Abanyarwanda bajya kuvuga ngo ntawe uneza rubanda bari babyitegereje dore ko burya abantu turi ba ntamunoza. Nyamara kandi mu buzima tubamo hari abantu usanga bashaka gushimisha buri wese ndetse n’umuhisi n’umugenzi. Bamwe baba bavuga ko bashaka kubana n’abantu bose amahoro nyamara kandi nanone kubana amahoro ntibivuze kubaho ushaka gushimisha buri wese.
Ese namenya nte ko imyitwarire yanjye n’imigirire yanjye byerekana ko nshaka gushimisha buri wese? Ese nakora iki ngo mpindure iyo myitwarire? Nibyo iyi nkuru igiye kuvugaho
1. Ushaka guhuza na buri wese
Nibyo koko gutega abandi amatwi, kumva ibyabo niyo mwaba mudahuje imyumvire byerekana uburere bwiza n’ubupfura. Ariko niba ushaka kwerekana ko wemera ibyo abandi bavuze byose niyo waba utabyemera ni bumwe mu buryo bwo gushaka kunezeza abantu
2. Umusonga w’undi ukubuza gusinzira
Nibyo koko dukwiye kubabarana n’abababaye ariko kumva ko ukwiye gutuma buri wese yishima, kumva ko ukwiye gucyemura ibibazo bya buri wese, ni ukwiha umutwaro uremereye cyane.
3. Usaba imbabazi kenshi
Niyo waba nta kosa wakoze, usanga uhora usaba imbabazi. Ndetse kenshi ugasanga uri kwirenganya ku myitwarire yawe niyo yaba atari mibi, ukumva ko uko uteye byaba ari byo bitera ikibazo.
4. Umera nk’ubereyeho abandi
Usanga igihe cyawe kinini ukimara umeze nk’uwiyibagiwe, ndetse ukumva wabera ahantu hose icyarimwe. Ibuka ko utari Imana, wowe uri umuntu kandi ukwiye kubanza kwikunda ukabona gukunda abandi
5. Ntuzi guhakana
Muri wowe ijambo “oya” wumva ari ikizira niyo waba ubona koko ari ryo rikwiriye. Ushobora no kwemera ibidashoboka nuko ukaza gushaka impamvu nyuma ukaba wenda wanahimba ariko ukumva utababaza abantu. Aha uba wihemukira
6. Ubura amahoro iyo hari uwakurakariye
Yego koko niba hari ikosa wishinja, ukwiye kuyabura ndetse ukanasaba imbabazi. Ariko se niba umuntu yakurakariye ku busa, ukaba nta kosa wishinja kuki wabura amahoro? Ibi ingaruka ni uko ushobora kwemera amakosa utanakoze, ngo urashaka gushimisha umuntu
7. Wisanisha n’aho uri
Muri macye umeze nk’uruvu. Nyamara ubu buzima si bwiza. Niba ushobora kwemera kunywa ku nzoga ngo utabihiriza abandi nyamara udasanzwe uyinywa, niba wasoma ku itabi kandi usanzwe utarinywa, niba wakemera gukora imibonano bitakurimo, izo ni zimwe mu ngero zikwereka ko ushaka kuneza rubanda
8. Uhisha ndetse ntukunda kugaragaza amarangamutima yawe
Usanga iyo hari ukubabaje, ugukoreye ikosa, ugerageza gukora uko ushoboye kose ngo utavaho umukomeretsa, mbese ugapfira muri nyagasani. Ibi ni wowe bimunga kuko uba uri gupfukirana ibyawe
Wakora iki?
Nubwo ari byiza gushimisha abantu, kubana na bose amahoro ariko ibuka ko nushaka gushimisha bose, utazigera ugera ku ntego zawe mu buzima.
Tangirira ku kintu cyoroshye cyo kuvuga oya, mu gihe ibitekerezo byatanzwe udahamanya na byo. Uko utera intambwe buhoro buhoro uzagera aho ube umuntu uhagarara ku ijambo rye, udahisha ibitekerezo bye, w’umugabo.

Comments
Post a Comment