Ibyiza byo kunywa icyayi kirimo indimu

Nkuko uyu mutwe ubivuga iki ni icyayi kiba cyongewemo indimu bityo bikacyongerera intungamubiri n’akamaro mu mubiri kakiyongera.
Icyayi cyaba black tea (cy’amajyani asanzwe), green tea cyangwa ubundi bwoko kiba gikungahaye kuri caffeine, catechins, ibisukura umubiri gusa gushyiramo indimu byongeramo vitamin C, vitamin B6, potasiyumu n’andi moko ya aside zifite akamaro mu mubiri nkuko tugiye kubibona.

1. Uruhu rwiza



Kunywa iki cyayi bifasha mu kurinda uruhu kugaragaza gusaza no kuzana iminkanyari. Biterwa nuko harimo ibisukura umubiri biwukuramo uburozi n’imyanda.

2. Kugabanya ibiro



Caffeine irimo kimwe na cya cyanga cy’indimu bituma utumva inzara bikakurinda kuryagagura nuko bigatuma umubiri ukoresha ibinure usanganywe maze bigatera ibiro kugabanyuka. Uretse ibyo kandi binafasha mu gutera umubiri gukorana ingufu.

3. Ubudahangarwa



Ubwinshi bwa vitamin C yo mu ndimu butuma kunywa iki cyayi byongerera ingufu ubudahangarwa bityo bikakurinda Indwara ziterwa na mikorobi cyane cyane izifata mu buhumekero harimo ibicurane, inkorora, kokera mu mihogo ndetse binagabanya ingufu za asima.

4. Kanseri



Iki cyayi kibonekamo kandi quercetin iyi ikaba izwiho gutuma uturemangingo tubyara kanseri dupfa. Kukinywa ni imwe mu nzira zo kukurinda kanseri zinyuranye.

5. Umutima



Vitamin C ifatanyije n’ibisohora uburozi n’imyanda mu mubiri birinda umutima kuko bituma amaraso atembera neza ndetse n’imiyoboro yayo ntizemo ingese.

6. Diyabete



Muri iki cyayi habonekamo hesperidin ikaba izwiho gufasha umubiri kuringaniza igipimo cya insulin n’isukari mu mubiri bityo bikarinda abrwayi ba diyabete kuba isukari yabo yazamuka cyane cyangwa ikamanuka cyane.

Ni gute gikorwa



Teka icyayi uko usanzwe ugiteka, niba ari amajyani asanzwe cyangwa se tea bag ukoresha.
Mu gatasi kamuriramo igisate cy’indimu uvange.
Ushobora kongeramo ubuki niba ushaka kongera uburyohe (uretse ko n’akamaro kaba kiyongereye).

Icyitonderwa



Kubera caffeine si byiza ko abagore batwite banywa iki cyayi cyane. Abandi nabo basabwa kukinywa mu rugero kandi si byiza kukinywa mu nda harimo ubusa kuko harimo za aside zishobora kubangamira igifu.

Comments