Umweru w’igi ufite ibyawo wihariye ndetse ukagira umwihariko ko wo nta cholesterol ibamo bityo bigatuma uba ingenzi cyane ku barwayi ba diyabete n’indwara z’umutima dore ko kuri bo umuhondo w’igi ari icyitonderwa.
Undi mwihariko w’umweru w’igi ni uko burya ariwo wihariye igice kinini cya poroteyine ziboneka mu igi, kuko wihariye 67% byazo.
Hano rero tugiye kurebera hamwe akamaro ko kurya umweru w’igi.
Mu mweru w’igi dusangamo choline, yahoze yitwa vitamin B4, ikaba ingenzi mu gusukura umubiri ikuramo uburozi, ikorwa rya DNA ndetse n’ihererekanamakuru mu mubiri. Uko choline iba nyinshi mu mubiri kandi birinda urwungano rw’imyakura kuba rwakangirika.
Umweru w’igi ukungahaye kuri poroteyine kurenza umuhondo waryo nkuko twabibonye. Kandi poroteyine nizo zubaka umubiri, by’umwihariko imikaya. Ndetse mu gihe umwana agejeje igihe cy’umwaka avutse ni byiza kumuha uyu mweru w’igi kugirango umufashe mu mikurire ye.
Mu mweru w’igi dusangamo potasiyumu iyi ikaba ingenzi ku bantu bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso. Kandi si ukuwuringaniza gusa ahubwo binafasha amagufa gukomera, kurinda Indwara zinyuranye z’umutima na stroke.
Umubyibuho ukabije ubangamira ubuzima muri rusange bitewe na calories n’ibinure byinshi muri wowe. Umweru w’igi urimo intungamubiri ariko nta binure ndetse nacalories zirimo ni nkeya cyane bityo kuwurya bitera igihagisha bigatuma umubiri ukoresha ibinure biwurimo.
Umunaniro uterwa na byinshi harimo no kugabanyuka k’ubutare mu mubiri. Niba wumva isereri, umunaniro utunguranye, ni byiza gufata umweru w’igi kuko uzabikurinda. Habonekamo magnesium na manganese bikaba bizwiho by’umwihariko kurinda umunaniro.
Kugirango ugire amagufa akomeye ukeneye kurya amafunguro akungahaye kuri kalisiyumu. Kalisiyumu kandi si ugukomeza amagufa gusa ahubwo inayarinda kwangirika ndetse inarinda Indwara zinyuranye zayafata. Mu mweru w’igi rero tuyisangamo.
Kurya umweru w’igi kenshi bifasha uturemangingofatizo kwisana ndetse bikanafasha uruhu guhorana itoto ntirugire iminkanyari. Ni ifunguro ryiza ku bashaka kurwanya ingaruka z’amavuta yangiza uruhu bisize ndetse n’abafite uruhu rwangijwe n’izuba.
Umweru w’igi ni ikigega cya vitamin B2 na B12 zikaba vitamin z’ingenzi mu kurinda Indwara z’amaso, umutwe w’uruhande rumwe, umugongo n’ubundi buribwe bunyuranye. Kutawubura ku ifunguro ryawe byaba ingenzi.

1. Ku rwungano rw’imyakura
Mu mweru w’igi dusangamo choline, yahoze yitwa vitamin B4, ikaba ingenzi mu gusukura umubiri ikuramo uburozi, ikorwa rya DNA ndetse n’ihererekanamakuru mu mubiri. Uko choline iba nyinshi mu mubiri kandi birinda urwungano rw’imyakura kuba rwakangirika.
2. Gukorwa, gukura no gukomera kw’imikaya
Umweru w’igi ukungahaye kuri poroteyine kurenza umuhondo waryo nkuko twabibonye. Kandi poroteyine nizo zubaka umubiri, by’umwihariko imikaya. Ndetse mu gihe umwana agejeje igihe cy’umwaka avutse ni byiza kumuha uyu mweru w’igi kugirango umufashe mu mikurire ye.
3. Kuringaniza umuvuduko w’amaraso
Mu mweru w’igi dusangamo potasiyumu iyi ikaba ingenzi ku bantu bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso. Kandi si ukuwuringaniza gusa ahubwo binafasha amagufa gukomera, kurinda Indwara zinyuranye z’umutima na stroke.
4. Ku bafite umubyibuho ukabije
Umubyibuho ukabije ubangamira ubuzima muri rusange bitewe na calories n’ibinure byinshi muri wowe. Umweru w’igi urimo intungamubiri ariko nta binure ndetse nacalories zirimo ni nkeya cyane bityo kuwurya bitera igihagisha bigatuma umubiri ukoresha ibinure biwurimo.
5. Kurwanya umunaniro no kuwurinda
Umunaniro uterwa na byinshi harimo no kugabanyuka k’ubutare mu mubiri. Niba wumva isereri, umunaniro utunguranye, ni byiza gufata umweru w’igi kuko uzabikurinda. Habonekamo magnesium na manganese bikaba bizwiho by’umwihariko kurinda umunaniro.
6. Gukomeza amagufa
Kugirango ugire amagufa akomeye ukeneye kurya amafunguro akungahaye kuri kalisiyumu. Kalisiyumu kandi si ugukomeza amagufa gusa ahubwo inayarinda kwangirika ndetse inarinda Indwara zinyuranye zayafata. Mu mweru w’igi rero tuyisangamo.
7. Kukurinda gusaza imburagihe
Kurya umweru w’igi kenshi bifasha uturemangingofatizo kwisana ndetse bikanafasha uruhu guhorana itoto ntirugire iminkanyari. Ni ifunguro ryiza ku bashaka kurwanya ingaruka z’amavuta yangiza uruhu bisize ndetse n’abafite uruhu rwangijwe n’izuba.
8. Kurinda Indwara zinyuranye
Umweru w’igi ni ikigega cya vitamin B2 na B12 zikaba vitamin z’ingenzi mu kurinda Indwara z’amaso, umutwe w’uruhande rumwe, umugongo n’ubundi buribwe bunyuranye. Kutawubura ku ifunguro ryawe byaba ingenzi.
Icyitonderwa
- Nubwo umweru w’igi ari ingenzi, nyamara nanone hari intungamubiri zinyuranye ndetse na vitamin n’imyunyungugu utasangamo ahubwo biboneka mu muhondo waryo. Niyo mpamvu mu gihe udafite uburwayi cyangwa indi mpamvu ikubuza kurya umuhondo w’igi, usabwa kurya igi ryose kugirango ube winjije ibiboneka mu igi byose.
- Nubwo harimo poroteyine nyinshi, ariko kandi nizo zikunze gutera ubwivumbure ku bantu benshi. Niyo mpamvu mu gihe umwana atarageza umwaka usabwa kutawumuha ahubwo wamuha umuhondo waryo (nabwo hejuru y’amezi 9)
- Mikorobe zifata amagi zifata mu mweru waryo cyane cyane iyizwi nka Salmonella. Niyo mpamvu usabwa guteka igi rigashya neza kugirango niba hari harimo iyo mikorobe ibashe gupfa kuko ubushyuhe burayica.
Dusoze tubifuriza kuryoherwa.
[…] Ongera usome hano Ibyiza byo kurya umweru w’igi […]
ReplyDelete[…] Ibyiza byo kurya umweru w’igi […]
ReplyDelete