Urukundo twarugereranya n’ikinyabuzima kuko ruravuka, rugakura. Iyo urwitayeho rukomeza gukura ntirusaze ariko iyo utarwitayeho rurasaza ndetse rukaba rwanapfa.
Gukura kwarwo bigenda biza buhoro buhoro aho buri umwe muri babiri bakundana aba asabwa kubigiramo uruhare.
Buriya rero uko rukura bigira ibibigaragaza, niyo mpamvu muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibizakwereka ko urukundo rwanyu ruri kugenda rukura bityo ubashe gukomeza kurufumbira no kurubagarira.
1. Kwizerana biriyongera
Kenshi iyo urukundo rugitangira, uba usanga harimo kwigana, gucengana kuko ntuba wakizera koko ko ari urukundo nyarwo. Uko iminsi yicuma rero usanga utagikomeza kumucungacung bya hato hato, ntiwongera kwibaza impamvu terefoni ye itariho, impamvu yagiye aha n’aha utabizi… Kumwizera biba byerekana ko urukundo ruri gushinga imizi
2. Ntimwihishana
Kwihishana tuvuga hano ni ukumwiyereka wese mu mico no mu myitwarire. Ya mico wahishaga ngo atakwanga, iyo umaze kugenda ubona rwashinze imizi ugenda uyigaragaza kandi na we akabasha kuyakira. Umucyo, kutiyambika impu zombi ni byo biba bibaranga
3. Guterana umwete
Usanga mu bikorwa bya buri munsi, gahunda za buri gihe z’umwe mu bakundana haba harimo guterana umwete. Cyane cyane ko muba munabona ko ahazaza muzahasangira bityo icyo umwe akoze undi amutera umwete ngo kigende neza cyane.
4. Kubasha gushimishanya
Gushimisha umuntu biri mu buryo bunyuranye hano turavuga kubasha kumuganiriza akishima, agaseka. Mbese hamwe mudahura ngo mutandukane hatabayemo gutwenga no kumva ibyishimo. Ibi ni byo bituma muhora mukumburanye ndetse mukifuza guhorana
5. Gufatanya imishinga
Mmurushaho gutekereza ibibahuza kuruta ko umwe yatekereza ibye gusa. Niyo mutafatanya imishinga ku buryo bugaragara ariko mbere yo kugira icyo akora, usanga umwe abanza kubaza undi, kumugisha inama, kumumenyesha.
6. Kwakira intege nke z’undi
Muri kwa kutongera kwihishira usanga rimwe na rimwe umwe agaragaza intege nke mu kintu runaka. Aha rero buri umwe agenda arushaho kumwakira no kumwereka uko yabyitwaramo. Bigatuma umubano urushaho kugenda neza
7. Kwita kuri buri kintu
Usanga umuntu agira uko atwara ibintu bye, uko atunganya gahunda ze. Iyo urukundo ruri kugenda rukura usanga buri kantu kose mukitaho. Uko akunda kwambara, amagambo akunda gukoresha, ayo yanga, uko iwe apanga ibintu, ibiryo akunda, ibyo kunywa akunda, mbese buri kamwe kamwerekeye undi arushaho kukitaho.
8. Kwirengagiza ahahise
Buri wese agira ahahise haba heza cyangwa habi. Mu rukundo rero ahahise usanga harushaho kwirengagizwa uko urukundo rukura. Niba yari umuhehesi, niba yari afite amahane cyane, niba yarakuyemo inda, mbese ikintu cyose cyabaye mu hahise nticyongera guhabwa umwanya kuko biba byararangiye.
9. Gutegura ahazaza
Murushaho kureba mu cyerekezo kimwe, mugfatanya gushaka ibizabateza imbere mu hazaza hanyu, dore ko uru rukundo ruba rugana aheza, rugana ku kuzaba umwe. Aha ni ho ibyo Antoine de Saint Exupery yavuze bihita byumvikana aho yagize ati:
Urukundo nyarwo si ukwicara murebana mu maso, ahubwo ni ukwicara mureba mu cyerekezo kimwe
Ese ufite uwo mukundana? Reba niba ruri gukura cyangwa se rwarahagaze hamwe. Urukundo nirwogere.

Comments
Post a Comment