Ni nyuma y’ubukwe, ababutashye buri wese ku ruhande rwe ari gutaha, abagenda babushima, ababunenga, mbese buri umwe afite uko yabubonye
Bamwe barashima uko icyumba bwabereyemo cyari gitatse, abandi barashima uko abageni bari bambaye
Nyamara kandi ku rundi ruhande baranenga ko baherutse bahabwa imiheha bakayitahana nta kintu banyoye, abandi bakanenga uko indangururamajwi zavugaga nabi
Ku rundi ruhande hari abasore bo bibereye mu biganiro byihariye bitajyanye n’ibyo abandi barimo
Paul: Sha Jacques, wabonye abakobwa bari bambariye umugeni ukuntu bari bacyeye mwana?
Jacques: Wimvugira ibintu mwana. Dore abakobwa bacyeye wee. Ese buriya ni makeup cyangwa n’ubusanzwe ni beza?
Paul: Sha ntuzi ko habaho ba bazirunge koko? Burya niyo yaba makeup ariko igira aho ihera mwana
Jacques: Gusa jyewe narobye buriya rero
Paul: Warobye se koko? Uwuhe se muri bose?
Jacques: Sinamukubwira utaba wamurobye nawe mwana ukanca intege
Paul: Ahubwo ni byo sawa kumumbwira wenda tutazamuhuriraho
Jacques: Urabona uriya mukobwa wiraburaga wari uwa kabiri uturutse imbere?
Paul: Uriya se wari ufite imisatsi ifungiye hejuru ukuntu?
Jacques: Yego rwose ni uwo nta wundi
Paul: Sha uriya we rwose sinamuguteraho urabizi jyewe sinkunda ibikara.
Jacques: Noneho wowe waviriyemo aho ntawe warobye?
Paul: Erega mwana jyewe urebye ibintu byo kurya abana sinkibirimo. Ndakuze nanjye nkeneye gushinga urugo. Wabonye koko ubukwe atari bwiza?
Jacques: Sinahakanye ko atari bwiza ariko ibiremwa biri hanze aha byatuma udahitamo pee. Uzi ko no mu nzira ngenda nkabona neza neza umbwiye guhitamo nashiduka mbuze n’umwe kubera gufatafata bose
Paul: Ufite ibibazo rero mwana. Buriya imyaka iri kudusiga ushaka wafata umwanzuro ukamesa kamwe kuko ibyo urimo uzashiduka wateye inda cyangwa warwaye ubure intama n’ibyuma. Ubundi se ubwo uramutse uteye umuntu inda wabigira ute?
Jacques: Yayayayaaa. Si ukuyikuramo se byihuse? Nta no kubitekerezaho cyane rwose
Paul: Icyakora igihugu kiracyarimo ibibazo. None se yanze kuyikuramo?
Jacques: Kuyikuramo yabyanga ubwo akazabaga akifasha
Paul: Ukihakana umwana wabyaye ngo ni uko nyina yanze kuyikuramo? Aho akuriye abimenye mwazaba babiri icyo nzi cyo tu.
Jacques: Umva amasomo yawe ba uyaretse mwana uzaba uyampa ahubwo reka njye kwisabira akanimero
Paul: Ese burya bwose wahindaga utaranafata akanimero. Yewe singusetse ntazakubyara ariko rwose ndumva ibyawe ari uguhiga nta mbwa. Iyaba yanayikwimaga
Jacques: ahubwo mwana, ntaragenda nyibutsa neza. Umukobwa agiye kujya mu mihango yasama cyangwa yasama ayivuyemo?
Paul: Harya si wowe twiga biology wansobanuriraga koko? Ubyibagiwe ute aka kanya
Jacques: Ese ubu imyaka irenga 15 maze mvuye muri tronc commun koko urumva nkibyibuka
Paul: Wakabaye ubyibuka kuko bireba ubuzima bwaba ubwawe cyangwa inshuti yawe. Rero buriya igihe cyose umukobwa cyangwa umugore akoze imibonano idakingiye aba ashobora gusama. Gusa iyo azi uko ukwezi kwe kureshya aba ashobora kumenya neza igihe afite amahirwe menshi yo gusama, igihe afite macyeya n’igihe nta mahirwe na macye afite.
Jacques: Nyine ni byo nshaka kumenya. Bimbwire
Paul: Ngaho mbwira uko ukwezi kwe kureshya ubundi mbikubarire
Jacques: Ibyo se nabibwirwa n’iki koko ko ntajya njya mu mihango
Paul: Ubwo se wabazaga iki nyine?
Jacques: Reka ngende nimara kubimenya neza nzaza unsobanurire basi papa
Paul: Sawa genda wirwaneho
Jacques yaragiye nuko Paul asigara ari kwinywera dore ko uwari yakoze ubukwe yari mwene wabo
Tugaruke ku rundi ruhande. Abambariye umugeni bicaye ukwabo nabo bari kwica akanyota, baganira banifata udufoto.
Uwera: Sha cyakora mbonye ubukwe buteguye neza mu bukwe bwose nambariye. Decoration, kubahiriza isaha, uko abageni bambaye ariko natwe twambaye neza sana
Mugeni: Sha icyakora byo ni sawa cyane. Nanjye rwose nemeye peee. Uzi ukuntu nari nashatse kwanga kumwambarira numva tuzahasebera none reba ukuntu bigenze neza. Gusa ibyo kunywa byari bicyeya mwana
Grace: Erega ntiwabona ibihaza abantu bose. Wibuke ko buriya benshi baba ari n’abavumbyi. Wasanga abatumiwe benshi baba batanaje
Uwera: uziko hari ibihugu ngo ubukwe umuntu aza yitwaje icyo ari bunywe?
Mugeni: Ahubwo se hano hirya mu baturanyi ngo si ko hamwe bigenda. Umuntu ategura ubukwe ubundi akumvikana n’uzaza gucuruza aho azabukorera akazana abakozi abotsa inyama, abatanga inzoga na za soda, mbese uwaje mu bukwe iyo agize icyaka cyangwa inzara we aragenda akazana icyo ashaka akishyura
Uwera: Hahahaha. Ariko ndabishimye ni ukuri. Byibuze byagabanya abavumbyi. Ubwo se ahubwo hagati aho hari umuntu utwerera?
Grace: Ubwo se watwerera ute kandi nyine nta bashyitsi bari bwakirwe?
Uwera: none se ntibishyura salle, bakanakwa n’ibindi byose?
Grace: Ibyo sha babyishakira abageni. Ese Mugeni agiye hehe?
Uwera: Hari umusore umusifuye ni we yitabye?
Grace: Icyo nkundira ubukwe abasore baba bafatiyeho basaba utunimero. Buriya se Mugeni ko mwiyiziye shahu
Uwera: Umuzi igice wowe. Uwo ntazi se nzi nyina
Grace: Zimpe se mwana. Ngo byifashe bite?
Uwera: Bizakuzindure sha. Ntukinanyura ku kazi wowe waranyanze
Grace: Iwanyu nsigaye mpaza nikandagira sha. Boss wanyu yanteshaga umutwe mubwira nabi. Nanga abagabo batiyubaha. Yahoraga ampamagaraaaaaaaaaaaaaa nza kumwiyama mubwira ko ayo akoresha ampamagara yajya aguramo biswi agashyira abana.
Uwera: Yego kooo. Ko uzi gutanga indobo witonze mwa
Grace: Ariko se koko, umuntu arabona ko mba nje kukureba, azi ko umugore we yanyigishije agashaka kuntereta. Bajye bagerageza biyubahe. Umuhanga wo gutereta agutwara buhoro ukazashiduka wigushijemo. Naho we yahise afatiraho nk’aho akiri umusore.
Hagati aho Mugeni yari yitabye Jacques.
Jacques: Bite se sha mwari mwambaye neza
Mugeni: Urakoze. Ko umpamagaye se ni amahoro
Jacques: Yego ni amahoro. Mbanze kwibwire. Nitwa Muhire Jacques. Wowe se witwa nde
Mugeni: Ntuzi ko nta mukobwa wivuga izina koko
Jacques: Hahaha. Ibyo hari kera. Nyibwirira ntacyo bigutwara
Mugeni: Nitwa Mugeni
Jacques: ufite izina ryiza. Mugeni none se mu rugo ni hehe
Mugeni: Ko ufite ibibazo byinshi ra? Nicyo wari umpamagariye se?
Jacques: Urebye nifuzaga ko twamenyana tu. Sinzi niba hari icyo bigutwaye?
Mugeni: None se ubwo izina urimenye ntibihagije? Ngaho reka nsange bagenzi banjye. Urakoze
Jacques: None se basi wampaye nimero yawe nkazaguhamagara?

Arayimuha se ra? Ko ubanza yamubanye ibamba?
Biracyaza….
Ntawamenya
ReplyDeleteJacques nawe rwose ahise afatiraho yaka numéro hhhhh
ReplyDeletehaaa ni byoro shye KBS
ReplyDelete