Muri gahunda yacu yo gusobanura ibijyanye na horoscope ubu noneho dukomereje ku bavutse hagati ya tariki 21 z’ukwezi kwa gatatu na tariki 19 z’ukwezi kwa kane.
Aba ikimenyetso cyabo ni aries cyangwa belier mu ndimi z’amahanga naho mu kinyarwanda ubona ko ari umutwe wa rugeyo (isekurume y’intama).
Reka turebere hamwe ibibaranga
Ubusanzwe ku ndangangihe ya zodiac iki kimenyetso nicyo kiza mbere. Abavutse muri iki gihe barangwa no kuba abayobozi, gukunda ubwigenge no kuzana ibitekerezo bishya.
Haba muri politiki no mu gisirikare usanga aba bantu baba abayobozi beza cyane.
Muri kwa kuba abayobozi usanga nanone bashoboye gutunganya ibintu. Usanga iyo muri kumwe ashishikajwe no gushyira ibintu ku murongo, haba mu misango y’ubukwe, mu ishuri usanga niyo yaba atari chef de classe ariko abasaba guceceka… Usanga mu kazi niyo abandi bacogoye bo bakomeza gukora cyane cyane iyo ibyo bari gukora bitararangira kandi byagombaga kurangira
Mu bindi bibaranga harimo kuba abanyamwete, kugira intego, kwigirira icyizere, kurebera ibintu mu nguni nziza (optimist), kuba abanyakuri
Gusa nanone bakarangwa no kutihangana, kwivumbura, gutegeka (cyane cyane iyo udashaka gukora ibyo bo babona ko ari ingenzi)
Mu gihe bakunze kuba abayobozi uzasanga bo badakunze kugira n’umwe bayoboka. Kandi niba icyo bahirimbaniye kitari kubaha umusaruro bahita bakireka bagatangira ikindi.
Aba bantu bahita bagaragariza abo bakunda amarangamutima yabo batabanje no kubitekerezaho cyane. Usanga batanga urukundo bakanarenza igipimo kandi batabanje kureba niba uwo bakunze we ari kubereka ko abakunda. Uvuze ko bakunda buhumyi ntiwaba ubeshye cyane.
Gusa uko byamera kose urukundo rwabo rukomera kandi rukaramba iyo ibyifuzo byabo by’ibanze bigezweho.
Nk’abantu bakunze kuba abayobozi usanga batangira gushaka kwiyobora no kwigenga bakiri bato. Noneho iyo mu muryango babashyiriyeho imipaka usanga bibaye induru ndetse bikaba byanazana imyiryane no gutoroka akava iwabo.
Kurema inshuti nshya kuri we biramworohera kandi usanga bihanganira imico ya buri umwe niyo mpamvu usanga benshi bamwiyumvamo.
Mureke yihitiremo amashuri aziga, yihitiremo akazi azakora. Kuko iyo agiye mu byo akunda abikora n’umutima we wose n’ubwitange.
Gusa mu kazi wirinde kumutegeka cyane ahubwo we ashaka kuyobora niyo mpamvu nubwo yaba akora aho ayoborwa kuri we ibyiza ni ukumureka agakora utamuhata nta n’igitsure kuko arikoresha kandi akore neza. Kuri bo gupiganwa ntibibatera ikibazo ahubwo barabikunda kuko baba bashaka kwerekana ko ari bo bashoboye.
Ku bijyanye n’amafaranga wibagora ubabwira ngo ahazaza, bo babaho mu ndagihe gusa. Icyakora nanone niba yakoresheje amafaranga menshi ahira ashaka ukuntu yakongera kuyinjiza, ibi bigatuma batagira ikibazo ku bijyanye n’amafaranga.
Niba ushaka gukundana n’umusore wa Aries, banza umenye ko bigomba kugenda uko we abishaka. Muri macye wishaka kumuyobora cyangwa kumwinjizamo ibitekerezo byawe, ahubwo mureke we aruyobore wowe ukurikire.
Akunda gushyiraho imipaka ntarengwa mu rukundo kandi niba ari mu bihe bibi usanga yihugiyeho kandi afite umunabi, usabwa kumuha akanya akabanza akava muri ibyo bihe bibi niba udashaka ko muvugana nabi
Umukobwa wa Aries nta bwoba agira kandi arangwa n’ubuyobozi. Byiza wareka akaba ari we ukwihitiramo aho kumwirukaho ngo urebe ko wamutsindira. Nubwo bakunda buhumyi ariko bagerageza kwifata ngo batavaho bayoborwa mu rukundo gusa iyo yagukunze aba yagukunze
Ashaka urukundo rwawe arutsindire kandi akwereke ko arenze ku bandi bakobwa wakunda. Ashaka umuhe ubwigenge ntumutware uko ushaka.
Gusa umenye ko bafuha cyane kandi bizera cyane iyo bamaze gukunda.
Umuntu wavutse muri aya matariki usanga mu rukundo ashobokana cyane na Sagittarius, Leo, Aquarius (Verseau), Gemini, Libra (Balance)
Mu byamamare n’abayobozi bavutse muri aya matariki twavugamo:
Jackie Chan, Charlie Chaplin, Sarah Jessica Parker, Elton John, Mariah Carey, Vincent Van Gogh, Leonardo da Vinci, César Chávez, Thomas Jefferson, Otto von Bismarck, Charlemagne, Nikita Khrushchev, Napoleon III, Lady Gaga, Big Sean, Celine Dion, David Oyelowo, Eddie Murphy, Pharrell Williams, Akon, n’abandi

1.Kuyobora

2.Gutunganya gahunda

MU RUKUNDO
Aba bantu bahita bagaragariza abo bakunda amarangamutima yabo batabanje no kubitekerezaho cyane. Usanga batanga urukundo bakanarenza igipimo kandi batabanje kureba niba uwo bakunze we ari kubereka ko abakunda. Uvuze ko bakunda buhumyi ntiwaba ubeshye cyane.
Gusa uko byamera kose urukundo rwabo rukomera kandi rukaramba iyo ibyifuzo byabo by’ibanze bigezweho.
MU MURYANGO
Nk’abantu bakunze kuba abayobozi usanga batangira gushaka kwiyobora no kwigenga bakiri bato. Noneho iyo mu muryango babashyiriyeho imipaka usanga bibaye induru ndetse bikaba byanazana imyiryane no gutoroka akava iwabo.
Kurema inshuti nshya kuri we biramworohera kandi usanga bihanganira imico ya buri umwe niyo mpamvu usanga benshi bamwiyumvamo.
AKAZI
Mureke yihitiremo amashuri aziga, yihitiremo akazi azakora. Kuko iyo agiye mu byo akunda abikora n’umutima we wose n’ubwitange.
Gusa mu kazi wirinde kumutegeka cyane ahubwo we ashaka kuyobora niyo mpamvu nubwo yaba akora aho ayoborwa kuri we ibyiza ni ukumureka agakora utamuhata nta n’igitsure kuko arikoresha kandi akore neza. Kuri bo gupiganwa ntibibatera ikibazo ahubwo barabikunda kuko baba bashaka kwerekana ko ari bo bashoboye.
Ku bijyanye n’amafaranga wibagora ubabwira ngo ahazaza, bo babaho mu ndagihe gusa. Icyakora nanone niba yakoresheje amafaranga menshi ahira ashaka ukuntu yakongera kuyinjiza, ibi bigatuma batagira ikibazo ku bijyanye n’amafaranga.
UKO WAMWINJIZA MU RUKUNDO
Niba ushaka gukundana n’umusore wa Aries, banza umenye ko bigomba kugenda uko we abishaka. Muri macye wishaka kumuyobora cyangwa kumwinjizamo ibitekerezo byawe, ahubwo mureke we aruyobore wowe ukurikire.
Akunda gushyiraho imipaka ntarengwa mu rukundo kandi niba ari mu bihe bibi usanga yihugiyeho kandi afite umunabi, usabwa kumuha akanya akabanza akava muri ibyo bihe bibi niba udashaka ko muvugana nabi
Umukobwa wa Aries nta bwoba agira kandi arangwa n’ubuyobozi. Byiza wareka akaba ari we ukwihitiramo aho kumwirukaho ngo urebe ko wamutsindira. Nubwo bakunda buhumyi ariko bagerageza kwifata ngo batavaho bayoborwa mu rukundo gusa iyo yagukunze aba yagukunze
Ashaka urukundo rwawe arutsindire kandi akwereke ko arenze ku bandi bakobwa wakunda. Ashaka umuhe ubwigenge ntumutware uko ushaka.
Gusa umenye ko bafuha cyane kandi bizera cyane iyo bamaze gukunda.
Umuntu wavutse muri aya matariki usanga mu rukundo ashobokana cyane na Sagittarius, Leo, Aquarius (Verseau), Gemini, Libra (Balance)
Ibyamamare byavutse muri iki gihe
Mu byamamare n’abayobozi bavutse muri aya matariki twavugamo:
Jackie Chan, Charlie Chaplin, Sarah Jessica Parker, Elton John, Mariah Carey, Vincent Van Gogh, Leonardo da Vinci, César Chávez, Thomas Jefferson, Otto von Bismarck, Charlemagne, Nikita Khrushchev, Napoleon III, Lady Gaga, Big Sean, Celine Dion, David Oyelowo, Eddie Murphy, Pharrell Williams, Akon, n’abandi
Biracyaza...
Comments
Post a Comment