Muri gahunda twatangiye yo gusobanura ku byerekeye horoscope, reka uyu mwanya tuvuge ku bafite ikimenyetso cya Aquarius (Verseau) aba bakaba abavutse hagati ya tariki 20 z’ukwezi kwa mbere na tariki 18 z’ukwezi kwa kabiri.
Aba bakaba mu gice kimwe na Gemini na Libra aricyo gice cyitwa Umwuka mu bice bine bigize zodiac.
Aha rero tugiye kubavugaho ku mico ibaranga, akazi bakunda, uko bakunda cyangwa bakundwa ndetse tunabahe ingero zimwe z’ibyamamare biri muri iki gice.
Abavutse muri iki gihe ni abantu barangwa no kugendera ku bitekerezo byabo kandi bakabasha kubisobanura. Kuba washaka ko ahindura ibintu bigusaba kubanza kumwereka ibihamya, ingero zifatika zerekana ko ibyo ushaka ari byo bizima
Aba akantu kose barakagenzura, dore ko baba bashaka guha agaviro ibyabo cyane kurenza iby’abandi. Ibyabo buri gihe ni ukwibaza kuri buri kantu babonye cyangwa bumvise. Numubwira ngo runaka yapfuye, aho guhita akubwira ngo mwihangane azahita akubaza ngo yishwe n’iki?
Ibyabo usanga akenshi aribo babyihimbira. Ni abahanzi b’udushya kandi kuri bo kwigana ibyo abandi bakora biba ari ukubura uko bagira. Kwambara, gusokoza, babikora mu buryo bwabo ahubwo ugasanga abandi bari kubigana. Ubise bandebereho ntiwaba uri kure y’ukuri
Usanga akabera ku isi kose bagafatana ingufu, niyo mpamvu uzasanga benshi muri bo mu bikorwa by’ubugiraneza, ibyo guharanira amahoro ku isi, ubukangurambaga bunyuranye, ndetse abari muri politike ubasanga mu bice biharanira kurengera ibidukikije naho abahanzi ugasanga baririmba urukundo n’amahoro
Uku kwigenga si ukuba intakoreka, icyigenge ahubwo ni kwakundi uba ushaka kuba wenyine aho kubana n’abakubangamira cyangwa abo ubona ko ushobora kubangamira. Ibi bituma kenshi baboneka nk’abakunda kwigunga Nubwo usanga bafite inshuti nyinshi kubera kwa kuba bandebereho
Nibyo koko abavutse muri aya matariki baba abantu bakunze kutagorana dore ko bumva vuba kandi bagashyira mu bikorwa neza ibyo basabwe gukora.
Nyamara kandi nabo bagira imwe mu mico itari myiza, kuko umuntu muzima agira ibyiza n’ibibi. Uruhande rwabo rubi ni uko usanaga ari abantu ubwabo bashobora kwirwanya (iyo icyo yiyemeje cyanze), batavugirwamo ku buryo kumugira inama bigorana, kandi ugasanga bashaka kubaho uburyo bwabo bashaka niyo amahame ya sosiyete yaba atabyemera.
Mu kazi uzasanga ahanini bakunze ibijyanye n’ikoranabuhanga, ubuhanzi (kwandika, kuririmba, gushushanya, …) ibijyanye n’isanzure (uzasanga banakunda film zivuga ibintu by’amayobera, ibivejuru, vampire, …), kogoga ikirere byaba mu ndege cyangwa ibyogajuru, kandi bakunze kuba abayobozi.
Gukundana nabo bisaba kuba uzi kuganira kandi ukagira ibiganiro birimo ubuhanga. Akantu kose barakagenzura ku buryo kumubeshya gato byatuma umubano wanyu uhita uhagarara. Icyakoraiyo mwamaze gukundana ntakugira umucakara w’urukundo kuko aba agufata nka mugenzi we aguha ubwigenge n’ubwisanzure, gufuha kwabo ntikuba gukabije cyane
Gukundana na we bisaba ibintu bitatu: guhanga udushya, ubuhanga n’ubunyangamugayo. Ibi iyo ubibashije yanakwitangira kuko iyo akunze aba akunze
Ku bijyanye n’amafaranga usanga bazi kuyacunga kuko bamenya kuzigama. Niyo mpamvu akenshi batagendana n’ibigezweho keretse aribo babyihimbiye kandi bakabikora babigamijeho inyungu (abanyamideli).
Gukina filimi, kwigisha, gufotora, gutwra indege ni imwe mu myuga ibabereye cyane. mbese akazi kose kabasaba kwerekana ubuhanga bagakunda cyane.
Niba hari umusore wakunze akaba abarizwa muri iki gice, banza umenye neza imico ibaranga. Abagabo ba aquarius ni abahanga, barasabana, bakunda ubwigenge kandi bazi kuganira. Gusa ni abafungamutwe, gufata imyanzuro bakunze kubagora kuko babanza gusuzuma cyane kandi ntibikunze kwivuguruza.
Kumukunda bisaba ubashe guhuza nawe, niyo mpamvu usabwa kwisanisha nawe, kuba ugira ibitekerezo byagutse. Mbere yuko muba inshuti zanabana banza umubere inshuti isanzwe ibindi bizaza nyuma. Kandi wubahe ibye, umwanya ashaka wo kuba wenyine ureke awukoreshe koko
Ni abagore bakunda kwerekwa urukundo kandi ukaba uzi kumuganiriza unatebya. Niba amze kumenya ko utagenzwa n’imibonano gusa, arakwiha wese kandi akagushimisha.
Kumutereta kugirango bikorohere bigusaba kwerekana itandukaniro hagati yawe n’abandi kuko bakunda umwihariko.
Gusa ibuka ko bakunda ubwigenge no kwifatira imyanzuro rero muri byose ntukamuhatirize cyangwa ngo usabirize cyane, iyo we ubwe abitekerejeho, ikigomba gukorwa arareka kigakorwa. Kwa gukunda ubwigenge bituma badakunda umuntu uhita agaragaza amarangamutima, rero menya kuyahisha cyane cyane mu bantu benshi
Biboneka ko aba aquarius mu rukundo bashobokana cyane na Gemini, Libra (Balance), Sagittarius na Aries (Belier).
Bamwe mu byamamare n’abayobozi bavutse muri iki gihe twavugamo Mozart, Galileo, Alicia Keys, Bob Marley, Abraham Lincoln, Oprah Winfrey, Michael Jordan, Justin Timberlake, Franklin D. Roosevelt, Ed Sheeran, Shakira, The Weekend, John Travolta, Ellen DeGeneres, Alessandro Volta, Christiano Ronaldo, Phill Collins, …

1. GUTSIMBARARA

2. KUJORA

3. UMWIMERERE
Ibyabo usanga akenshi aribo babyihimbira. Ni abahanzi b’udushya kandi kuri bo kwigana ibyo abandi bakora biba ari ukubura uko bagira. Kwambara, gusokoza, babikora mu buryo bwabo ahubwo ugasanga abandi bari kubigana. Ubise bandebereho ntiwaba uri kure y’ukuri
4. ABAGIRANEZA
Usanga akabera ku isi kose bagafatana ingufu, niyo mpamvu uzasanga benshi muri bo mu bikorwa by’ubugiraneza, ibyo guharanira amahoro ku isi, ubukangurambaga bunyuranye, ndetse abari muri politike ubasanga mu bice biharanira kurengera ibidukikije naho abahanzi ugasanga baririmba urukundo n’amahoro
5. KWIGENGA
Uku kwigenga si ukuba intakoreka, icyigenge ahubwo ni kwakundi uba ushaka kuba wenyine aho kubana n’abakubangamira cyangwa abo ubona ko ushobora kubangamira. Ibi bituma kenshi baboneka nk’abakunda kwigunga Nubwo usanga bafite inshuti nyinshi kubera kwa kuba bandebereho
6. KUBA MASO
Nibyo koko abavutse muri aya matariki baba abantu bakunze kutagorana dore ko bumva vuba kandi bagashyira mu bikorwa neza ibyo basabwe gukora.
Nyamara kandi nabo bagira imwe mu mico itari myiza, kuko umuntu muzima agira ibyiza n’ibibi. Uruhande rwabo rubi ni uko usanaga ari abantu ubwabo bashobora kwirwanya (iyo icyo yiyemeje cyanze), batavugirwamo ku buryo kumugira inama bigorana, kandi ugasanga bashaka kubaho uburyo bwabo bashaka niyo amahame ya sosiyete yaba atabyemera.
Mu kazi uzasanga ahanini bakunze ibijyanye n’ikoranabuhanga, ubuhanzi (kwandika, kuririmba, gushushanya, …) ibijyanye n’isanzure (uzasanga banakunda film zivuga ibintu by’amayobera, ibivejuru, vampire, …), kogoga ikirere byaba mu ndege cyangwa ibyogajuru, kandi bakunze kuba abayobozi.
MU RUKUNDO
Gukundana nabo bisaba kuba uzi kuganira kandi ukagira ibiganiro birimo ubuhanga. Akantu kose barakagenzura ku buryo kumubeshya gato byatuma umubano wanyu uhita uhagarara. Icyakoraiyo mwamaze gukundana ntakugira umucakara w’urukundo kuko aba agufata nka mugenzi we aguha ubwigenge n’ubwisanzure, gufuha kwabo ntikuba gukabije cyane
Gukundana na we bisaba ibintu bitatu: guhanga udushya, ubuhanga n’ubunyangamugayo. Ibi iyo ubibashije yanakwitangira kuko iyo akunze aba akunze
AMAFARANGA
Ku bijyanye n’amafaranga usanga bazi kuyacunga kuko bamenya kuzigama. Niyo mpamvu akenshi batagendana n’ibigezweho keretse aribo babyihimbiye kandi bakabikora babigamijeho inyungu (abanyamideli).
Gukina filimi, kwigisha, gufotora, gutwra indege ni imwe mu myuga ibabereye cyane. mbese akazi kose kabasaba kwerekana ubuhanga bagakunda cyane.
UKO WAKURURA UMUGABO WA AQUARIUS
Niba hari umusore wakunze akaba abarizwa muri iki gice, banza umenye neza imico ibaranga. Abagabo ba aquarius ni abahanga, barasabana, bakunda ubwigenge kandi bazi kuganira. Gusa ni abafungamutwe, gufata imyanzuro bakunze kubagora kuko babanza gusuzuma cyane kandi ntibikunze kwivuguruza.
Kumukunda bisaba ubashe guhuza nawe, niyo mpamvu usabwa kwisanisha nawe, kuba ugira ibitekerezo byagutse. Mbere yuko muba inshuti zanabana banza umubere inshuti isanzwe ibindi bizaza nyuma. Kandi wubahe ibye, umwanya ashaka wo kuba wenyine ureke awukoreshe koko
UKO WAKURURA UMUGORE WA AQUARIUS
Ni abagore bakunda kwerekwa urukundo kandi ukaba uzi kumuganiriza unatebya. Niba amze kumenya ko utagenzwa n’imibonano gusa, arakwiha wese kandi akagushimisha.
Kumutereta kugirango bikorohere bigusaba kwerekana itandukaniro hagati yawe n’abandi kuko bakunda umwihariko.
Gusa ibuka ko bakunda ubwigenge no kwifatira imyanzuro rero muri byose ntukamuhatirize cyangwa ngo usabirize cyane, iyo we ubwe abitekerejeho, ikigomba gukorwa arareka kigakorwa. Kwa gukunda ubwigenge bituma badakunda umuntu uhita agaragaza amarangamutima, rero menya kuyahisha cyane cyane mu bantu benshi
Biboneka ko aba aquarius mu rukundo bashobokana cyane na Gemini, Libra (Balance), Sagittarius na Aries (Belier).
Bamwe mu byamamare n’abayobozi bavutse muri iki gihe twavugamo Mozart, Galileo, Alicia Keys, Bob Marley, Abraham Lincoln, Oprah Winfrey, Michael Jordan, Justin Timberlake, Franklin D. Roosevelt, Ed Sheeran, Shakira, The Weekend, John Travolta, Ellen DeGeneres, Alessandro Volta, Christiano Ronaldo, Phill Collins, …
Biracyaza…
[…] Mu rukundo bashobokana cyane na Gemini, Leo, Sagittarius, Aquarius […]
ReplyDelete