Uko wategura umutobe ugufasha kwitwara neza mu buriri

Usanga ubuzima bw’imyororokere dukunze kubugarukaho kenshi kandi ni mu gihe kuko iyo byapfuye mu buriri usanga no mu bindi haba ikibazo.
Abahanga banyuranye bagiye bugaragaza ko imibonano ikozwe neza igira uruhare mu buzima rusange dore ko hari n’umwe wavuze ati “Tout circule autour du sexe”

Hano uyu munsi rero tuzanye uburyo wakora umutobe w’uruvange rw’imboga n’imbuto mu gufasha umugabo n’umugore kuba bakishimira igikorwa ndetse bakagikorana ubushake n’ingufu.

KU MUGABO


Imineke ikungahaye kuri potassium ikaba igabanya sodium mu mubiri. Sodium ubusanzwe ituma umubiri udasohora amazi nuko bigatuma amaraso atemberana umuvuduko mucye, ibi bikagira ingaruka ku gufata umurego kw’igitsina. Umuneke rero uzwiho kurwanya ibyo byose



Inkeri cyangwa maracuja biri mu mbuto zizwiho kuzamura ikorwa rya nitric oxide kandi iyi ni ingenzi mu gutuma igitsina gifata umurego



Tangawizi ituma amaraso atembera neza mu mubiri kandi ituma igitsina kibasha kumva ibimeze nk’ubushagarira ari byo bitera umugabo kuryoherwa n’igikorwa



Watermelon nayo ibamo citrulline ikaba ishinzwe gukoresha ya nitric oxide nuko amaraso ajya mu gitsina akaba menshi maze kwa gufata umurego bikiyongera.


Uko bikorwa


• Fata igice cya watermelon, ukureho cya gihu cy’inyuma gusa (uyiharure)
• Fata inkeri 10 cyangwa maracuja hagati ya 3 na 5 bitewe n'uko zingana
• Fata tangawizi ikijumba kinini
• nyuma yo kubisya ukavanamo umutobe, fata umuneke wose wa gros Michel uwusye nawo uwongeremo (umuneke watuma akayunguruzo k’imashini ikora imitobe kaziba, ni byiza kuwusya ukwawo muri blender)



Ubishaka wakongeramo amata y’inshyushyu dore ko nayo azwiho kuzamura igipimo cya testosterone mu mubiri, uyu musemburo ukaba ugira uruhare runini mu gutuma ugira akanyabugabo

Uyu mutobe uwunywe hasigaye byibuze iminota 30 ngo ujye mu gikorwa, uwunywe mu gikorwa hagati na nyuma yacyo rwose wawunywa kuko ugarura intege.

KU MUGORE


avoka buriya yongera iruba, stamina ndetse kuba irimo folic acid byongerera umugore ingufu



umuneke kimwe no ku mugabo nawo ufasha umugore gusa mu bundi buryo dore ko ubamo bromelain (iboneka no mu nanasi) nayo izamurira umugore ubushake ukanamufasha kuryoherwa



• muri karoti harimo vitamin A ituma umugore aryoherwa cyane ndetse akumva ibinezaneza byinshi



seleri zuzuyemo aldosterone iyi ikaba ifasha umugore kurangiza bitagoranye kandi ikamwongerera ububobere n’amavangingo



• imboga rwatsi zijimye (nka epinari) kubera zirimo zinc nyinshi zongera ubushake na zo



inanasi zifasha umubiri gukora vetrogen ikaba ingenzi mu gutera umugore ubushake


Uko bikorwa


• kuko avoka n’imineke byazibwa akayunguruzo k’imashini ikora umutobe, ubisya ukwabyo muri blender. Igice cya gros Michel n’igisate cya avoka birahagije
• karoti ukoresha ebyiri, ukaziharura
• koresha igisate cy’inanasi
• umukamato wa seleri

Aha nawe ushaka wavangamo inshyushyu nuko ikagufasha kuzamura testosterone (n’abagore barayigira ariko nkeya)

Urabisyamo umutobe, ukavangamo rwa ruvange rwa avoka n’umuneke. Ubinywa kimwe n’uko umugabo yabinyoye, mbese mukifata neza.
Genda ugerageze uzashimira nyuma.

Comments