Mugeni yabonye abantu bose bari kumureba nuko yanga gukoza isoni Jacques maze arahaguruka batangira kubyinana. Gusa wabonaga Mugeni bimeze nk’ibitamurimo neza ariko uko injyana zisukiranyaga zihindurwa na we yagendaga arushaho kujyana n’injyana, arirekura arawubyina karahava.
Jacques na we yaboneyeho uburyo bwo kumuganiriza uko bagendaga babyinana
Jacques: Sha wakoze kunkura mu isoni
Mugeni: Wasanze nararezwe naho ubundi burya mba nabaguteje. Kuza gusaba umuntu mutaziranye kubyinana koko
Jacques: Ariko turaziranye nyamara nubwo wanyimye akanimero
Mugeni: Sinayikwimye ahubwo wayisabye nabi. Nuyisaba neza nzayiguha nta kibazo
Jacques: Ubwo se neza ni gute basi ngo ari bwo buryo nzayisabamo
Mugeni: Ushaka nimero cyangwa ushaka nyirayo
Jacques: Nshaka nyirayo
Mugeni: Sawa rero nyine uzanshake. Hagati aho burije ndashaka gutaha. Iyi nirangira ndahita ngenda.
Jacques: Kuguherekeza biremewe se?
Mugeni: Oya si ngombwa kuko ndahita mfata moto
Indirimbo irangiye Mugeni yegereye bagenzi be nuko arabasezera asohoka ahabereye ubukwe arataha.
Ubwo yageraga iwabo yasanze nyina ari koga ibirenge hanze nuko aramusuhuza
Mugeni: Mwiriwe mama
Mama: Uraho. Ese muko izi saha ubu ni ryari?
Mugeni: Mama mbabarira naryohewe n’ibirori isaha zirancika ariko sinzabyongera
Mama: Ngaho injira ubisobanurire so
Mugeni: Papa yaje se mama?
Mama: Ataza se urabona saa tatu zitageze? Icyakora ugiye kunanira wa mukobwa we. Ndabona ahasigaye uzajya utaha bugiye gucya nka ba baturanyi
Mugeni: Mama wambabariye koko? Sinagiye wampaye uruhushya
Mama: Injira se ibyo winjira ureke niyogere.
Mugeni yarinjiye nuko asanga se aricaye ari gusoma ikinyamakuru
Papa: Ese sha ni wowe bazajya bategereza mbere yo kuryama? Icara aho umbwire aho uvuye vuba
Mugeni: Papa mvuye mu bukwe bwa Sonia na Laurent.
Papa: Niko se muko, ubwo bukwe bwarangiye saa kumi n’ebyiri, andi masaha wari uri gukora ubwawe mbimenye?
Mugeni: Oya papa. Nari nambariye umugeni erega. Rero twagiye gutaha nuko bashyiramo umuziki maze
Papa: maze maze iki? Erega wabonye umeze amabere ugirango ubonye uburenganzira bwo kurenga ku mabwiriza? Niko nakubwiye ngo iki ubwo warangizaga amashuri?
Mugeni: Warambwiye ngo sinkarenze saa moya ntarataha.
Papa: Komeza
Mugeni: Ngo ninzirenza njye nguma aho nari ndi ndareyo
Papa: None ubu ni ryari
Mugeni: Ni saa tatu
Papa: Igisubizo gikurikiraho ntucyumva ubwo se?
Mugeni: Papa mbabarira ntibizasubira. Si ubwa mbere koko bibayeho?
Papa: Ngaho nzanira amazi noge ariko ntuzasubire gutinda gutaha
Mugeni: Urakoze papa
Papa: Mugeni mwana wanjye si ukukubuza uburenganzira bwawe ariko ni ukukurinda. Ni uburyo bwo kukurinda kuzigomeka ku mugabo wawe. Umenyereye gutaha igicuku nkiriho, ntiwazataha kare uri aho ntari. Ibaze rero umugabo avuye gufata agacupa agasanga nturataha? Waba urushenye
Mugeni: Papa urakoze kandi inama zawe ndazumvira pee. None se nzane amazi akonje cyangwa mbanze nyashyushye
Papa: Banza uyashyushye niriwe ngenda n’amaguru nabize ibyuya byinshi kandi amazi ashyushye niyo meza akuraho ibyuya ku buryo bworoshye kurenza akonje.
Mugeni yaragiye ashyushya amazi ya papa nuko arayazana papa ajya koga, mama na we yari amaze gutegura ameza maze bajya kurya. Bamaze kurya papa arabaganiriza, ubwo ni Mugeni, mama n’abandi bavandimwe ba Mugeni
Papa: Bana banjye rero buriya ntimugatwarwe n’iraha ngo mwibagirwe umuco muniyambike ibara. Kwidagadura ni byiza natwe twarabikoze ariko twe si nkamwe. Twe twabikoraga ari ku manywa ku buryo saa kumi n’ebyiri twabaga tuvuye muri spectacles tugataha. None ubu ngo ikirori wa mugani wanyu gitangira ahubwo mu gicuku. Simbyanze niyo si turimo ariko mukagira uko mwitwara. Ese ndibutse niko Mugeni watangiye kunywa inzoga ryari
Mugeni: Papa none se njyewe nywa inzoga
Papa: Urambeshya turaba babiri. Ufite imyaka ingahe
Mugeni: Mfite 22
Papa: Ubu rero wemerewe kwifatira imyanzuro. Kuki nkubaza ukambeshya nk’aho ndi bukubuze?
Mugeni: Papa ni ukuri ntabwo nzinywa pee. Uretse rimwe nagiye mu isabukuru ngasomaho
Papa: Uwasomyeho rimwe na kabiri yasomaho. Uzirinde kurenza urugero kandi wirinde ko zatuma ukora ibyo utari wateguye naho ubundi sinakubuza niba zikuryohera.
Bakomeje gutarama kugeza bagiye kuryama.
Bucyeye
Bucyeye tugaruke mu rugo kwa Sonia na Laurent. Birumvikana abageni baba bari gusurwa, ndetse mu babasuye harimo Paul kandi ikimugenza turakizi.
Paul: Ese mwamenye ko ikigega mwanshinze ntagikamije? Ubu ntabwo nabicira ingwagasi y’icyaka?
Laurent: Utabeshye se wasaguye?
Paul: Reka nze ahubwo nkwereke
Yahise agenda aterura ikaziye yuzuye inzoga arazana atereka aho muri salon. Aba apfunduye irya mbere arihereza Laurent
Paul: Ndabizi ejo ntiwabonye uko ugasoma wari wigize umwana mwiza
Laurent: Iyo menya ahubwo ko zihari se simba naraye nishe icyaka
Sonia: Ngaho se nanjye nzanira agasoda
Paul: nta soda nasigaza rwose ubanza abatashye ubukwe bari abarokore bose. Ariko wafata ka byeri gacye burya ngo kanakora umuti
Bahise bose basekera rimwe nuko bakomeza kuganira. Kera kabaye Paul aratangira
Paul: Ese mu bakobwa bari bakwambariye umwe wirabura wari ufite imisatsi ifungiye hejuru yitwa nde?
Sonia: Yitwa Mugeni. Nabonye nijoro baraye bamubyinishije wa
Paul: Nonese wandwanyeho ukampa akanimero ke mwana ukamfasha mu isi ko mu ijuru nzirwariza
Sonia: Urayishakira iki ubwo ko mbizi udakunda ibikara
Paul: Uriya mutype wamubyinishije ngo yemeye. Ni we wantumye kuyimusabira
Sonia: Kuki se atayimwiyakiye
Paul: Wahora n’iki ko yamucitse atayimwatse.
Sonia: Nzanira terefoni hariya icaginze nziguhe nta kibazo. Uriya mukobwa aritonda namubera umuranga
Paul amaze kuzibona yahise azoherereza Jacques atazuyaje undi na we akizibona yahise ahamagara ngo amenye niba koko ari Mugeni
Mugeni: Allo
Jacques: Allo. Amakuru Mugeni
Mugeni: ni meza. Ko ntakumenye se
Jacques: Waraye ugeze mu rugo amahoro se?
Mugeni: Ese uri nde ko utanyibwira ukambaza byinshi?
Jacques: Umva ijwi urahita umenya
Mugeni: Yewe niba wanze kunyibwira wirirweho
Yahise amukupa arambika terefoni hasi.
Gusa wa muntu arongera arahamagara.
Ari wowe wakitaba ra cyangwa wamureka?

Ese aritaba cyangwa aramwihorera?
Ari wowe wakitaba ra cyangwa wamureka?
Biracyaza…
Namwihorera
ReplyDelete