Nubwo bamwe bacyeka ko gusomana ari umuco mvamahanga, ariko iyo uganiriye n’abakuze bakwemeza ko na kera gusomana byahozeho gusa babyubahaga cyane nk'uko bubahaga gukora imibonano mpuzabitsina. Bitandukanye n’ubu usanga dusomanira no ku ka rubanda, abahisi n’abagenzi batureba.
Inyandiko zimwe zivuga ko gusomana utari umuco w’abantu ahubwo babikopeye inuma dore ko kera bari bazi yuko zo zimanyiriza mu kanwa kuko zikunda gusomana cyane.
Uretse kuba kimwe mu bikorwa byo gutegura imibonano no kwerekana urugwiro n’urukundo abahanga bugaragaza ko gusomana bafite ibindi bimarira umubiri nkuko iyi nkuru yacu igiye kubisobanura
Iyo usomanye ubwonko buhita bukora uruvange rw’imisemburo inyuranye irimo oxytocin, dopamine na serotonin iyi ikaba ifatanyiriza hamwe mu gutuma ugira ibyishimo n’akanyamuneza. Si ibyo gusa kuko binamanura igipimo cya cortisol uyu ukaba umusemburo wa stress.
Uriya musemburo wa oxytocin kandi ni ingenzi kuko utuma hahora ubusabane hagati y’abantu babiri basomanye. Niyo mpamvu hagati y’abashakanye gusomana ari kimwe mu bibongerera gusabana
Nkuko hejuru twabibonye, gusomana bituma igipimo cya cortisol mu mubiri kigabanyuka. Ibi rero bituma stress wari ufite, agahinda n’umubabaro bigabanyuka. Niyo mpamvu usanga iyo umuntu musomanye yari ababaye agahinda kagabanyuka
Aha byumvikane neza uyu si umuti usimbura iyo usanzwe ufata ivura umuvuduko w’amaraso. Gusa gusomana bituma imiyoboro y’amaraso ibasha kwaguka nuko umuvuduko amaraso yagenderagaho ukagabanyuka kuko inzira anyuramo yabashije kwaguka. Muri macye gusomana ni byiza ku mutima
Iyo uri mu mihango usanga imikaya yo mu kiziba cy’inda igeraho ikubabaza, ukumva umeze nk’aho ari ibinya byagufashemo. Gusomana bituma iyi mikaya ibasha koroha bwa buribwe bukagabanyuka
Niba wajyaga witwaza ko uri kubabara umutwe bigatuma udashaka gukora imibonano, uyu muti ni mwiza. Gusomana bituma imitsi ifunguka nuko umuvuduko w’amaraso ukagabanyuka maze stress ikagabanyuka ibi byose bikuvura umutwe.
Usanga benshi bavuga yuko mu kanwa haba mikorobi mbi nyinshi nyamara birengagiza yuko habamo n’inziza ari nazo nyinshi kuko zitabaye nyinshi twajya duhora turwaye mu kanwa. Iyo musomana rero muhererekanya izi mikorobi nziza (gusa iyo mutisukuye bihagije n’imbi ziziramo) nuko bigatuma uwari afite nkeya ziyongera bityo bikamwongerera ubudahangarwa bwo mu kanwa
Iyo usomana bituma amacandwe umubiri ukora yiyongera. Amacandwe atuma mu kanwa hahora ubuhehere, ubasha kumira neza kandi atuma nta biryo byinshi bifata ku menyo. Ibi byose bituma amenyo atarwaragurika
Abahanga bemeza yuko umuntu uko agusomye bwa mbere, ni ukuvuga mugitangira inzira y’urukundo bikwereka niba agufitiye urukundo nyarwo cyangwa ari amarangamutima ashira vuba. Iyo agusomye n’ubwitonzi, atabihubukiye, nta gahato, biba byerekana ko akwiyumvamo. Naho iyo abikora nk’ucuranwa kandi atitaye aho muri akenshi biba ari iby’ako kanya kubera ikintu runaka agushakaho
Usanga benshi bavuga yuko utemeye ko musomana no gukora imibonano mwabyihorera. Nibyo koko gusomana ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi byo gutegura imibonano kandi iyo bikozwe neza bituma mwese mubikora mubikunze.
Ku bagabo bagorwa n’inshuro ya kabiri, ubushakashatsi bugaragaza ko gusomana bibafasha kongera gufata umurego bitagoranye cyane kandi iyo utinda kurangiza ugasomana uri mu gikorwa hagati byihutisha kurangiza.
Reka dusoze tuvuga ko gusomana Nubwo ari byiza kandi ari ingenzi ariko bisaba isuku yo mu kanwa ku mpande zombi. Ikindi bishobora gukwirakwiza indwara nka Ebola ndetse n'izindi zigendera mu mwuka nk'igituntu.
Biba bibabaje iyo ugiye gusoma umuntu ugasanga mu kanwa ke haturukamo umwuka mubi. Niyo mpamvu mu gihe uteganya gukora iki gikorwa usabwa koza mu kanwa ndetse niba wanyoye inzoga cyangwa itabi ugashaka utuntu two guhumuza mu kanwa. Ushobora guhekenya pome, guhekenya orbit (itarimo isukari) cyangwa ugafata ikindi cyagabanya uwo mwuka mu kanwa.

1. Bizamura umusemburo w’ibyishimo
Iyo usomanye ubwonko buhita bukora uruvange rw’imisemburo inyuranye irimo oxytocin, dopamine na serotonin iyi ikaba ifatanyiriza hamwe mu gutuma ugira ibyishimo n’akanyamuneza. Si ibyo gusa kuko binamanura igipimo cya cortisol uyu ukaba umusemburo wa stress.
2. Byongera ubusabane
Uriya musemburo wa oxytocin kandi ni ingenzi kuko utuma hahora ubusabane hagati y’abantu babiri basomanye. Niyo mpamvu hagati y’abashakanye gusomana ari kimwe mu bibongerera gusabana
3. Bivura stress
Nkuko hejuru twabibonye, gusomana bituma igipimo cya cortisol mu mubiri kigabanyuka. Ibi rero bituma stress wari ufite, agahinda n’umubabaro bigabanyuka. Niyo mpamvu usanga iyo umuntu musomanye yari ababaye agahinda kagabanyuka
4. Bigabanya umuvuduko ukabije w’amaraso
Aha byumvikane neza uyu si umuti usimbura iyo usanzwe ufata ivura umuvuduko w’amaraso. Gusa gusomana bituma imiyoboro y’amaraso ibasha kwaguka nuko umuvuduko amaraso yagenderagaho ukagabanyuka kuko inzira anyuramo yabashije kwaguka. Muri macye gusomana ni byiza ku mutima
5. Bigabanya kuribwa mu mihango
Iyo uri mu mihango usanga imikaya yo mu kiziba cy’inda igeraho ikubabaza, ukumva umeze nk’aho ari ibinya byagufashemo. Gusomana bituma iyi mikaya ibasha koroha bwa buribwe bukagabanyuka
6. Bikiza umutwe
Niba wajyaga witwaza ko uri kubabara umutwe bigatuma udashaka gukora imibonano, uyu muti ni mwiza. Gusomana bituma imitsi ifunguka nuko umuvuduko w’amaraso ukagabanyuka maze stress ikagabanyuka ibi byose bikuvura umutwe.
7. Byongerera ingufu ubudahangarwa
Usanga benshi bavuga yuko mu kanwa haba mikorobi mbi nyinshi nyamara birengagiza yuko habamo n’inziza ari nazo nyinshi kuko zitabaye nyinshi twajya duhora turwaye mu kanwa. Iyo musomana rero muhererekanya izi mikorobi nziza (gusa iyo mutisukuye bihagije n’imbi ziziramo) nuko bigatuma uwari afite nkeya ziyongera bityo bikamwongerera ubudahangarwa bwo mu kanwa
8. Birwanya gucukuka amenyo
Iyo usomana bituma amacandwe umubiri ukora yiyongera. Amacandwe atuma mu kanwa hahora ubuhehere, ubasha kumira neza kandi atuma nta biryo byinshi bifata ku menyo. Ibi byose bituma amenyo atarwaragurika
9. Buriya ngo ni ikimenyetso cy’inshuti nyayo
Abahanga bemeza yuko umuntu uko agusomye bwa mbere, ni ukuvuga mugitangira inzira y’urukundo bikwereka niba agufitiye urukundo nyarwo cyangwa ari amarangamutima ashira vuba. Iyo agusomye n’ubwitonzi, atabihubukiye, nta gahato, biba byerekana ko akwiyumvamo. Naho iyo abikora nk’ucuranwa kandi atitaye aho muri akenshi biba ari iby’ako kanya kubera ikintu runaka agushakaho
10. Ni byiza mu gutegura imibonano
Usanga benshi bavuga yuko utemeye ko musomana no gukora imibonano mwabyihorera. Nibyo koko gusomana ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi byo gutegura imibonano kandi iyo bikozwe neza bituma mwese mubikora mubikunze.
Ku bagabo bagorwa n’inshuro ya kabiri, ubushakashatsi bugaragaza ko gusomana bibafasha kongera gufata umurego bitagoranye cyane kandi iyo utinda kurangiza ugasomana uri mu gikorwa hagati byihutisha kurangiza.
Dusoza
Reka dusoze tuvuga ko gusomana Nubwo ari byiza kandi ari ingenzi ariko bisaba isuku yo mu kanwa ku mpande zombi. Ikindi bishobora gukwirakwiza indwara nka Ebola ndetse n'izindi zigendera mu mwuka nk'igituntu.
Biba bibabaje iyo ugiye gusoma umuntu ugasanga mu kanwa ke haturukamo umwuka mubi. Niyo mpamvu mu gihe uteganya gukora iki gikorwa usabwa koza mu kanwa ndetse niba wanyoye inzoga cyangwa itabi ugashaka utuntu two guhumuza mu kanwa. Ushobora guhekenya pome, guhekenya orbit (itarimo isukari) cyangwa ugafata ikindi cyagabanya uwo mwuka mu kanwa.
Abafite abo basomana , MURYOHERWE
Comments
Post a Comment