Dusobanukirwe indwara ya stroke

Iyi ndwara bigoye kubonera ikinyarwanda ni Indwara ibaho mu gihe amaraso yajyaga mu bwonko atakibasha kujyayo. Iyo amaraso ajya mu bwonko ahagaze, bivuze ko na oxygen yajyagayo iba itakigerayo nuko ubwonko bugatangira kwangirika. Ni Indwara yica vuba iyo itavuwe kare, gusa nanone ni Indwara ifite ibiyigaragaza ku buryo kubimenya kare ari kimwe mu byatuma uwo ifashe itamuhitana.

Nibyo tugiye kuvugaho muri iyi nkuru.

Amoko ya stroke



Stroke ni Indwara iri mu moko abiri y’ingenzi. Kutagera kw’amaraso ku bwonko biterwa n’impamvu ebyiri z’ingenzi.

Bwa mbere hari igihe umutsi ujyana amaraso mu bwonko wifunga.



Uku kwifunga bituruka ahanini nuko amaraso avura, cyangwa uwo mutsi ukazamo ibyo twakita ingese ahanini bituruka kuri cholesterol mbi iba nyinshi igatuma mu mutsi imbere hitekeramo ibinure nuko bigatuma amaraso adatambuka neza kwa kuhatinda bigatuma yipfundika akabuza andi gutambuka. Niyo yitwa Ischemic stroke

Bwa kabiri, bishobora guturuka ku mutsi waturitse.



Uko guturika bishobora guturuka ku mpanuka, cyangwa se bigaturuka ku miti waba uri gufata cyane cyane itangwa mu gutuma amaraso atavura ndetse no kuba ufite umuvuduko ukabije w’amaraso. Niyo yitwa Hemorrhagic stroke

Iyi ndwara irangwa n’iki?



Iyo amaraso atagera mu bwonko neza bitera impinduka mu mikorere y’umubiri kandi biba mu gihe cyihuse. Ibimenyetso simusiga harimo:

  1. Gutentebuka amaguru, amaboko ndetse n’isura igasa n’iyaguye ikinya ibi kandi bigafata ahanini igice kimwe cy’umubiri

  2. Kuyoba ubwenge no kudasobanukirwa ibiri kuba

  3. Kugobwa ururimi ukavuga udedemanga cyangwa ururimi rudasohoka mu kanwa

  4. Kutabasha kureba neza cyane cyane bigafata ijisho rimwe cyangwa yombi

  5. Guta uburinganire nuko kugenda bikagorana

  6. Isereri n’ikizungera

  7. Umutwe ukaze kandi udafite ikiwuzanye



Ibi nibyo abaganga babumbira mu ijambo FAST= Face, Arms, Speech and Time. Impinduka ku isura, amaboko, imivugire bigasaba gukoresha igihe neza (byiza ni ukwihutana umurwayi kwa muganga byaba bigoranye ugahamagara ubufasha bwihuse)

Ese ni iki gitera stroke?



Iyi ni Indwara iterwa n’impamvu zinyuranye, izo tugiye kuvuga hano ni izongera ibyago byinshi byo kuba wayirwara.

1. Umuvuduko ukabije w’amaraso.



Niwo benshi bazi nka hypertension. Iyi niyo mpamvu iza ku isonga mu zitera stroke. Niba umuvuduko wawe uri hejuru ya 140/90 usabwa kwihutira kwa muganga


2. Itabi.



Ryaba iritumurwa cyangwa se irihekenywa, itabi mu buryo bwose ni ribi kubera nicotine ibamo izamura umuvuduko w’amaraso. Kandi inatera amaraso kuba yakipfundika ku buryo bworoshye. Aha wibuke ko umwotsi w’itabi wica n’utarinywa


3. Indwara z’umutima.



Izi zitera hafi kimwe cya kane cya stroke. Izi ndwara ahanini zitera amaraso kwipfundika ndetse n’umutima ugatera mu buryo budasanzwe


4. Diyabete.



Kenshi usanga abarwaye diyabete banagira umuvuduko ukabije w’amaraso cyangwa se ugasanga bafite umubyibuho ukabije ibi byombi bikaba isoko yo kuba warwara stroke


5. Imiti.



Nkuko twabivuze hejuru hari imiti yongera ibyago byo kuba wagira stroke. Muri yo harimo imiti itangwa ngo ibuze amaraso kuvura, imiti ihabwa abagore bari mu myaka yo gucura ngo ibarinde ingaruka zizanwa na byo, ndetse n’ibinini bikoreshwa mu kuboneza urubyaro byakongera ibyago


6. Imyaka.



Yego buri wese ashobora kurwara stroke ndetse n’umwana uri mu nda yayirwara ariko iyo urengeje imyaka 55 ibyago bigenda byikuba kabiri buri myaka 10


7. Umuryango.



Niba mu muryango harimo uwarwaye stroke nawe bikongerera ibyago byo kuba wayirwara, kimwe nuko kuba harimo abarwaye diyabete cyangwa abafite umuvuduko ukabije w’amaraso nabyo bikongerera ibyago.


8. Igitsina.



Abagabo bafatwa na stroke kurenza abagore mu myaka yo hasi ariko mu bageze mu zabukuru ifata cyane abagore kandi kenshi irabahitana.


9. Ibara ry'uruhu



Iyi ndwara nubwo ari rusange ariko usanga yibasira cyane abirabura kurenza abafite irindi bara ry'uruhu

Ese iyi ndwara iravurwa igakira?



Nubwo iyi ndwara ihitana benshi mu bayirwaye, kenshi bituruka ku gutindana umurwayi ubanza kuvura ibimenyetso cyangwa se kubera kutamenya ibimenyetso byayo. Ariko iyo umurwayi agejejwe kwa muganga kare abaganga bakamwitaho, nta kabuza arakira. Niyo mpamvu ku ndwara yose ari byiza kwihutira kujyana umurwayi kwa muganga

Comments

  1. […] iyo izamutse biba ikibazo ku mutima ndetse byanatera stroke. Kunywa umucyayicyayi rero bifasha mu gutuma cholesterol mu maraso […]

    ReplyDelete
  2. […] yaguka bityo bigatuma amaraso atembera neza bikarinda indwara zinyuranye z’umutima harimo stroke, umuvuduko ukabije w’amaraso n’izindi ndwara zinyuranye zafata […]

    ReplyDelete

Post a Comment