Mu nkuru yatambutse twavuze kuri bimwe abagabo bakwiye kumenya byerekeye abagore.
Twashoje tuvuga ko ubutaha tuzavuga ibyo abagore bagakwiye kumenya ku bagabo, cyane cyane mu byerekeye urukundo n’imibanire.
Ni byo tugiye kuvugaho muri iyi nkuru.
Abagabo ni abagabo nyine, si abagore. Ntibatekereza kimwe n’abagore, ntibaganira kimwe na bo, ntibasabana nka bo… Muri macye wowe mugore ntuzumve ko umugabo ashobora kuba nkawe, ahubwo mufate umwakire uko ari
Hari abagore bamwe bagira imico n’imyitwarire bya kigabo. Ibi rero abagabo ntibabikunda kuko ubwo byaba nko kubana cyangwa gutereta undi mugabo, kandi uretse abatinganyi naho nta mugabo utereta undi. Wowe mugore iyereke umugabo mu ishusho nyayo ya kigore, witware nyine uko igitsina cyawe kiri, we kwigira umugabo.
Nubwo amagambo meza bayazi bakanayakoresha ariko umugabo yumva ko yakweretse urukundo iyo hari icyo agukoreye. Iyo hakonje akagutiza ikoti yari yambaye, iyo mujya cyangwa muva mu modoka akagukingurira urugi, kugufungira isutiye, kugufungira imishumi y;inkweto…Ibi bikorwa n’utundi duto tudasaba amafaranga, ni bimwe mu byo abagabo bakorera abo bakunda. Burya nimunasohokana uzarebe uko akwitaho, agukururira intebe ngo wicare, agusukira mu kirahure, …
Ashobora kugusohokana kukugurira, ntibivuze ngo ubwo nawe uzamugurire. Niba agusukiye mu kirahure ntibivuze ngo nawe bikore. Oya ahubwo wowe mubwire uti urakoze, nushaka wongereho kumusoma ku itama cyangwa ku munwa, bitewe n’ahakubangukiye. Ibyo bizatuma n’ubutaha yishimira kugira icyo agukorera
Ahari ushobora kutabiha agaciro bitewe n’uko umenyereye cyangwa se uko witereye. Kumwereka ko ibyo agukoreye utabishimye cyangwa ntacyo bivuze ni bibi cyane binamuca intege. Niyo yagutekera akabijandika cyangwa akabikumbagaza, wibinenga kuko buriya ntako atagize. Niba yiyemeje gufura akabipfubya, wimwereka ko yakoze ubusa ahubwo binyuze mu zindi nzira. Kuko umunenze ikindi gihe wazamusaba ubufasha azakubwira gushaka karani ngufu
Niba ari ubwa mbere musohokanye akakubaza aho ushaka, wigwa muri uwo mutego. Akenshi abikubwira ashaka kureba urwego urimo cyangwa wishyiramo ngo amenye niba koko mwashobokana. Mubwire ahitemo ahamworoheye, wenda nimumara kumenyerana uzabone kumubwira uti wenda hariya harahenze cyane cyangwa harakabije guciririka, bityo muzabyumva kimwe kurenza kubimubwira mukimenyana. Erega buriya kugusaba ngo musohokane benshi bibanza kubavuna. Akibaza aho muzajya, ibyo muzarya cyangwa muzanywa, amafaranga bizamutwara, rero kumwongerera imvune umubwira aho ushaka byaba ari ukumwangiza.
Ahari ushaka kumenya icyatumye atandukana na nyirakanaka, ariko burya byaba byiza urindiriye we, mu gihe abona ko ari ngombwa akabikwibwirira. Kumubaza abo bakundanye, ibyo bapfuye, babibona nko kubasubiza inyuma. Ganira ibibareba hagati yanyu, iby’abandi akunda cyangwa yakunze bimurekere.
Ni byinshi ariko ibyo ni bimwe muri byo
Ongera usome hano Bimwe mu byo abagabo bakwiriye kumenya ku bagore

Ibyo abagore bakwiye kumenya ku bagabo
Abagabo bakunda ko ubafata uko bari
Abagabo ni abagabo nyine, si abagore. Ntibatekereza kimwe n’abagore, ntibaganira kimwe na bo, ntibasabana nka bo… Muri macye wowe mugore ntuzumve ko umugabo ashobora kuba nkawe, ahubwo mufate umwakire uko ari
Bakunda ko ubiyereka nk’umugore
Hari abagore bamwe bagira imico n’imyitwarire bya kigabo. Ibi rero abagabo ntibabikunda kuko ubwo byaba nko kubana cyangwa gutereta undi mugabo, kandi uretse abatinganyi naho nta mugabo utereta undi. Wowe mugore iyereke umugabo mu ishusho nyayo ya kigore, witware nyine uko igitsina cyawe kiri, we kwigira umugabo.
Abagabo bakoresha ibikorwa mu kwerekana urukundo
Nubwo amagambo meza bayazi bakanayakoresha ariko umugabo yumva ko yakweretse urukundo iyo hari icyo agukoreye. Iyo hakonje akagutiza ikoti yari yambaye, iyo mujya cyangwa muva mu modoka akagukingurira urugi, kugufungira isutiye, kugufungira imishumi y;inkweto…Ibi bikorwa n’utundi duto tudasaba amafaranga, ni bimwe mu byo abagabo bakorera abo bakunda. Burya nimunasohokana uzarebe uko akwitaho, agukururira intebe ngo wicare, agusukira mu kirahure, …
Niba aguhaye cyangwa agukoreye ikintu, shimira gusa
Ashobora kugusohokana kukugurira, ntibivuze ngo ubwo nawe uzamugurire. Niba agusukiye mu kirahure ntibivuze ngo nawe bikore. Oya ahubwo wowe mubwire uti urakoze, nushaka wongereho kumusoma ku itama cyangwa ku munwa, bitewe n’ahakubangukiye. Ibyo bizatuma n’ubutaha yishimira kugira icyo agukorera
Wigaya gato agukoreye
Ahari ushobora kutabiha agaciro bitewe n’uko umenyereye cyangwa se uko witereye. Kumwereka ko ibyo agukoreye utabishimye cyangwa ntacyo bivuze ni bibi cyane binamuca intege. Niyo yagutekera akabijandika cyangwa akabikumbagaza, wibinenga kuko buriya ntako atagize. Niba yiyemeje gufura akabipfubya, wimwereka ko yakoze ubusa ahubwo binyuze mu zindi nzira. Kuko umunenze ikindi gihe wazamusaba ubufasha azakubwira gushaka karani ngufu
Nagusohokana wimubwira aho ushaka
Niba ari ubwa mbere musohokanye akakubaza aho ushaka, wigwa muri uwo mutego. Akenshi abikubwira ashaka kureba urwego urimo cyangwa wishyiramo ngo amenye niba koko mwashobokana. Mubwire ahitemo ahamworoheye, wenda nimumara kumenyerana uzabone kumubwira uti wenda hariya harahenze cyane cyangwa harakabije guciririka, bityo muzabyumva kimwe kurenza kubimubwira mukimenyana. Erega buriya kugusaba ngo musohokane benshi bibanza kubavuna. Akibaza aho muzajya, ibyo muzarya cyangwa muzanywa, amafaranga bizamutwara, rero kumwongerera imvune umubwira aho ushaka byaba ari ukumwangiza.
Abagabo ntibakunda kubabaza ahahise habo mu rukundo
Ahari ushaka kumenya icyatumye atandukana na nyirakanaka, ariko burya byaba byiza urindiriye we, mu gihe abona ko ari ngombwa akabikwibwirira. Kumubaza abo bakundanye, ibyo bapfuye, babibona nko kubasubiza inyuma. Ganira ibibareba hagati yanyu, iby’abandi akunda cyangwa yakunze bimurekere.
Ni byinshi ariko ibyo ni bimwe muri byo
Ongera usome hano Bimwe mu byo abagabo bakwiriye kumenya ku bagore
Comments
Post a Comment