Ntawe utifuza gutera imbere, ntawe ubaho adashaka kuba mu mubare w’abakire no kubaho neza.
Bamwe babigeraho bitabagoye, rimwe na rimwe kubera imiryango bavukamo, cyangwa andi mahirwe abageraho nabo batabicyekaga.
Abandi usanga kugirango bakire bibasaba gukora cyane batikoresheje, kurara amajoro bashaka amafaranga, nuko nyuma bikabahira bakayabona
Ku rundi ruhande ariko hari abo usanga bahora mu maganya bati ntituzi icyo Imana iduhora, dore runaka twabyirukanye yabaye umuherwe jyewe ntanafite urwara rwo kwishima, bati dore uriya arangije kaminuza jyewe na secondaire kuyiga byaranze, mbese bakabaho batishimiye ubuzima babayemo
Nubwo ntawe twaveba ariko nanone ku rundi ruhande hari intekerezo mbi zitubamo zishobora gutuma tudatera imbere mu buzima bwacu.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe zimwe muri zo, nusanga uzibonyeho utangire uhindure ufate ingamba nshya, bizagufasha kwiteza imbere
Iyo bigeze mu gufata imyanzuro y’icyo gukora cyane cyane ari ikintu gishyashya ugiye gutangira, usanga bamwe bumva badatuje, bakiganyira. Gusa nubwo kenshi bigaragaza kudafata imyanzuro ariko nanone biba byerekana ko wifuza impinduka. Ikuremo kwiganyira, ufate umwanzuro
Benshi muri twe kenshi mbere yo kugira impinduka dukora tubanza kugira ubwoba. Niba wakoreraga abandi ukaba ushaka kwikorera utangira kugira ubwoba uti ubu se nindeka akazi, ibyo ngiyemo na byo bikanga nzabaho gute?
Iyo ushaka gutera imbere ikintu cya mbere wikuramo ni ubwoba. Wikumva ko uzahomba nka kanaka, ahubwo ishyiremo ko uzatera imbere nka kanaka. Niba ushaka gutera imbere bigusaba kwiyemeza, kwemera ibizaba byose kandi ukishyiramo ko naho bitagenda uko ubishaka, utazacogora
Gushidikanya bishobora kuguturukaho cyangwa bigaterwa n’inshuti, abavandimwe se aho bazaguca intege bati ariko se koko ibyo ugiye gukora urumva ari byo biruta ibyo wakoraga? Nawe ukibaza byinshi koko, ugatangira gushidikanya nuko gufata umwanzuro bikakubera ingorabahizi. Aho kumvira abaguca intege bime amatwi ukore icyo wiyemeje, buhoro buhoro ni rwo rugendo
Hari bamwe usanga baba bifuza ko ntacyo bakora batabanje kucyumvikanaho na buri umwe mu babazengurutse cyangwa abo babana. Ni byo koko nko mu gihe ufite uwo mwashakanye ntiwafata umwanzuro mutawuganiriyeho. Ariko se niba ushaka guhindura ibyo wakoraga, kuki wumva ko ari ngombwa kubyemeranyaho n’umukoresha cyangwa abo mukorana? Kutifatira umwanzuro bishobora kuguheza mu rungabangabo, ugasanga niba abantu 9 bagushyigikiye kuba umwe gusa atabishyigikiye udafata umwanzuro. Ntabwo wazagira aho ugera
Wikumva ko wavukiye mu bakene n’ubundi ntacyo wakora ngo ukire, wikishyiramo ko ubwo utize amashuri menshi ntacyo wakora ngo ugereho, wikipfobya. Guhora wishyira inyuma y’abandi ku murongo, kumva ko utafata iya mbere ngo uharanire iterambere ryawe ni bibi
Wikumva ko hari uzagutekerereza icyo ugomba gukora ngo witeze imbere niyo yaba uwo mwashakanye cyangwa ababyeyi bawe. Oya rwose si byo. Ahazaza hawe, iterambere ryawe biri mu biganza byawe. Iyemeze
Dusoze twibutsa ko urugendo rurerure rubanzirizwa n’intambwe imwe. Kuba abakuzengurutse hari aho bageze wikumva ko utabashyikira yewe ukanabanyuraho. Wikumva ko guhora hamwe bihagije niba ubona ntaho bikugeza.
Fata ingamba, ukoreshe umutwe urebe mu bushobozi bucye ufite icyo waheraho ugatangira kwiteza imbere. Niba bamwe barahiriwe no gucuruza ukaba utabyiyumvamo, wanorora cyangwa ugahinga. Niba acuruza inkweto wacuruza imyenda. Niba akora muri banki, wakora mu ruganda. Ibuka ko amahirwe yawe ahari ariko nutayashaka yo ntazakwizanira, ahubwo ushobora kuyahunga utabizi uzira kutiyizera, ubwoba, kudafata umwanzuro n’ibindi binyuranye.

Imwe mu mitekerereze ituma udatera imbere
Kwiganyira
Iyo bigeze mu gufata imyanzuro y’icyo gukora cyane cyane ari ikintu gishyashya ugiye gutangira, usanga bamwe bumva badatuje, bakiganyira. Gusa nubwo kenshi bigaragaza kudafata imyanzuro ariko nanone biba byerekana ko wifuza impinduka. Ikuremo kwiganyira, ufate umwanzuro
Ubwoba
Benshi muri twe kenshi mbere yo kugira impinduka dukora tubanza kugira ubwoba. Niba wakoreraga abandi ukaba ushaka kwikorera utangira kugira ubwoba uti ubu se nindeka akazi, ibyo ngiyemo na byo bikanga nzabaho gute?
Iyo ushaka gutera imbere ikintu cya mbere wikuramo ni ubwoba. Wikumva ko uzahomba nka kanaka, ahubwo ishyiremo ko uzatera imbere nka kanaka. Niba ushaka gutera imbere bigusaba kwiyemeza, kwemera ibizaba byose kandi ukishyiramo ko naho bitagenda uko ubishaka, utazacogora
Gushidikanya
Gushidikanya bishobora kuguturukaho cyangwa bigaterwa n’inshuti, abavandimwe se aho bazaguca intege bati ariko se koko ibyo ugiye gukora urumva ari byo biruta ibyo wakoraga? Nawe ukibaza byinshi koko, ugatangira gushidikanya nuko gufata umwanzuro bikakubera ingorabahizi. Aho kumvira abaguca intege bime amatwi ukore icyo wiyemeje, buhoro buhoro ni rwo rugendo
Kwishinja
Hari bamwe usanga baba bifuza ko ntacyo bakora batabanje kucyumvikanaho na buri umwe mu babazengurutse cyangwa abo babana. Ni byo koko nko mu gihe ufite uwo mwashakanye ntiwafata umwanzuro mutawuganiriyeho. Ariko se niba ushaka guhindura ibyo wakoraga, kuki wumva ko ari ngombwa kubyemeranyaho n’umukoresha cyangwa abo mukorana? Kutifatira umwanzuro bishobora kuguheza mu rungabangabo, ugasanga niba abantu 9 bagushyigikiye kuba umwe gusa atabishyigikiye udafata umwanzuro. Ntabwo wazagira aho ugera
Kutiyizera
Wikumva ko wavukiye mu bakene n’ubundi ntacyo wakora ngo ukire, wikishyiramo ko ubwo utize amashuri menshi ntacyo wakora ngo ugereho, wikipfobya. Guhora wishyira inyuma y’abandi ku murongo, kumva ko utafata iya mbere ngo uharanire iterambere ryawe ni bibi
Wikumva ko hari uzagutekerereza icyo ugomba gukora ngo witeze imbere niyo yaba uwo mwashakanye cyangwa ababyeyi bawe. Oya rwose si byo. Ahazaza hawe, iterambere ryawe biri mu biganza byawe. Iyemeze
Dusoze twibutsa ko urugendo rurerure rubanzirizwa n’intambwe imwe. Kuba abakuzengurutse hari aho bageze wikumva ko utabashyikira yewe ukanabanyuraho. Wikumva ko guhora hamwe bihagije niba ubona ntaho bikugeza.
Fata ingamba, ukoreshe umutwe urebe mu bushobozi bucye ufite icyo waheraho ugatangira kwiteza imbere. Niba bamwe barahiriwe no gucuruza ukaba utabyiyumvamo, wanorora cyangwa ugahinga. Niba acuruza inkweto wacuruza imyenda. Niba akora muri banki, wakora mu ruganda. Ibuka ko amahirwe yawe ahari ariko nutayashaka yo ntazakwizanira, ahubwo ushobora kuyahunga utabizi uzira kutiyizera, ubwoba, kudafata umwanzuro n’ibindi binyuranye.
Comments
Post a Comment