Ashobora kuba yarigeze kuba indaya akaza kubivamo ariko imyitwarire yazo cyangwa imico yazo ntayireke. Ariko ashobora no kuba atarabyigeze ahubwo ugasanga afite imico yazo muri we.
Hano twagukusanyirije imico imwe n’imwe iboneka ku bakobwa/bagore bitwara nk’indaya niyo baba atari zo zeruye kuko uba usanga niyo yaba ari wowe gusa ariko akwitwaraho cyangwa agusaba nk’ibyo izindi ndaya zose zikora.
1. Yinjiza macye ariko abaho ubuzima buhenze
Ashobora kuba akora isuku ahantu ariko ugasanga aba mu nzu yishyura amafaranga arenga umushahara we. Iyo winjiye mu nzu ye usanga ibiyigize bihenze ndetse n’imyambarire ye rwose ukabona ko ihenze. Ese niba adafite ahandi akura ubushobozi (aramutse afite umuryango ukize umwitaho ntiyakabaye akora ako kazi) urumva andi ava hehe?
2. Ntimwaryamana nta kintu umuhaye
Ibi ntazabikora bwa mbere ahubwo azabanza amere nk’uguha umubonjyo, noneho namara kubona ko waryohewe, dore ko muzanabikora akagushimisha uko ashoboye kose, azatangira akwime akanya kugirango ubanze winginge. Aha ni ho rero azabanza kujya akubwira ibibazo runaka, ngaho ayo kwishyura inzu, terefoni apfuye, umwana cyangwa mwene wabo yarwaye, … Muri macye imibonano ibe nk’igihembo ku mubano wanyu cyangwa ibyo wamukoreye
3. Abandi bakobwa cyangwa abagore adakunze abita indaya
Niba warigeze kubona aho indaya zishwana zipfa abagabo, usanga zitana “indaya” nk’uburyo bwo gupfobya no kunenga. Muri macye mu mitwe yabo habamo uburaya. Niba rero azakubwira ati iriya ndaya yakubazaga iki, cyangwa ati ya ndaya yawe nabonye yaguhamagaye, yakwandikiye, umenye ko nawe yifitemo imico y’uburaya.
4. Usanga anenga bagenzi be ariko ntabacikeho
Abanyarwanda barayamaze ngo ntiwajya mu bajiji utari umujiji kandi inyoni z’ibara rimwe zitorera hamwe. Niba usanga ahora anenga bagenzi be, akubwira ukuntu ari abakuzi b’ibyinyo, ukuntu bakunda abagabo, nyamara ejo ukabona bifotozanyije, basohokanye, nta kabuza aba ashaka kukwereka ko atari nka bo, nyamara ntaho bataniye.
5. Yirata ko aryoshye mu buriri, akurura abagabo kandi agafuhira abandi bagore abona beza
Iyo muganira ku mibonano usanga akwemeza ko aryoshye, anyara, azi kunyonga, mbese yitaka ibya hano na hariya. Akubwira abagabo bamwirukaho, nyamara yabona abagore beza ku isura, bateye neza, bambaye neza ukabona yagize ishyari yanafushye. Ndetse uzasanga ahora anenga abo azi ko muvugana, mu kubagucaho
6. Mu gihe abona nta kintu ufite, ntakubwira ngo murekane ahubwo ahora ahuze
Niyo yaba nta kazi afite, mu gihe azi ko nta kintu ari bukuvaneho wenda kuko utarahembwa, kuko se uri mu bukene (aba abizi), uzasanga atakwikoza neza numubwira ko ushaka ko mubonana akubwire ko ahuze atari kuboneka nyamara wamusobanuza ikimuhugije aho kugusobanurira akurakarire ngo ubwo ntumwizera. Ukwezi kwapfuye azatangira akwandikire akubwire ko muburanye, kuko nyine azi ko hari icyo ari bubone
7. Agira amazina anyuranye
Rimwe muzatemberana nimuhura n’umuntu amwite Rosine wowe uziko yitwa Yvette, nujya kumwoherereza amafaranga kuri MoMo usange ni Clementine. Numubaza akubwire ko atari we ibaruyeho. Guhinduranya amazina gutya ni umwe mu mico y’indaya n’abitwara nka zo
Si ibi gusa, ariko ni bimwe muri byo
ABAMEZE BATYO UJYE UBATERA UMUGONGO

Comments
Post a Comment