Gusomana hari ababikora byo kwikiza kuko babisabwe hari n’abandi babikora kuko babikunda. Hari n’abatarabikora na rimwe kuko wenda batabikunda cyangwa se igihe kitaragera. Waba ubikunda cyangwa utabikunda, gusomana ni igikorwa kigira ingaruka ku bwonko haba mbere yuko gikorwa, mu gihe kiri gukorwa na nyuma yuko gikorwa.
Twibukeko ubwonko aribwo buyobora imikorere yose y’umubiri ndetse n’imvubura zikora imisemburo zimwe ziri ku bwonko izindi ziyoborwa na za zindi ziri ku bwonko. Gusomana nk’igikorwa gihurirwaho n’imisemburo inyuranye rero nta gushibikanya ko bigira ingaruka ku mikorere y’ubwonko nkuko muri iyi nkuru tugiye kubirebera hamwe.
Impinduka gusomana bigira ku bwonko
Irekurwa rya noradrenarine
Uyu ni umwe mu misemburo izwi nk’umusemburo wa stress. Ubusanzwe uyu musemburo urekurwa gusa igihe hari ikintu kibaye kidutunguye ari nawo utuma urira cyangwa ugira ikiniga iyo uhawe impano, utuma umutima uteragura iyo wikanze, cyangwa ubasha gusimbuka igare rigiye kugwa. Iyo rero ushaka kugusoma atangiye kukwiyegereza uyu musemburo uhita uba mwinshi mu bwonko mu rwego rwo kugufasha kwitegura no kujya mu gikorwa neza.
Akikwegera uyu musemburo uhita ukorwa
Umwuka wa oxygen uriyongera
Abahanga mu gusomana bavuga ko umenya umuntu ugusoma bimurimo bitewe nuko umutima we uri gutera n’uko ari guhumeka. Iyo uri gusomana bikurimo bituma imiyoboro yawe y’amaraso yaguka bityo bigatuma umwuka wa oxygen ujya mu bwonko wiyongera. Twibutse ko ubwonko aricyo gice cy’umubiri n’ubusanzwe gikoresha oxygen nyinshi dore ko ari nacyo gikoresha ingufu nyinshi.
Ujya wibaza impamvu akenshi gusomana bikurikirwa no gukora imibonano?
Ubushakashatsi bugaragaza ko uko usomana mu bubobere bwo mu kanwa n’amacandwe hiyongeramo imisemburo igenga imyororokere nuko mugasa n’abagenda bayigurana uko musomana bityo ubwonko bukitegura ko ari igihe cyo kororoka bikarangira mugannye mu buriri!
Gusomana akenshi bikurikirwa no gukora imibonano
Bituma utwarwa
Nkuko hari ababa imbata z’ibiyobyabwenge niko hari n’abatwarwa no gusomana ndetse kuri we bikaba bishobora no kuba byamurutira imibonano mpuzabitsina. Uzasanga hari abavuga ngo aho gukora imibonano atasomanye ahubwo yasomana ntayikore. Impamvu ni uko bimwongerera ibyishimo n’umunezero kandi akaba abinezererwamo
Nawe uryoherwe hhhhh
ReplyDeleteAlice uravuze ngo nanjye mfite uwo dusomana? Hhhhhhhhhhh
ReplyDelete