Ese kuki koko ndangiza vuba?

Ikibazo cy'imyorokere gikunze guhangayikisha igitsinagabo ni ukurangiza vuba. Gusa nanone usanga bamwe hari ibyo bita kurangiza vuba nyamara mwaganira ugasanga yabyitiranyaga cyangwa se umwanya amara uhagije.

Hano tugiye kuvuga ku cyo kurangiza vuba bivuze, impamvu nyamukuru zibitera nazo zivugweho

Kurangiza vuba ni iki?



Havugwa ko umugabo arangiza vuba iyo arangiza hatarashira iminota 2 Ari gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa igihe asohora akiri mu myiteguro. Bivuze ko kuba warangiza mu minota 3 cyangwa 5 burya rwose bititwa kurangiza vuba.

Biterwa n iki?



Kurangiza vuba biterwa n impamvu zinyuranye. Gusa twazikubira mu bice bine by ingenzi

Igice cya mbere Ni ukuba utaramenyera.



Ibi birasanzwe ku muntu ukoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere ko arangiza vuba ndetse hari n'igihe atamenya uko amasohoro aje. Uko ugenda ubimenyera igihe umara kiriyongera.

Igice cya kabiri Ni akoko.



Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo barangiza vuba, 91% baba bafite igisekuru ku bantu barangiza vuba aha rero hakenerwa ubuvuzi bwa muganga nyuma yo kugusuzuma akamenya imiti ukwiriye

Igice cya gatatu Ni umusemburo wa serotonin.



Uyu musemburo witwa kandi umusemburo w'umunezero ubushakashatsi bugaragaza KO abagabo barangiza vuba baba bawufite ari mucyeya. Inkuru nziza ni uko uyu musemburo hari amafunguro azwiho kuwongera, tuzayavugaho mu nkuru ukwayo

Igice cya kane Ni imitekerereze.



Iki gice ari nacyo kirimo abantu benshi ni icyerekana KO akenshi gukora imibonano udatuje bitera kurangiza vuba kuko utagira umwanya wo gutekereza ku gikorwa ngo umenye uko ukiyobora.
Kuba ubikoze nk'ubyibye (wenda ni inshuti yagusuye kandi irashaka kugenda), kuba ufite stress cyangwa ibindi bibazo, kuba uri ahantu hadatekanye, kuba ufite ubwoba, kuba ubikoze ari nk'agahato, ni zimwe mu mpamvu zitera kurangiza vuba.
Niba ujya ugira icyo kibazo, urebe aho waba uherereye kuko kubikosora bigendera ku kibitera

Comments

  1. […] Muri imwe mu nkuru zatambutse hari aho twavuze ibyerekeye serotonin aho twavugaga ko igira uruhare rukomeye mu bijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina. (Iyo nkuru wakongera kuyisoma hano) […]

    ReplyDelete

Post a Comment