Imwe mu miti yo kwirinda mu gihe wonsa

Kurera umwana agakura si ikintu cyoroshye dore ko hari n’ibyo ugenda umenya unabibona utabiteganyaga. Uwavuze ngo akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu ntiyibeshye kuko uretse amezi 9 mu nda, haniyongeraho imyaka yo konka, kwigishwa ubuzima bunyuranye kandi nkuko babivuga ku mubyeyi uhora uri umwana niyo waba uri muzima cyangwa urwaye burya ahora ahangayitse.
Bimwe mu byo umubyeyi wonsa aba asabwa kwitwararika harimo n’imiti anywa kuko hari imiti ijya mu mashereka umwana akaba yayonka bityo bikaba byagira ingaruka kuri uwo mwana.
Nkuko rero ari intego yacu kuguha inama zinyuranye ku buzima hano twaguteguriye imwe mu miti (yose ntitwayivuga mu nkuru imwe) wakirinda mu gihe wonsa.

1. Aspirin



Ubusanzwe ibi ni ibinini bikoreshwa mu kuzimya umuriro, kubyimbura no kurwanya ububabare. Nyamara nk’uko nta mwana wemerewe kubinywa ni nako mu gihe wonsa by’umwihariko umwana atarageza umwaka, usabwa kudakoresha uyu muti. Iyo ugeze mu mashereka umwana akawonka bigira ingaruka mu tunyangingo dutera amaraso kuvura ( platelet ). Bishobora kandi kumutera indwara izwi nka Reye’s syndrome irangwa no kuruka, guta umutwe, ikizungera kandi iyi ndwara iranica.
Niba nta wundi muti ufite wayisimbura usabwa kumara byibuze amasaha abiri utaronsa nyuma yo gufata aspirin n’ibindi byose ibonekamo ( aha twavuga hedex, action, aspirin effervescent yo bashyira mu mazi , n’ibindi )

2. Codeine



Uyu nawo ni umuti ugabanya uburibwe gusa akenshi ukaba ukunze kuboneka uvanze n’indi miti. Uyu muti ubusanzwe nta muntu utarageza imyaka 12 wemerewe kuba yawukoresha. Kuko rero uyu muti ujya mu mashereka, nta mugore wonsa wemerewe kuwufata dore ko utera ibibazo by’ubuhumekero ku mwana ndetse byanamurembya cyane.
Imwe mu miti ibonekamo codeine twavuga efferalgan+codeine, imwe mu miti ivura grippe, neo-codion, imiti ivura uburibwe
Mbere yo kugira uwo ufata banza urebe niba mu biwugize nta codeine irimo.

3. Imiti ifungura mu mazuru



Iyi miti habamo inyobwa cyangwa iyo bashyira mu mazuru byaba ibitonyanga cyangwa iyo bakandiramo. Iyi nayo akenshi ikunze kuvangwa mu miti ivura grippe muri rusange kandi iyi miti iyo igiye mu mashereka bitera umwana ibibazo byo gusinzira, ibimeze nko kwivumbura, ndetse no gutera nabi ku mutima. Ndetse hari n’imiti imwe yo gufungura mu mazuru izwiho kugabanya amashereka. Niba uri gufata imiti ya grippe usabwa gucunga ko nta ngaruka igira ku mwana.

4. Chloramphenicol



Chlorampenicol nubwo abenshi bayizi nk’umuti ushyirwa mu jisho cyangwa mu gutwi ariko habaho n’ibinini byawo Nubwo mu bihugu bimwe udakoreshwa. Uyu muti iyo uwunywa ukonsa, bitera umwana kuruka, kuzana ibyuka mu nda, no guhondobera. Kuri bamwe bishobora no kugira ingaruka ku maraso aho byatera ikibazo cyo kugabanyuka kwayo.
Niba nta wundi muti waboneka ngo usimbuzwe uyu, bisaba guhora ukurikirana ibizwi nka CBC (complete blood count) aho bapima niba insoro z’amaraso zikiri ku gipimo cyemewe.
Gusa niba uri konsa umwana wavutse atagejeje igihe cyangwa atujuje ibiro ho rwose usabwa guca ukubiri n’uyu muti.

5. Statins



Nusoma statins ntubyitiranye na nystatin ahubwo iyi ni imiti ihabwa abafite cholesterol nyinshi cyane cyane abafite umubyibuho ukabije cyangwa se abafite zimwe mu ndwara z’umutima. Umwana muto aba akeneye cholesterol kuko ituma ubwonko bwe bukura neza ndetse ni ingenzi mu gufasha utunyangingo twe. Niyo mpamvu umugore wese wonsa atemerewe gukoresha imiti iri muri iri tsinda.

Dusoza



Iyi siyo miti yonyine umugore wonsa atemerewe gukoresha niyo mpamvu igihe cyose ugiye kwivuza cyangwa se kwigurira umuti usabwa kwibuka kuvuga ko wonsa kugirango uhabwe umuti utagira ingaruka ku mwana wonsa.

Comments