Mugore nawe mukobwa dore ibimenyetso byerekana ko imisemburo yawe itaringaniye

Nubwo imisemburo iri amoko menshi ariko hano tugiye kuvuga ku misemburo igenga ibijyanye n’imyororokere ku gitsinagore dore ko ari bo ahanini bakunze kugaragaza ibimenyetso by’imisemburo itaringaniye.
Imisemburo itaringaniye iterwa n’impamvu zinyuranye harimo imirire, stress, imiti runaka, umubyibuho ukabije, n’ibindi binyuranye. Kuba utwite, imihango, gucura nabyo imisemburo ntiba iringaniye ariko byo ni kamere, nta byago biba biteje.
Hano rero tugiye kuvuga ku bimenyetso bishobora kukwereka ko imisemburo yawe itari ku gipimo cya nyacyo, ubutaha tuzarambura impamvu zitera uko kutaringanira kw’imisemburo.


  1. Imihango ikabya guhindagurika




 

Ubusanzwe ukwezi k’umugore ni hagati y’iminsi 21 na 35. Bivuze ukwezi kugufi gusanzwe ari ibyumweru 3 naho ukwezi kurekure gusanzwe kukaba ibyumweru 5. Usanga ahanini niyo ufite ukwezi guhinduka ari iminsi itarenze 4, ishobora kurenga cyangwa kubura ugereranyije n’ukwezi kubanza. Niba rero bihindagurika ku buryo bukabije, ni ikibazo cyo kutaringanira hagati ya estrogen na progesterone. Icyakora niba urengeje imyaka 40 bishobora nanone kuba ikimenyetso cy’uko ugiye gucura

 


  1. Ibibazo byo gusinzira




 

Niba uryama ukabura ibitotsi, cyangwa se ntusinzire neza bishobora guturuka ku misemburo. Iyo progesterone iri ku gipimo cyiza bitera gusinzira neza. Naho estrogen iyo igabanyutse usanga ugira ibyuya byinshi nijoro, kumva umeze nk’uri gushya kandi nabyo bituma udasinzira neza

 


  1. Ibiheri bidakira




 

Ibishishi byo mu bwangavu ni ibisanzwe, benshi barabigira. Kuzana agaheri mbere y’imihango nabyo ni ibisanzwe. Ariko niba ufite ibiheri bihoraho, bishobora kuba ikimenyetso cy’imisemburo idakora neza. Kenshi bituruka ku misemburo gabo iba yabaye myinshi muri wowe nuko igatuma imvubura z’ibinure zikora cyane maze bigatera ibiheri kuko bya binure bifunga utwengehu.

 


  1. Kwibagirwa




 

Niba usigaye wumva utakibasha kwibuka neza n’ibintu binini (nk’umunsi tugezeho, aho washyize ikintu, …) bishobora guturuka ku misemburo itaringaniye. Ibi bakunze kuba ku bari gucura kuko umusemburo wa estrogen uba wagabanyutse, ariko no ku bandi iyo ugabanyutse uko kwibagirwa bibaho.

 


  1. Ibibazo mu nda




 

FB_IMG_1565248513933.jpg

Urwungano ngogozi rukoze ku buryo impinduka zibaye ku misemburo zirugiraho ingaruka, niyo mpamvu iyo uri mu mihango cyangwa uri hafi kuyijyamo ubabara mu nda, ushobora kugira impiswi, kuzana ibyuka mu nda, isesemi, …
Iyo rero bikubaho utari mu gihe cy’imihango bishobora kuba ikimenyetso cy’imisemburo itaringaniye

 


  1. Umunaniro uhoraho




 

Waba uhorana umunaniro? Iki ni ikimenyetso kiza ku isonga mu bimenyetso by’imisemburo itaringaniye. Iyo ugize progesterone nyinshi igutera guhora uhondobera.

 


  1. Umunabi no kwiheba




 

Umusemburo wa estrogen ugira uruhare mu mikorere ya serotonin, dopamine na noradrenaline iyi ikaba imisemburo igira uruhare mu gutuza no kugira akanyamuneza. Iyo rero ugize impinduka bigira ingaruka kuri iriya misemburo yindi.

 


  1. Kongera ibiro




 

Kenshi usanga iyo utameze neza muri wowe cyane cyane bitewe na estrogen yamanutse uhorana ubushake bwo kurya. Uko kuryagagura rero bituma ibiro byiyongera bidasanzwe.

 


  1. Umutwe udakira




FB_IMG_1564407413117.jpg

Kurwara umutwe ni ibisanzwe ariko ku bagore bishobora no guterwa na estrogen yamanutse. Niyo mpamvu usanga kuri bamwe iyo bari mu mihango barware umutwe kuko ni estrogen iba yagabanyutse. Kurwara umutwe mu bihe bimwe bihora bigaruka, bishobora kuba ikimenyetso cy’imisemburo itaringaniye

 


  1. Kugabanyuka k’ububobere




FB_IMG_1564761567240.jpg

Ibi bishobora kubaho rimwe na rimwe bitewe n’impamvu zisanzwe (ubwoba, stress, …) ariko niba buri gihe uhora wumye ndetse no mu gihe cyo gukora imibonano ukaba ufite ubushake ariko ntihabobere, byaterwa n’imisemburo itari ku gipimo nyacyo. Kenshi biterwa na estrogen yagabanyutse, ari nayo mpamvu iyo umugore yacuze, ububobere bugabanyuka.

 


  1. Kubura ubushake bw’imibonano




 

Ubusanzwe habaho imisemburo gabo ariko abagore nabo bagira (testosterone) uyu ukaba umusemburo ushinzwe kongera iruba ryo gukora imibonano. Iyo wabaye mwinshi cyane bituma umugore ahorana ubushake naho iyo wabaye mucye cyane bitera kubura ubushake

 


  1. Impinduka ku mabere




 

Kugabanyuka kwa estrogen bituma amabere yorohera bikaba byatuma agwa ku buryo bworoshye naho kwiyongera kwayo byo bikaba bituma amabere arushaho gukomera ndetse wakoraho ukumvamo ibiturugunyu.

 

Dusoza


 

Ibi si byo gusa byerekana ko igipimo cy’imisemburo yawe kitaringaniye gusa ni bimwe by’ingenzi. Kandi uko kutaringanira bigira ingaruka zinyuranye harimo kutabyara. Ni byiza kwihutira kwa muganga igihe cyose ubona ko hari impinduka mu mikorere y’umubiri wawe.

Comments

  1. Nonese nta miti ibaho yongera iyo Estrogen?

    ReplyDelete
  2. BIRAMAHIRE Francois Jassu20 August 2019 at 21:28

    Mu nkuru zitaha bizavugwaho

    ReplyDelete
  3. […] Mu nkuru zacu zatambutse hari aho twavuze ibimenyetso bizakwereka ko imisemburo yawe itaringaniye. (Wabisoma hano) […]

    ReplyDelete

Post a Comment