Impamvu zinyuranye zitera umubyibuho ukabije

Iyo havuzwe umubyibuho ukabije haba havugwa kuba ufite igipimo cya BMI kirenze 25.
Gusa nanone bigenda birutana aho hagati ya 25 na 30 akenshi biba bitaratera akaga gakabije naho hejuru ya 30 bikaba biteje ikibazo ndetse iyo bigeze hejuru ya 40 ho utangira kugerwaho n'ingaruka zitewe n'uwo mubyibuho ukabije

Nubwo akenshi tubyitirira kurya ariko siyo mpamvu yonyine ishobora gutera umubyibuho ukabije nkuko muri iyi nkuru tugiye kubirebera hamwe

1. Urya nabi


Benshi iyo bumvise kurya nabi bahita bumva kurya indyo nkene, itagira amavuta, nta kanyama nyamara kurya nabi ni ukurya ibidafite intungamubiri no kurya ibifite ibyangiza umubiri cyane.
Muri byo twavugamo;
– Ibirimo amasukari y’amakorano
– Ibibonekamo amavuta menshi
– Ibigurwa bihita biribwa (fast food)
– Ibyongewemo calories nyinshi
Ibi byose kubirya kenshi ni ukwiyongerera ibyago byo kugira umubyibuho ukabije

2. Ntukora siporo


Gukora siporo uretse gukomeza umubiri binagufasha gutwika ibinure na za calories ziba zinjiye binyuze mu byo wariye.
Niba ubyuka ujya ku kazi mu modoka, ukagakora wicaye, ugataha mu modoka, ukabaho udakora siporo nayo ni indi mpamvu izagutera kwa kugira ibiro bikabije.

3. Kumara igihe kinini ntacyo ukora


Kubera iterambere usanga abadafite akazi bamara amasaha menshi biyicariye bareba filime, bari kuri chat, ugasanga uretse kuba umubiri udakora n’ubwonko nabwo ntibukoreshwa.

Ikigeretseho usanga nanone abo baba bicaye barya utundi tuntu nk’injugu, utunyobwa, anywa imitobe, byose bikajya mu mubiri udakoreshwa. Niyo utakoresha ingufu z’umubiri ugakoresha ibitekerezo naho burya calories ziragenda.

Ariko guhora wiyicariye nabyo byagutera kubyibuha bidasanzwe.

4. Kutonka igihe gihagije


Umwana wonka bimurinda kuba yazakurana ibiro bikabije. Uzarebe umwana wonka gusa n’utunzwe n’andi mata uzahita ubona ko hari itandukaniro. Iyo rero akuze ntiyiyibuke agendanirako. Ubundi umwana utonse ngo byibuze ageze ku myaka 2 (gahunda y'iminsi 1000) aba afite ibyago byinshi byo kuzagira umubyibuho ukabije.

5. Akoko


Nibyo koko n’akoko (genetics) cyangwa imimerere mvukanwa bishobora gutuma ugira umubyibuho ukabije gusa byo byonyine iyo bitajemo izindi mpamvu ntabwo byatuma ubyibuha ngo urenze cyane kandi ushobora kubyitwararika ukaba utagira icyo uba. Urugero rw’imimerere mvukanwa yatera umubyibuho ukabije twavuga ni Prader-Willi syndrome.

6. Indwara


Indwara zimwe na zimwe nk’imikorere mibi ya thyroid, Cushing’s syndrome nazo zishobora gutera ibiro kwiyongera ku buryo budasanzwe

7. Imiti


Imiti ikoreshwa mu kuboneza urubyaro, ikoreshwa mu kuvura indwara zo mu mutwe, ikoreshwa mu kuvura dépression n’iyivura diyabete ni imwe mu miti ishobora gutera kubyibuha birenze.

Dusoza


Si ibi gusa. Stress, imyitwarire yawe, aho uherereye, imisemburo yawe uko ikora, nabyo bishobora kugira uruhare mu kubyibuha bikabije.

Nawe isuzume urebe aho bipfira



Ongera usome ibyagufasha kugabanya ibiro

Zirikana ibi niba wifuza kugabanya ibiro

Comments