakonje bituma mikorobi zororoka byoroshye bityo zikaba nyinshi. Ubwo kandi n’ibigendana na ho nk’uburoso bw’amenyo butabitswe neza, ibitambaro byo kwihanagura bitakorewe isuku…
Mudasobwa, terefoni, itapi, umukeka, ibiryamirwa, imfunguzo, ikofi, malette, ibikinisho by’abana, nabyo hamwe n’ibindi biri mu bikoresho bibonekaho mikorobi nyinshi cyane cyane kubera guhererekanwa n’abantu benshi.
Bitewe na buri kintu, isuku ni ingenzi mu kurwanya no kwica za mikorobi. Icya mbere ni amazi meza n’isabune ku bibasha kozwa cyangwa kumeswa.
Ku bindi hari imiti yagenewe kwica mikorobi ikoreshwa mu kubihanagura nka za mudasobwa na terefoni, ibindi bishyirwa ku zuba bikumuka neza nk’uburoso bw’amenyo n’igitambaro cy’amazi. Mu bwiherero n’ubwiyuhagiriro ni byiza gushyiramo itara rifite urumuri rubasha kwica mikorobi by’umwihariko aho kwiyuhagirira ni byiza kuhumutsa mu gihe umaze kwiyuhagira byaba bidashoboka ako kanya ugasiga ucanye itara byibuze amasaha abiri kuko rizana mo ubushyuhe bubasha kwica mikorobi zimwe
Ibuka nanone igihe cyose gukaraba amazi meza n’isabune igihe uvuye mu bwiherero na mbere yo kurya.

- Staphylococcus aureus
- Imiyege mu moko yayo
- Salmonella
- Escherichia coli
Ahaboneka mikorobi kurenza ahandi
Igikoni
Ahantu ibyokurya bitunganyirizwa cyangwa aho bitekerwa ni hamwe mu hantu haboneka mikorobi nyinshi ahanini kubera ibisigazwa by’ibyokurya bihaboneka. Hafi 75% by’utwogesho usanga hariho mikorobi za Salmonella na Escherichia coli, ndetse n’izindi zinyuranye
Si ibyo gusa kuko n’aho ibyombo byogerezwa, utundi dukoresho two mu gikoni, firigo, nabyo bibamo mikorobi
Ahantu dukora kenshi turi benshi
Mu rugo hari ahantu cyangwa ibikoresho usanga buri wese akoraho byibuze rimwe ku munsi. Muri byo twavuga urugi n’ibigendana na rwo (poignet n’imfunguzo), terekomande zinyuranye, aho bacanira bakanazimiriza amatara, imikondo y’amajerekani, kettle, n’ibindi bikoresho bifite aho bafata, imisego yo mu ntebe, n’ahandi. Aha kubera gukoreshwa na benshi kandi kenshi naho hari mu hantu haboneka mikorobi kurenza ahandi
Ubwiherero
Ubwiherero n’ubwiyuhagiriro nubwo ari ahantu twikiriza imyanda ariko nanone ni ahantu hatera imyanda kuri twe. Kubera kenshi hahora hakonje bituma mikorobi zororoka byoroshye bityo zikaba nyinshi. Ubwo kandi n’ibigendana na ho nk’uburoso bw’amenyo butabitswe neza, ibitambaro byo kwihanagura bitakorewe isuku…
Ibikoresho byo mu rugo
Mudasobwa, terefoni, itapi, umukeka, ibiryamirwa, imfunguzo, ikofi, malette, ibikinisho by’abana, nabyo hamwe n’ibindi biri mu bikoresho bibonekaho mikorobi nyinshi cyane cyane kubera guhererekanwa n’abantu benshi.
Wabisukura ute?
Bitewe na buri kintu, isuku ni ingenzi mu kurwanya no kwica za mikorobi. Icya mbere ni amazi meza n’isabune ku bibasha kozwa cyangwa kumeswa.
Ku bindi hari imiti yagenewe kwica mikorobi ikoreshwa mu kubihanagura nka za mudasobwa na terefoni, ibindi bishyirwa ku zuba bikumuka neza nk’uburoso bw’amenyo n’igitambaro cy’amazi. Mu bwiherero n’ubwiyuhagiriro ni byiza gushyiramo itara rifite urumuri rubasha kwica mikorobi by’umwihariko aho kwiyuhagirira ni byiza kuhumutsa mu gihe umaze kwiyuhagira byaba bidashoboka ako kanya ugasiga ucanye itara byibuze amasaha abiri kuko rizana mo ubushyuhe bubasha kwica mikorobi zimwe
Ibuka nanone igihe cyose gukaraba amazi meza n’isabune igihe uvuye mu bwiherero na mbere yo kurya.
Isuku ni isoko y’ubuzima
Comments
Post a Comment