Ibyagufasha kureka itabi

Ku banywi b’itabi barabizi na bo ko ari ribi ku buzima ariko kurireka kuri bo ni ingorabahizi. Iyo muri wowe umaze kugira ubushake bwo kureka itabi, ikiba gisigaye ni ukugendera mu nzira zigufasha koko kurireka, aho witabaza uburyo bunyuranye.

Niba uri mu bifuza kurireka ariko ukaba warabuze aho uhera; ni aufite umuvandimwe cyangwa inshuti wifuza kureka itabi, hano twagukusanyirije inama zinyuranye zagufasha kuricikaho burundu.


  1. Gerageza ibisimbura nicotine




Iyi nicotine iboneka mu itabi ni yo itera ububata ugahora wumva urarikiye itabi agatima karehareha. Ariko hari uburyo bunyuranye wakoresha mu gihe wumvise ushaka itabi ukaba ari bwo ukoresha

  • Imiti wandikirwa na muganga ikoreshwa mu kuyishoreza cyangwa kuyipuriza mu mazuru

  • Shikarete cyangwa bombo zagenewe abifuza kureka itabi ziboneka muri za farumasi (nicorette ni urugero rumwe) ugura bidasabye urupapuro rwa muganga

  • Indi miti yabugenewe nka Zyban na Chantix.


[caption id="attachment_1998" align="alignnone" width="489"]pr-gum-hero-mb Urugero rwa shikareti zo kureka itabi wabona muri farumasi[/caption]

2. Irinde ibigukurura


Kenshi kunywa itabi bigira ikibitera kurenza ibindi. Wenda nyuma yo kunywa inzoga, kuba uri mu bandi barinywa, stress, n’ibindi binyuranye bigukururira kurinywa. Banza uce iyo migozi igukururira kurinywa, uzaba uri gutera intambwe.

 


  1. Shyiramo intera




 

Ntabwo uzabyuka ngo uhite ufata umwanzuro wo kurireka ako kanya. Ariko niba watangiye urugamba, rurwane. Niwumva urishaka cyane, ihangane wiyemeze byibuze hashire iminota 30, ubutaha isaha, ibi bizatuma umubare wanywaga ku munsi ugabanyuka bityo ugende urireka buhoro buhoro

 


  1. Shaka akantu uhekenya




 

Mu gihe wari umenyereyemo kunywa itabi shaka akantu uba uhekenya nka orbit, kuyunguta bombo, guhekenya karotu, ubunyobwa se cyangwa ikindi kintu kikubangukiye ariko kidateje akaga

 


  1. Irinde “kamwe gusa”




 

Niba wumvise urishaka wikumva ko kunywa kamwe gusa bihagije kuko nyuma ya kamwe hazaza kamwe kandi ushiduke nubundi wasubiye uko wahoze. Gabanya, ugabanye, urekere

 

 

6. Siporo


 

Gukora siporo bizatuma uhuga, kandi bituma ubushake bwo kunywa itabi bugabanyuka. Uko wumvise ubushake bukuzamukanye aho waba uri hose wakora siporo. Wagendagenda, wakora pompage, kwinanura se. Ibi mu gihe utabifitiye umwanya uhagije senga, shaka ikindi uhugiraho gisaba ibitekerezo nko kwigana indirimbo, gushushanya, kwandika igisigo cyangwa umuvugo, …

Uretse ibi kandi wanakora meditation, yoga, massage, kureba film no kumva umuziki utuje

7. Saba ubufasha


Iyi ntambara kuyirwana binasaba ko wifashisha abavandimwe, inshuti, umuryango, abo mukorana. Ganira na bo, mutemberane, mutere umusingo mbese wirinde kuba wenyine. Gusa babe ari abantu batanywa itabi kuko bo usabwa kubagendera kure kugeza igihe uzaba utakirinywa

 


  1. Ibuka inyungu




 

Muri wowe ibuka ko kureka itabi bifitiye inyungu nyinshi ubuzima bwawe bityo za nyungu ukomeze kuziyibutsa uko agatima gashatse kuritumura:

Ibuka ko uru rugamba uri kurwana hari abandi barutsinze bakabasha kurireka ubafateho urugero n’icyitegererezo.

 

Comments

Post a Comment