Iyi nkuru irimo amasomo menshi

Umugabo n’umugore babaye aho batabyara bamarana imyaka igera kuri 11. Muri iyo myaka yose barihanganye barategereza, urukundo rwabo ntirwazamo agatotsi na gato ahubwo bakomeza kwihanganishanya bizeye ko igihe kizagera bagasubizwa. Nuko nyuma ya ya myaka 11 baza kwibaruka umwana w’umuhungu.

Abanyarwanda bakunze kuvuga ngo iyo umuntu akunze ikintu cyane aba agikunda nk’inka imwe, nabo niko byagenze. Uwo mwana wabo bamukundaga bidasanzwe ndetse yabaye ipfundo n’ishingiro ryo kwiyongera k’urukundo rwabo.

Rimwe, ubwo umwana yari afite imyaka ibiri, mu gitondo umugabo ajya ku kazi abona icupa ry’umuti, rifunguye. Kuko yari yakererewe yahamagaye umugore aramubwira ati ngwino upfundikire uyu muti uwushyire mu kabati. Gusa kuko umugore yari ahugiye mu turimo twinshi two mu rugo, nawe ntiyigeze aza kubika wa muti.
Uko umwana yazengurukaga mu nzu akina yaje kubona rya cupa, yarafashe arinywera umuti wose awumaramo. Uyu wari umuti wagenewe abantu bakuru kandi nabwo bitemewe kunywamo mwinshi kuko umwinshi wari kuba uburozi aho kuba umuti


Wa mwana yahise agwa igihumure, mama amwihutana kwa muganga gusa uburozi bwari bwamubayemo bwinshi abaganga ntibabasha kumuramira, umwana ashiramo umwuka.

Mama we yagize agahinda, ikiniga kiramufata gusa nanone yibaza uko ari busobanurire umugabo ukuntu atabitse wa muti none ukaba ubahekuye.
Ubwo umugabo ababaye, yazaga kwa muganga akareba umurambo w’umwana we, yitegereje umugore we mu maso, nuko amubwira ijambo rimwe gusa:

NDACYAGUKUNDA

Umugore yahise amugwa mu gituza arushaho gutsikimba no gusuka amarira avanzemo ay’agahinda n’ay’ibyishimo.

Umugabo yagize ati:

Umwana yamaze gupfa, nta mpamvu yo gushwana kandi ntacyo turi buhindure kuko gushwana ntibyamuzura

Gupfundikira icupa ntibyari kuntwara n’iminota 2 nkarishyira aharyo, rero uburangare wagize bwatewe nanjye kuko ni jye nagize uburangare mbere ngerekaho no kwikunda sinaha agaciro ibyo wowe wari urimo.

Uyu mugabo yabaye intwari kuko yamenye icyo umugore we yari akeneye muri icyo gihe. Yari akeneye guhumurizwa, gukomezwa no kugaragarizwa urukundo, ari nabyo umugabo we yakoze.

ZIRIKANA


Urugendo rwa za kilometero nyinshi rubanzirizwa n’urutambwe rwa mbere, kandi mu gifaransa baravuga ngo “ce n’est que le premier pas qui compte
Turamutse tubaye nk’uyu mugabo, twabasha guhindura byinshi ku isi kandi twabaho ubuzima bushimishije.

ISOMO


Iyo habaye ibintu runaka bibi, duhita twihutira gushaka umunyamakosa ni nde

• Iyo uyu muti uba utandagaye uyu mwana ntaba yarawunyoye: IMITI YOSE IGOMBA KUBIKWA KURE Y’ABANA



• Iyo uyu mugabo aba atihuta aba yarabanje gupfundikira uyu muti akawubika: NTUGAKORE IKINTU KU MUNOTA WA NYUMA HUTIHUTI AHUBWO JYA UKORESHA IGIHE NEZA

• Iyo uyu mugabo aha agaciro ibyo umugore yari arimo, aba yarabanje agapfundikira wa muti: NTUZUMVE NA RIMWE KO IBYAWE ARIBYO BYIHUTIRWA BURI GIHE KANDI NTUZAPFOBYE IBYO ABANDI BARI GUKORA NGO WUMVE KO AKAZI KAWE KAZA IMBERE Y’AKABO, TURI MAGIRIRANE

• Iyo umugore afata akanya gato agapfundikira wa muti, iri bara ntiriba ryarabaye: MU GIHE UTABAJWE, FATA AKANYA GATO UTABARE UBONE GUSUBIRA MU BYO WAKORAGA, AHARI AKO KANYA GATO USABWE KAROKORA BYINSHI. WIHUGIRA MU BYO UKORA NGO WIRENGAGIZE IJWI RY’INSHUTI, UMUTURANYI, UMUVANDIMWE UGUKENEYE

• Iyo uyu mugabo aza yuka inabi umugore we, aba yarangije byinshi aho kubikiza: MURI BURI KINTU MENYA UKO WITWARA BITEWE N’IGIHE, AHANTU N’UBURYO. Zirikana ko URUKUNDO RURUTA BYOSE.

Comments