Maurice: ese ko utavuga
Ndaceceka
Maurice: ese wagiye ukura? Urashaka nkomeze nivugishe se ndi radiyo? Nabibonaga ko uri umwana ariko sinari nzi ko uri umwana bigeze aho
Nanjye ubwanjye sinzi ibyamfashe gusa ndumva ntazi icyo nakora
Firdaus: ntabwo ndi umwana kandi sinzi impamvu wari warampishe ko ufite umukunzi
Maurice: kubimenya no kutabimenya se hari icyo byari kuguhinduraho?
Firdaus: nyine nkabimenya
Maurice: bigutwaye iki se niyo natereta umwe uyu munsi nkamureka ejo ngafata undi?
Firdaus: noneho si umwe gusa?
Maurice: ese ibyo bibazo byose birakugeza kuki? Wabiretse rwose
Firdaus: uzi n’ikindi. Sinshaka gukomeza guta umutwe hejuru y’umukobwa ntanazi. Nta kindi kiri inyuma yabyo nuko gusa nashakaga kumenya niba uwo mukobwa mukundana afite imico myiza none ndabona kubikubaza biri kuzana ibibazo. Reka ngende ntuze no kuza kuncyura ndicyura.
Nahise nsiga amafaranga aho twari twagiye gufata pizza ngo atavaho anavuga ko namuririyye amafaranga mpita mpaguruka ndagenda. Yamfashe akaboko mureba ikijisho ahita andekura ndigendera.
Narebye ku isaha nsanga ndacyafite isaha yose kandi ku ishuri si kure nuko niyemeza kugenda n’amaguru gacye gacye nkabona akanya ko kwitekerezaho no gukora ka siporo.
Ese ubu ndi mu biki? Amezi 7 gusa maze muri Kenya none ntangiye guta umutwe hejuru y’umukobwa ntaranabona? Ese ubundi kuki nitwaye kuriya? Ni ikosa rye ariko. Yarabanje ambwira ko nta mukunzi afite nyuma ati ndamufite none ndamubaza ngo mumenye neza akambwira nabi.
Izi ni ingaruka zo kuvuga. Iyo mba narakomeje kwibera kiragi mugani wabo simba mfite ibi bibazo. Ubundi kuki namubazaga ibyo bibazo byose koko? Kuba afite umukunzi birandebaho iki?
Nari nkiri muri ibyo bitekerezo nuko numva ngonze umuntu. Mana we
Nubuye amaso mbona ni umugabo munini w’ibigango. Yari ateye ubwoba no kumureba. Nahise musaba imbabazi, aramwenyurira ambwira ko nta kibazo. Naramushimiye nkomeza kugenda
Nyuma y’igihe gito nageze ku ishuri. Ubwo nageragayo natunguwe no kubona Calema aza ansanga, ubona yarakaye. Ese aracyeka ko yantera ubwoba? Kurenza umugabo maze gukandagira mu kanya? Uzi ko yandebye nkumva ngiye kwinyarira.
Naramwitegereje ndamumwenyurira, ibyakomeje kumwongerera umujinya
Calema: wowe
Firdaus: ngufashe iki se
Calema: mbabarira undekere cheri ndakwinginze. Ni uwanjye rwose mbabarira umureke
Firdaus: nyamara nta cheri wawe natwaye. Ni we wanyibwiriye ko mutakiri kumwe. Kumuvugisha rero ndumva nta cyaha kirimo. Niba udashaka ko akomeza kumvugisha uzamwibwirire
Calema: none se koko ntimuteretana? Reba nta minsi irashira mumenyanye none afite nimero yawe ndetse muricarana mu masomo hafi ya yose. (atangira kurira). rata ndanakurenganya ikosa si iryawe kuko ndamukunda ariko amfata nk’indaya. Amfata nk’umukobwa udafite agaciro. Yego koko mbere niko nitwaraga ariko ubu narahindutse singishaka ko akomeza kumfata nk’uwo avugisha ashaka imibonano gusa.
Numvise nyobewe icyo nakora ako kanya. Maze kubitekerezaho akanya gato namufashe mu biganza ndamuhobera ntangira kumuhumuriza.
Firdaus: umva nshuti. Icyo usabwa gukora ni ukumwereka ko wahindutse koko. Ba umuretse akanya gato, ubundi uzongere ugaruke noneho mu isura nshya. Kandi natakwakira ntibizabe intambara kuko uko byamera kose uwawe arahari, igihe nyacyo nikigera umukunzi wawe uzamubona.
Calema: koko ibyo uvuga ni ukuri. Ndumva nshaka gutaha sinshaka ko ansanga meze gutya.
Firdaus: nguherekeze se?
…: Umuherekeze mujye hehe?
Uwo ni nde se kandi ubaciye mu ijambo? Ese ibya Firdaus na Maurice ko bitoroshye? Ese Calema na Aziz bo ibyabo bite?
Biracyaza…

Ubu bugufi c kdi mwanditsi buvuye he?😁
ReplyDeletenanjye ndabona noneho gakabije kuba kagufi BIRAMAHIRE we watubabariyee ukajya uduha tubiri koko.
Delete