Mugeni yararetse iracika, ariko Jacques arongera arahamagaraa. Mu by’ukuri si uko Mugeni atari yamenye umuhamagaye ahubwo yashakaga amwibwire neza kuko bwari ubwa mbere bavuganye kuri terefoni dore ko atari na we wari wamuhaye nimero.
Noneho yageze aho ava ku izima aramwitaba
Mugeni: Allo
Jacques: Allo, ko wari watinze kwitaba se Mugeni
Mugeni: None se wumvaga nakomeza kuvugana n’umuntu ntazi wanze no kunyibwira koko?
Jacques: Ni Jacques
Mugeni: Jacques wa hehe se?
Jacques: Jacques Muhire. Ejo twahuriye mu bukwe bwa Sonia
Mugeni: Eeeeh. Ndakwibutse. Nimero yanjye wayikuye hehe ra
Jacques: Ahaaa. Yewe umenye uko nayibonye wangirira impuhwe pee
Mugeni: Kagire inkuru rero
Jacques: Nayibonye binyuze ku bantu babiri bose maze. Gusa ubwo ubashije kumvugisha byibuze ndumva ntuje. Ese uwakubaza utubazo tundi wadusubiza?
Mugeni: Nimbona mfite akanya ndi bukubwire umpamagare ubu ndahuze.
Jacques: Sawa ntacyo urakoze
Jacques (yivugisha): Umva ko naterese benshi uyu we azambiza icyuya pee. Abandi bakobwa ko batajye bangora koko uyu we ari kwigira ibiki? Gusa ndumva ntamureka rwose kuko uko namubonye aratuje, ni mwiza rwose ndakomeza mpinge wenda azagera aho yemere.
Mugeni (na we yivugisha): Ko mbona se uyu musore yafatiyeho ra? Kandi uko namubonye ubanza afatafata rwose kandi sinkunda abasore bameze gutyo. Ikindi ibintu bya copinage simbikunda nshaka urukundo rufite intego. Nako reka ndindire nzumve akamuvamo wasanga wenda afite ibindi bimugenza.
Mugeni yakomeje utwo yakoraga naho Jacques we yahise ajya kureba Paul ngo amushimire ko yamukoreye umuti.
Jacques: Umva musaza wankoreye idawa kabisa nako ni farumasi neza neza. Nje kukureba ngo njye kugura rimwe rwose dore na weekend ntirarangira
Paul: Iryawe sinaryanga papa. Reka nteremo udukweto tujye kurisoma
Baragiye bagera mu kabari. Bacyicara umukobwa mwiza wambaye akajipo kagufi cyane ni we waje kubakira. Yabanje kubasuhuza nuko Jacques
Jacques: Jyewe uransoma nutansoma simbyemera
Umuseriveri: Ibyo byoroshye. Haguruka ngusome rwose nta kibazo
Jacques yarahagurutse ahobera umuseriveri amuha akabizu kamwe dukunze kwita centrale, ari nako amukorakora mu mugongo. Bamaze guhoberana arongera aricara.
Seriveri: Mbazanire iki se boss?
Buri wese yatanze commande y’icyo ashaka nuko umuseriveri ajya kukizana
Paul (yumiwe): Ese muvandi, ubona amaherezo yawe ari ayahe ubwo koko?
Jacques: Umva musaza ubonye ariya mabuno ariko ukuntu ayatigisa. Noneho ibibero bye mama shenge. Ahubwo ndabona nta bakiriya bahari ndamubwira aze abe yicaye hano da
Paul: Ubu ni ibi wampamagariye rero? Niba umbwiye nze dusangire kuki wavangamo izindi gahunda
Jacques: Utarakara se mwana. Ahubwo se turanywa tutarya ko jyewe numva nanisonzeye
Paul: Ntiwumva ahubwo ijambo rizima uvuze. Naho ibyo by’ibibero byihorere rwose
Ubwo bazanye icyo kunywa bari batumije nuko banatanga commande y’icyo kurya bakomeza kuganira
Paul: None se Jacques, uzatereta umuhisi n’umugenzi ubwo amaherezo azaba ayahe koko?
Jacques: Ariko ndabeshyewe. None se naterese nde
Paul: Ubu se uyu museriveri usanzwe umuzi? Niba se umubonye ukarabya indimi urambwira ko birangirira aha
Jacques: Birangirira aha se gute koko. Ahubwo ndatahana nimero ye byihuse cyane. Ibindi nzabyimenyera
Paul: Urumva se utananiranye koko? Ibaze na Mugeni nturafatisha neza none ugeze no kuri uyu wundi. Ese ubundi Mugeni mwavuganye
Jacques: Sha twavuganye ariko ni igufa pee. Uzi ko kwitaba kwe ari intambara. Kumufatisha bizambiza icyuya rwose pee.
Paul: Ariko uwo ni we mwari nyawe. Washakaga se ahite aturagurika avuge n’akari imurori?
Jacques: Ese ntuzi ko turi mu iterambere. Iyo uzemera uba ukwiye kwemera hakiri kare waba uhakana ugahakana nabwo ku gihe
Paul: Aho ntitwemeranya rwose jyewe. Urukundo ruravuka, rugakura. Ntabwo rero wavuga ngo ku munsi wa mbere rurahita ruza na cyane ko ari umuntu mudasanzwe muziranye.
Ako kanya seriveri yaragarutse
Seriveri: Nari nje kureba ko yashizemo ngo mbapfundurire indi
Jacques: Oya ntirashira. Ahubwo mpa nimero nze kuguhamagara uze upfundure nituyimaramo. Cyangwa unicare hano ube unatuganiriza dore nta kazi kenshi ufite
Seriveri: Oya reka nguhe nimero nta kibazo nibyo byiza ntababuza kuganira ibyanyu
Jacques: Nta kibazo na byo. Ngaho andika nimero zawe
Yahise amuhereza terefoni undi na we ashyiramo nimero ze
Yaragiye azana commande bari batanze y’icyo kurya, nuko bararya banaganira.
Baje gutaha nuko Jacques ageze mu rugo afata terefoni arahamagara

Yahamagaye nde se?
Biracyaza….
Hahaaa aha Jacques akoze kigabo rwose, umwanya azaba atarafatisha mugeni abe ahugiye kur'uyu museriveri. Mbaye we nabanza nkihamagarira uyu museriveri naho Mugeni we nkasa n'umwihojeje nawe akazankumbura akanyisabira ko muhamagara
ReplyDeleteateye umujinya !
ReplyDelete