Uko wakoresha indimu mu kuvura ibiheri byo mu maso

Niba urwaye ibiheri byaba binini cyangwa bitoya, ushobora kuba mu miti warangiwe hanarimo gukoresha indimu.

Gusa kimwe ni uko ushobora kuba warabwiwe uko ikoreshwa cyangwa se ntubyumve neza, ikindi ukaba utazi niba uykoresha yonyine cyangwa hari ibivangwa na yo

 

Niba hari ikintu kibangamira benshi ni ibiheri byo mu maso. Bamwe bagira duto abandi ugasanga ni binini ku buryo niyo ari kure biba bigaragara.

 

Umutobe w’indimu ni kimwe mu byifashishwa mu kuvura ibiheri byo mu maso, gusa si ibiheri byose nkuko turi bubibone.

 

Ni gute uyu mutobe w’indimu uvura ibiheri?


Uyu mutobe w’indimu iyo ugeze ku ruhu ukora ibintu bitandukanye byose bigafatanyiriza hamwe kuvura ibiheri.

 


  1. Kugabanya amavuta




 

Uyu mutobe uba urimo aside niyo ikamura amavuta mu ruhu bigatuma atongera gufunga utwengehu kubera yabaye menshi mu ruhu

 

2. Kwica bagiteri


 

Ibiheri biterwa nuko ibinure bya sebum byabaye byinshi bigafunga utwengehu, ariko kuriya ubona agaheri gatukura biterwa na bagiteri ziba ziri kororkera muri twa twengehu twifunze. Uyu mutobe w’indimu rero wica za bagiteri

 

3. Kubyimbura


 

Nibyo koko uduheri tuba tubyimbye ndetse ugasanga n’ahazengurutse igiheri haratukura. Umutobe w’indimu ukaba rero uzwiho kubyimbura no kurwanya kuryaryatwa no kwishimagura

 

4. Kuvura


 

Mu mutobe w’indimu habonekamo ibirwanya uburozi n’imyanda mu mubiri bikaba bifatanyiriza hamwe mu kwihutisha gukira kandi bikanarinda kuba wazana inkovu ahakize ibiheri

 

NI GUTE UKORESHWA?


 

Uyu mutobe ushobora kuwukoresha wonyine cyangwa ukawuvanga n’ibindi nk’ubuki, bicarbonate, umweru w’igi, amazi ya roza n’ibindi. Gusa hano turavuga ku ndimu gusa, ubuki n’amazi ya roza

 


  • Indimu yonyine




 

Niba ushaka gukoresha indimu gusa urayikamura ukabona umutobe wayo. Wifashishije agatambaro cyangwa ipamba ugenda usiga wa mutobe aharwaye gusa ukabirekeraho iminota iterenze 10 ariko na none itari munsi ya 5, nyuma ugakaraba

 


  • Indimu n’ubuki




honeylemon

Hano uvanga ikiyiko cy’ubuki n’ikiyiko cy’umutobe w’indimu urwo ruvange ukarusiga mu maso nka mask (mu maso hose). ubirekeraho iminota 20 nyuma ugakaraba

 


  • Indimu n’amazi ya roza




rose-water-min

Aya mazi ya roza ni amavuta akamurwa mu ndabo za roza. Agurwa akoze nk’uko nawe wayikorera (tuzabikoraho inkuru ukwabyo).

Uvanga ibipimo bingana by’umutobe w’indimu n’amazi ya roza, urwo ruvange ukarusiga aharwaye wifashishije agatambaro cyangwa agapamba. Ubirekeraho iminota hagati ya 20 na 30 ukabona kubyoga

 

ICYITONDERWA


 

  • Mu koga ukoresha amazi gusa, bikaba byiza ari amazi y’akazuyazi. Niyo mpamvu biba byiza kubikoresha nijoro kugirango ntuze gukenera kwisiga amavuta nyuma yo gukaraba


 

  • Ikindi indimu ifite muri yo aside niyo mpamvu ikoreshwa gusa ku biheri bifitwe n’abafite uruhu ruyaga. Niba ari ibiheri bifite ikindi kibitera uyu muti ntiwawukoresha


 

  • Kuri bamwe cyane cyane abafite uruhu rwirabura cyane indimu ishobora kurucyesha bigaragara ariko ibi biterwa no kuyikoresha ukajya ahari ubushyuhe bwinshi. Niyo mpamvu mu gihe wayikoresheje usabwa kutajya ku zuba cyangwa ngo wegere umuriro mwinshi.


 

  • Usabwa kubikoresha kugera ukize, ariko ntibikoreshwa iminsi yikurikiranyije, genda usimbuka umunsi umwe kandi nubona wakize uhite ubihagarika


 
Ibyo twifashishije

 

  1. http://www.sciencedirect.com/science/article/pii/S0378874104003678

  2. https://www.ncbi.nlm.nih.gov/pmc/articles/PMC4132408/

  3. https://www.researchgate.net/publication/236217959

  4. https://www.ejmanager.com/mnstemps/36/36-1438429102.pdf

  5. http://www.tandfonline.com/doi/abs/10.1271/bbb.70115

  6. http://onlinelibrary.wiley.com/doi/10.1046/j.1365-4362.2002.01335.x/full


 

Comments