Mu gihe ugiye gukora imibonano bwa mbere: Ibyo ukwiye kumenya

Mu buzima bwacu bwa buri munsi buri kintu cyose kigira umunsi wacyo wa mbere.

Gukambakamba, kwicara, guhagarara, kuvuga, kugenda, n’ibindi byose bigira umunsi wa mbere. Si igitangaza rero ko no gukora imibonano bigira umunsi wa mbere dore ko twese tuvuka turi imanzi n’amasugi.

 

Gukora imibonano mpuzabitsina bwa mbere ni ikintu kitorohera ugiye kuyikora yaba umuhungu cyangwa umukobwa dore ko aba yibaza byinshi atabonera ibisubizo ako kanya cyangwa akaba afite uko yabwiwe n’ibindi binyuranye biba biteye impungenge

 

Reka muri iyi nkuru tugire bimwe tugusobanurira ndetse tugire n’inama tuguha niba uri muri gahunda zo gukora imibonano bwa mbere


  1. Ese abantu ntibazabimenya ko nabikoze?




Ibi ahanini byibazwa n’igitsinagore aho ushobora kuba warabwiwe ko nuva gukora imibonano n’uzakubona ugenda azbimenya. Tukumare impungenge ko ntawe ushobora kubimenya keretse mu gihe wabikoreshejwe ku ngufu ku buryo kugenda biba ikibazo cyangwa se ukaba wibagiwe koga nyuma yo kubikora kuko ushobora kugira impumuro yihariye. Naho mu gihe wabikoze witeguye ukabikora neza kandi ukisukura nyuma ntawe uzabimenya keretse uwo muzabibwira cyangwa uwo muzahura nyuma agasanga utakiri isugi.


  1. Ese ntibibabaza?




Niba umuhungu yarikebesheje (asiramuye) ntabwo ashobora kubabara keretse mu gihe abikoze uwo babikorana atiteguye neza aho niho uruhu rw’igitsina rushobora kuryaryatwa ariko nabyo ntibitinda.

Gusa ku mukobwa we cyane cyane iyo abikoze atiteguye bihagije kubabara ntibibura ariko kubabara cyane cyangwa gahoro biterwa n’uko yiteguye. Hari ukubwira ko yamaze iminsi yocyera hakaba n’uvuga ko atababaye na gacye. Ibi bigendana n’uko wari witeguye mbere yo kubikora, uburyo byakozwemo n’umwanya cyangwa inshuro wabikozemo. Bamwe banazana amaraso atari menshi kubera akugara ndangabusugi kaba gacitse ariko si kuri bose kuko hari n’igihe kaba karacitse mbere cyangwa kakazacika nyuma


  1. Ese nzarangiza?




Ku musore byo kurangiza bizabaho ndetse bamwe banarangiza bakinjiza igitsina kubera akamenyero gacye. Ku mukobwa ho kurangiza byaterwa n’umusore bahuye. Aramutse abimenyereye kandi mukabikora birenze rimwe ushobora kurangiza ariko aramutse nawe ari umwiga biragoye ko warangiza ariko birashoboka.

Ibyo kuzirikana


Mu gihe ugiye gukora imibonano bwa mbere hari ibyo usabwa kuzirikana no kwibuka kugirango bitume uwo munsi ukubera mwiza kandi uzahore uwibuka. Muri byo twavuga ibikurikira:


  1. Uwo mugiye kubikorana




Umuntu mugiye gukorana imibonano bwa mbere azatuma ikuryohera kandi ikubere myiza mu gihe ari umuntu ukunze kandi wiyumvamo. Aha bituma wumva wisanzuye kandi kuba utamutiya bituma wirekura bityo kuba wababara (ku bakobwa) bikagabanyuka ahubwo ukumva ibyishimo


  1. Aho ugiye kubikorera




Niba ugiye kubikora bwa mbere kandi ukaba utagiye kubikora nuwo mwashyingiranywe biba byiza kubikorera ahantu mwisanzuye. Hagati yanyu ni byiza kwemeranwa ahantu heza ho kubikorera hatabangamiye n’umwe muri mwe


  1. Imyiteguro




Iyi myiteguro ni ingenzi mu gutuma igikorwa kigenda neza kandi mukabasha gushirika ubwoba no kwisanzura. Gusomana, gukorakorana bituma murushaho gutinyukana no kwisanzuranaho

[caption id="attachment_760" align="alignnone" width="4080"]gettyimages-77659924-1551374255 Gusomana ni bumwe mu buryo bwo kwitegura[/caption]

4. Uko bikorwa


Niba ubikoze bwa mbere ni byiza kubitwara buhoro buhoro ntushyiremo ingufu nyinshi. Ku mugabo kubitwara buhoro bimufasha kudahita arangiza naho ku mugore bituma ataza kubabara cyane bitewe nuko igitsina kiri kwaguka cyakira icy’umugabo.


Icyitonderwa


Kubikora bwa mbere ku mpande zombi haramutse harimo urwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina na SIDA na hepatite biroroshye kuba yakanduza undi dore ko gukomereka biba bishoboka cyane kurenza abamaze kubimenyera.

Niyo mpamvu mu gihe uwo mugiye kubikorana atari uwo mwashyingirwanywe ari byiza gukoresha agakingirizo.

 

Ikindi kuba ubukoze bwa mbere ntibivuze ko utatera/utatwara inda niyo mpamvu agakingirizo kazakurinda inshuro ebyiri

[caption id="attachment_761" align="alignnone" width="780"]condom-couple Uretse inda kazanakurinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina[/caption]

Comments