Ku bashakanye usanga imibonano mpuzabitsina ari ikintu cyagiye gisa n’ikigirwa ubwiru nyamara kuri ubu kubera iterambere no kujijuka ni kimwe mu biganiro bikundwa haba mu bashakanye ndetse no mu rubyiruko.
Imvugo ngo gupfuba no gupfubura nubwo ziri mu magambo twavuga ko yinjiye vuba ariko ntawe utazi icyo bisobanuye. Ni mu gihe kuko iyo mu buriri byagenze nabi bihungabanya byinshi mu rugo no mu buzima rusange.
Nyamara ku rundi ruhande iyo umugore akoze imibonano akarangiza uretse kumva aruhutse hari n ibindi byiza byinshi abona binyuze muri uko kurangiza. Abatera urwenya usanga bavuga ko umugore warangije usanga abantu bose yewe n'umukozi we ari kubita cheri, ibyerekana ko aba anezerewe. Gusa si ibyishimo gusa ahubwo hari n'ibindi binyuranye yunguka nk'uko hano tugiye kubivuga
1. Bituma amaraso atembera neza mu bice by’amatako n’ibibero bigatuma hagera intungamubiri zihagije, ndetse binatuma ibyo bice bigira ubuzima bwiza. Bifasha kandi kugira ukwezi kudahindagurika cyane ndetse n’imihango itababaza.
2. Bituma ugira ubuzima buzira umuze, bigafasha mu myororokere no kugira uburumbuke. Si ibyo gusa kuko binatuma agace kagenga ibyiyumviro gakora neza nuko bigatera kugira appétit, bikaringaniza ubushyuhe bw’umubiri, kandi bigatuma imisemburo ikora neza bikongera ububobere n’uburumbuke.
3. Bigira akamaro nka massage aho bifasha umubiri gusohora imyanda n’uburozi bityo bikarinda kanseri zinyuranye bikanatuma igogorwa rigenda neza.
4. Bituma igipimo cy’umusemburo wa estrogen kiringanira bityo bigatuma igitsina cyorohera kandi bikarinda indwara z’umutima no kuribwa mu ngingo.
5. Bituma igipimo cya endorphines kizamuka bigatera kumva uruhutse mbese umeze nk’utuye urusyo kandi bikagabanya igipimo cya cortisol bityo bikagabanya uburibwe.
6. Bizamura imisemburo ya DHEA. Iyi misemburo ituma ubwonko bukora neza, ituma ubudahangarwa bukomera, kandi igatuma uruhu rusa neza.
7. Birinda gusaza. Ubushakashatsi bugaragaza ko umugore urangiza byibuze inshuro eshatu mu cyumweru wamucyekera imyaka iri munsi y’iyo afite ukuyemo 10 (afite 40 ukamucyekera 30).
8. Byongerera ingufu insoro zirwanya mikorobi ku kigero cya 20% bityo bikarinda kurwara ibicurane n’inkorora.
9. Bivura umutwe cyane cyane umwe ufata uruhande rumwe, kandi bifasha abagore batwite kutaribwa cyane n’ibise iyo bagiye kubyara.
10. Bizamura igipimo cya oxytocin, umusemburo w’urukundo n’ubusabane bityo bigatera guhorana akanyamuneza, urugwiro no gucya ku maso nta mukushi ku mutima.
Usanga bamwe bitiranya kurangiza no kuzana amavangingo. Ibi ni ibintu 2 bitandukanye cyane nubwo bamwe mu bagore kugirango barangize bisaba kubanyaza ariko ushobora kunyara utararangiza nkuko wananyara uri kurangiza. Gusa ku bagore bamenyereye kunyazwa abenshi ntiyarangiza atanyajwe.
Soma hano akamaro ko kurangiza ku mugabo http://ubujyanama.health.blog/2019/08/10/kurangiza-ku-mugabo/

Icyitonderwa

Mbifurije kubaka ingo zanyu neza
[…] Ongera usome akamaro ko kurangiza ku mugore http://ubujyanama.health.blog/2019/08/10/kurangiza-ku-mugore/ […]
ReplyDelete[…] Soma hano Akamaro ko kurangiza ku mugore […]
ReplyDelete[…] Ongera usome iyi nkuru: Mugore dore ibyiza wungukira mu kurangiza […]
ReplyDelete