Ibyo wamenya ku ruvange rwa Vitamini B1 B6 na B12

Niba warigeze urwara cyangwa urwaza umuntu urwaye indwara z'imitsi, ushobora kuba uzi imiti inyuranye nka tribees forte, neurorubine forte, neuro forte. Iyi miti iyo usomye ibiyigize nta bindi bitari Vitamini B1, B6 na B12.
Izi vitamini buri yose ukwayo ifite akamaro mu mubiri, aho ziwufasha mu mikorere yawo, gukorwa kw'insoro zitukura n'ibindi. Niyo mpamvu umubiri ukenera izi vitamini mu buryo buhagije kugirango zinawurinde.
Ese biba byagenze bite kugeza ubwo umuntu akenera ibinini bikoze muri izi vitamini cyangwa aterwe inshinge zazo? Ese nta mafunguro zabonekamo ngo umuntu ayafate bityo yirinde indwara ziterwa no kubura izo vitamini? Ese zibaye nyinshi nta ngaruka?
Nibyo tugiye kuvuga muri iyi nkuru.


Vitamini B-1



Vitamin B-1, cyangwa thiamin, ituma umubiri wawe ufata ibyo wariye ukabihinduramo ingufu ukoresha.
Kugirango ubwonko bwawe n'imitsi ibushamikiyeho bibashe gukora neza (urwungano rw'imyakura) bikenera iyi vitamini.
Kandi ubwonko n'imyakura bigira uruhare runini mu mikorere y'umubiri wose.
Iyi vitamini iboneka cyane mu nyama y'ingurube, amashaza, ibishyimbo, umuceri w'ikigina.




Vitamin B-6



Vitamin B-6 ituma enzymes zishinzwe ikorwa ry'ingufu, isakazamakuru mu mubiri n'ikorwa ry'insoro zitukura n'izera zikora akazi kazo. Birazwiko insoro zera zirinda indwara naho izitukura zikaba ingenzi mu gutuma amaraso abasha gutwara oxygen aho ikenewe mu mubiri.
Iyi vitamini kandi ituma umutima ukora neza kuko isukura amaraso ikuramo homocysteine iyi iyo ibaye nyinshi mu maraso bitera indwara zinyuranye z'umutima.
Iyi vitamini tuyisanga mu mafi ya tuna, salmon, inyama y'inkoko, ibirayi, inyama y'inka, epinari n'imineke. Gusa siho honyine.




Vitamin B-12



Iyi vitamini ikenerwa mu gukora ibisakaza amakuru mu mubiri, mu ikorwa rya hemoglobin yo mu maraso, na DNA. Inagira uruhare mu igabanyuka rya homocysteine gusa yo irayifata ikayihinduramo S-adenosylmethionine, ikaba ikenerwa mu ikorwa n'itunganywa rya hemoglobin na za vitamini zimwe.
Inakoreshwa kandi mu kuvura indwara zinyuranye z'imitsi, na depression.
Ikaba iboneka mu mafi, inyama, amagi, amata n'ibiyakomokaho cyangwa se mu byokurya yongerwamo binyuze mu nganda.






Icyitonderwa



Nkuko twabivuze hejuru izi vitamini ziboneka zibumbiye hamwe mu kinini. Nyamara ntiwemerewe kubikoresha mu gihe muganga atabikwandikiye kuko zibaye nyinshi mu mubiri byatera ibindi bibazo harimo no kwangirika uturandaryi cyane cyane bitewe na B6 nyinshi.
Ahubwo kuko zose tubonye amwe mu mafunguro zibonekamo ni byiza kuba ariyo wakibandaho kurya mu kwirinda kuba wazazihabwa binyuze mu binini cyangwa inshinge.

Comments