Kenshi tuvuga ko iminkanyari mu maso ari ikimenyetso cy’uko umuntu ashaje ndetse ageze mu zabukuru. Nyamara hari igihe usanga umuntu agira iminkanyari ariko wareba ugasanga ntashaje ukibaza ikibitera kikakuyobera
Inkuru ni uko uretse izabukuru hari ibindi binyuranye bizwiho kuba bigira uruhare mu gutuma uruhu rusaza rukazana iminkanyari, birimo ahatuzengurutse, ibyo turya, ibyo twisiga n’ibindi nkuko muri iyi nkuru tugiye kubirebera hamwe

Riza ku isonga mu bitera iminkanyari ku mubiri muri rusange no mu maso by’umwihariko. Si izuba muri rusange ariko ahubwo izuba ry’igikatu riba ririmo imirasire ya UV izwiho kwinjira mu ruhu imbere no kurutwika irwangiza dore ko iri no mu bitera kanseri y’uruhu. Iyo mirasire rero ikaba yangiza collagen na elastin ingaruka zikaba iminkanyari
Ubushakashatsi bwakoze muri 2010 bwerekanye ko abantu baba mu migi bazana iminkanyari vuba ugereranyije n’abibera ahantu hari ikirere cyiza, mu byaro. Iyi myuka iva mu nganda, isohorwa n’ibinyabiziga, ubushyuhe bwinshi byose biri mu bitera iminkanyari
Niyo mpamvu ari byiza koga byibuze mu maso mbere yo kuryama kugirango wikureho ibyo wisize n’indi myanda iba yiriwe ikujyaho
Kuryama utinze cyane, kubura ibitotsi se ni bimwe mu bitera isura yawe kwangirika. Iyo udasinzira bituma uzana iminkanyari kuko umubiri utakaza amazi kandi na pH yo ku ruhu ntikomeze kuringanira.
Kuryama byibuze amasaha 7 ku munsi ni ingenzi kuko iyo usinziriye niho umubiri usohora uburozi bwari buwurimo kandi kudasohoka kwabwo byangiza uruhu
Stress ntihungabanya ubuzima bwo mu mutwe n’imibanire gusa ahubwo binagira ingaruka ku ruhu rwawe.

Ituma hazamuka cortisol ikaba izwiho kugabanya ubushobozi bw’uruhu bwo kugumana ubuhehere. Kudahehera bikaba bitera iminkanyari mu maso
Isukari yo muri za soda cyangwa iyindi izwiho gutera umubyibuho cyane cyane ku nda nyamara burya iri no mu bitera gusaza imburagihe bikagaragarira ku ruhu
Gukoresha isukari nyinshi kandi kenshi rero biri mu bishobora kugutera iminkanyari kandi udashaje
Impamvu yose yaba igutera gukambya agahanga bigenda byangiza imikaya yo mu maso ukazashiduka iminkanyari ihoraho ntiveho. Ni byiza kwirinda ibitera gukambya agahanga nk’urumuri rwinshicyangwa rucye, kureba muri mudasobwa cyangwa tereviziyo igihe kinini cyane, …

Nyuma y’izuba, itabi niryo ubusanzwe riza ku mwanya wa kabiri mu gutera iminkanyari. Byaba uburyo ukreshamo uritumura ndetse n’uburozi buriturukamo byose bigira uruhare mu gutuma uhorana iminkanyari
Niba wibonaho iminkanyari kandi ukaba wumva imyaka yawe ikiri micye, suzuma ko mu bivuzwe ta cyaba kigira uruhare mu gutuma uyigira

Izuba

Ibihumanya ikirere

3. Kudasinzira
Kuryama utinze cyane, kubura ibitotsi se ni bimwe mu bitera isura yawe kwangirika. Iyo udasinzira bituma uzana iminkanyari kuko umubiri utakaza amazi kandi na pH yo ku ruhu ntikomeze kuringanira.
Kuryama byibuze amasaha 7 ku munsi ni ingenzi kuko iyo usinziriye niho umubiri usohora uburozi bwari buwurimo kandi kudasohoka kwabwo byangiza uruhu
4. Stress
Stress ntihungabanya ubuzima bwo mu mutwe n’imibanire gusa ahubwo binagira ingaruka ku ruhu rwawe.

Ituma hazamuka cortisol ikaba izwiho kugabanya ubushobozi bw’uruhu bwo kugumana ubuhehere. Kudahehera bikaba bitera iminkanyari mu maso
5. Isukari
Isukari yo muri za soda cyangwa iyindi izwiho gutera umubyibuho cyane cyane ku nda nyamara burya iri no mu bitera gusaza imburagihe bikagaragarira ku ruhu
Gukoresha isukari nyinshi kandi kenshi rero biri mu bishobora kugutera iminkanyari kandi udashaje
6. Gukambya agahanga
Impamvu yose yaba igutera gukambya agahanga bigenda byangiza imikaya yo mu maso ukazashiduka iminkanyari ihoraho ntiveho. Ni byiza kwirinda ibitera gukambya agahanga nk’urumuri rwinshicyangwa rucye, kureba muri mudasobwa cyangwa tereviziyo igihe kinini cyane, …
Kunywa itabi

Nyuma y’izuba, itabi niryo ubusanzwe riza ku mwanya wa kabiri mu gutera iminkanyari. Byaba uburyo ukreshamo uritumura ndetse n’uburozi buriturukamo byose bigira uruhare mu gutuma uhorana iminkanyari
Niba wibonaho iminkanyari kandi ukaba wumva imyaka yawe ikiri micye, suzuma ko mu bivuzwe ta cyaba kigira uruhare mu gutuma uyigira
Comments
Post a Comment