Seriveri: Uravuga se uwuhe mukobwa?
Jacques: Uriya uri kuza agana hano
Seriveri: Uravuga Mugeni se?
Jacques: Yego. Uramuzi?
Seriveri: Yego akorana n’umukobwa tubana buriya aje kumureba cyangwa amutumye hano
Jacques: Sawa nta kundi
Seriveri: Ko biguteye ubwoba se? Ni cherie wawe?
Jacques: Oya nako nyine reka ngende
Seriveri: Ubwo rero singuherekeza urihangana
Jacques: Nta kibazo. Nakubaza ntumubwire byinshi ndagusabye. Ibanga ryacu urikomereho
Seriveri: Humura ntabwo ndi injajwa.
Yarasohotse ahita ahura na Mugeni ari kwinjira aramusuhuza
Jacques: Uraho Mugeni
Mugeni: Uraho. Burya se hano naho ujya uhagera?
Jacques: Yego. Hari ibyo nari nje kureba ahubwo usanze ngiye.
Mugeni: Sawa nta kibazo. Nanjye njya mpaza kenshi buriya tuzajya tuhahurira wenda niba nawe uhagenda cyane
Jacques yahise agenda yihuta ariko mu mutima afite ubwoba bukabije cyane. Nuko Mugeni na Seriveri basigara baganira
Mugeni: Niko se uzi ko mba mbaguye hejuru.
Seriveri: Utugwa hejuru se dukora iki?
Mugeni: Umva mbese kwijijisha. Cyangwa uzi yuko nje ntabizi ko hari umuntu wagusuye
Seriveri: Wabibwiwe na nde se we? Gatesi ndamuvuna ni we wabikubwiye ubwo
Mugeni: Nyine namubwiye tuzane ambwira ko wasuwe ataza utaramubwira ko umushyitsi yagiye niyo mpamvu nanjye nje nikandagira. Kandi kubera uhindaguranya nimero nabuze iyo nguhamagaraho
Seriveri: None se Jacques muraziranye nawe?
Mugeni: Oya ntituziranye bihambaye gusa twigeze guhurira ahantu mu bukwe nta birenze
Seriveri: Sha mbwiza ukuri ntazagutwarira umugabo
Mugeni: Waba urengana. Ko yaba yizanye se waba wamukuruye ku ngufu
Seriveri: Gusa sha arahambuka uriya musore nta wasi
Mugeni: Kagire inkuru? Uti agusigiye agatubutse
Seriveri: Ugirango se muri iyi minsi ni nde waguha ibihumbi 30 mutamaranye weekend yose? None uduturu tubiri gusa ansigiye ayo yose.
Mugeni: Ndumva warakenyeye da. Ese ubwo amaherezo azaba ayahe we
Seriveri: Nubundi banyita indaya niyo ntaba ndi yo. Abagabo bazi ngo abakobwa bakora mu kabari twese tuba turi indaya. Ni yo mpamvu nanjye ntawe nzashyiriramo imiyaga. Nubundi nta rundi rukundo aba amfitiye aba ashaka kumara irari rye, rero bajye nabo bansigira akantu. Ni nayo mpamvu ntawe najya iwe. Baje baza hano ntawe uzahava adasize ikintu
Mugeni: Amaherezo se nukuramo indwara cyangwa inda?
Seriveri: Ubwo uzi ngo ndi injiji rero jyewe. Nta mugabo wanjyaho atambaye agakingirizo niyo twaba tuzabana ejo. Naba mwizeyemo iki? Umwana mfite na we agiye kunsaza none ngo yanjyaho bunyama. Wapi rwose
Mugeni: Sha aho ndagushimye rwose pee. Uri intwari rwose nubwo ukora amabi ariko uzi agaciro k’ubuzima.
Seriveri: None se ko utambwira icyakugenzaga mwana. Nako reka mbanze nguhe ku biryo ubwo urashonje
Mugeni: ndanashonje byo rero ntukine. Ahubwo se wabonye umwanya wo guteka?
Seriveri: Umva sha. Urumva se nari kwiriranwa n’umuntu simutekere.
Yararuye bararya nuko bakomeza kuganira anamubwira icyamugenzaga.
Tugaruke kuri Jacques
Ubwo yaratashye akigera mu rugo yihutira guhamagara Paul ngo amubwire ishyano agushije.
Paul yamuteze amatwi yitonze nuko aramubwira
Paul: Umva rero nkugire inama nushaka uyemere cyangwa uyange. Gufatafata niba ubishaka bikomeze ariko umenye ko amaherezo bizakugiraho ingaruka nyuma. Ingaruka ya mbere wayibonye. Uterese umuntu, nturanamenya aho ataha, ntuzi inshuti ze, mu gihe bitaracamo cyangwa ngo byange uba ufatiyeho ku wundi unajya kuryamana na we. Ubundi se iyo usanga ari we babana cyangwa ari mukuru we, urumva bitari kurushaho kuba bibi? Ubutaha uzajye witonda mu byo ukora byose kandi mbere yo kugira icyo ufataho umwanzuro jya wibaza ngo runaka dukundana cyangwa nshaka ko dukundana abimenye byagenda bite? Hanyuma inama ya nyuma niba koko ushaka gukundana na Mugeni, mesa kamwe. Uriya mwari uko namubonye ntabwo ari nk’abo bose. Niba utabishoboye va ku bintu
Jacques: None se ko nafatiwe mu cyuho urumva koko azaba akingiriye icyizere ibyo namubwira byose?
Paul: Harya ujya usoma Bibiliya?
Jacques: Yego njya nyisoma
Paul: Handitse ko Sauli yahoze atoteza ubwoko bw’Imana ariko yaje guhinduka aba Paulo aba intumwa. Uretse uwo hari n’undi ubanza ari Mariya Madalina ngo Yesu yamwirukanyemo amadayimoni inshuro zirindwi zose. Niba Imana ibabarira abayicumuraho inshuro utabara na we ikosa rimwe wakoze ntiryatuma utababarirwa. Gusa usabwa kugaragaza guhinduka, bitaba ibyo bikagupfana.
Jacques: Sha urakoze kuri iyo nama, ubu se muhamagare cyangwa mbireke nzamuhamagare ikindi gihe
Paul: Muhamagare wumve impumeko afite nibyo byiza. Unamenye niba ushobora gukomeza cyangwa ukava ku bintu.
Jacques yabitekerejeho akanya abanza gutinya kuko muri we yumvaga ubwoba no kwishinja ariko nanone burya gufata iya mbere niyo waba waguye mu ikosa ni byiza mu rukundo. Nuko arahamagara ibanza kwanga gucamo, aho iciriyemo bwa mbere ntiyayifata arongera bwa kabiri noneho aritaba
Mugeni: Allo Jacques
Jacques: Bite se uracyari kwa ba bakobwa
Mugeni: Ese ntunazi uko bitwa kandi ngo muziranye?
Jacques: Sha amazina simba nyibuka kubera mba ndi muri rwinshi
Mugeni: Jacques, mu buzima sinkunda umuntu umbeshya. Niba ari uko utangiye bizakugora
Jacques: Mbabarira basi nshaka ko tuzaganira vuba aha. Niba wanyemerera twabonana muri iyi weekend?
Tubwire muri comment ari wowe uko wabigenza

Ese aremera cyangwa arabyanga?
Tubwire muri comment ari wowe uko wabigenza
Biracyaza…
Namutega amatwi hanyuma nkamubwiza ukuri kugira ngo ntazababara nyuma
ReplyDeleteSinamwemerera guhura nawe rwose.
ReplyDeleteNamuha umwanya nkamwumva then asoje kuvuga ikimugenza najye nkamubwirako ariwe wanyibeshyeho
ReplyDeleteyewe ibya jac nihatari! ntiyoroshye ariko nkurikije uko title yinkuru yitwa ashobora guhinduka ntawamenya!!!
ReplyDelete