Zimwe mu mbuto n'imboga udakwiye kuvanga

Buri wese arabizi ko kurya imbuto n’imboga ari byiza ku buzima dore ko biri mu mafunguro adateje akaga ku buzima.

Ndetse ku mwana utangiye kurya tumuha imbuto nk’isoko ya za vitamini zimurinda indwara ndetse n’imyunyungugu inyuranye.

Ariko ubumenyi ku moko y’imbuto n’imboga bushobora gutuma hari amakosa dukora bigatuma tuvanga ibitavangika bityo bikaba byatera ikibazo mu nda.

Ubusanzwe imbuto turya ziri mu moko atatu y’ingenzi aho tugira imbuto ziryohera nk’imineke n’ipapayi, imbuto zirimo acide nk’indimu, inkeri, inanasi, amacunga, pome, imyembe, pamplemousse, amapera, ndetse n’imbuto zidafite aho zibarizwa nk’avoka, gusa habaho n’itsinda ryihariye rya watermelon n’izindi mbuto zose zo mu bwoko bwa melon.

Izi mbuto rero harimo izitemerewe kuba zavanga hagati yazo cyangwa ntizibe zavangwa n’andi mafunguro nk’uko tugiye kubivuga muri iyi nkuru.

 


  1. Amacunga na karoti




Icunga karoti

Amacunga ni imbuto naho karoti ni uruboga. Kuba wabivanga si byiza kuko bitera ikirungurira ndetse bishobora no kwangiza impyiko.


  1. Ipapayi n’indimu




hcover-10-1465540540

Nubwo wenda benshi nubundi batabikora ariko niba wajyaga uvanga ipapayi n’indimu wabaga wihemukiye kuko uru ruvange rutera ikibazo ku maraso aho bitera indwara yo kubura amaraso no kugabanyuka kwa hemoglobin by’umwihariko ku bana bato


  1. Icunga n’amata




Amata icunga

Kimwe mu binyobwa biri kugenda biba gikwira ni milkshake aho uvanga imbuto zinyuranye n’amata ukabisya ukanywa. Nyamara kandi si byiza kuba washyiramo icunga kuko bibangamira igogorwa. Icunga ririmo acide kandi no mu mata ibamo nubwo atari nyinshi cyangwa ngo bibe ubwoko bumwe (lactic acid). ibi byatera acide yo mu gifu kudakora akazi kayo bityo igogorwa ntirikorwe uko bikwiye


  1. Amapera n’imineke




Umuneke ipera

Kuvanga amapera n’imineke bitera acide nyinshi mu gifu, isesemi no kuruka, ibyuka mu nda no kurwara umutwe udakira


  1. Imbuto n’imboga




veggies-1.jpg

Aha si imbuto zose n’imboga zose cyane cyane iyo ushaka kubirira hamwe kandi imboga zidatetse. Ibi iyo ubikoze bituma imbuto zitinda mu gifu bikaba byatera ikorwa ry’uburozi mu nda bikabyara impiswi, umutwe no kuribwa mu nda

Icyakora imineke na pome byo biremewe kubivanga n’imboga izo ari zo zose naho karoti nayo yemerewe kuvangwa mu mitobe y’imbuto gusa ntuzavange karoti n’icunga


  1. Inanasi n’amata




Inanasi amata

Mu nanasi habamo bromelain iyo rero yivanze n’amata bitera isesemi, kuribwa mu nda, umutwe ndetse no kuzana ibyuka mu nda byanazamo gutumba.


  1. Imineke n’ibifunyango




Imineke ibifunyango

Ibi twise ibifunyango ni ibintu byose bikorwa mu ruvange rw’ifarini n’umusemburo aho twavuga amandazi, keke, imigati, biswi, n’ibindi biri muri uyu muryango. By’umwihariko ku mwana muto bitera ikibazo mu mikorere y’igifu cye n’amara

 
Niba uhisemo kurya imbuto zitavangwa shyiramo intera y’amasaha abiri byibuze kugirango hatagira ikibangamira ikindi cyangwa nawe ukabangamirwa

Comments